Search
Close this search box.

Dive In

Latest Articles

african american woman listening motivanion music with earpods and smile
Feature Stories
Business people in a video call meeting
Entrepreneurship & Tips
education
Education
Notebook with Let's talk Sex and condoms on pink background
Sex-ed
African American woman looking at a map travel and explore concept
Lifestyle & Travel

Inkoko 10 zamubereye imbarutso y’iterambere

Uwamahoro Angelique utuye mu Mudugudu wa Karenge mu Kagari ka Kanyanza mu Murenge wa Karambo mu Karere ka Gakenke, amaze umwaka n’igice yorora inkoko zitanga amagi, aho yavuye ku korora inkoko icumi akagera ku nkoko 168, kuri ubu zamufashije kwikura mu bukene zinamufasha kurihirira abana be amashuri.

Ni inkoko yatangiye korora mu 2022 binyuze mu mushinga PRISM wateguwe na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,IFAD, binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushyirwa mu bikorwa na RAB.

Uwamahoro avuga ko yabanje guhabwa amahugurwa y’uburyo yakororamo inkoko icumi zikamufasha kwiteza imbere. Inkoko icumi za mbere yahawe zitera amagi ngo yarazoroye, aza kwitura binyuze mu kugurisha amagi no kugurisha zimwe muri za zindi kuko zari zikuze.

Ati “ Icyo gihe nagurishije amagi n’inkoko zikuze nkuramo ibihumbi 75 Frw nituramo ibihumbi 25 Frw, asigaye nshakisha andi mafaranga nguramo izindi nkoko nto zitera amagi, nagujije mu matsinda nguramo inkoko 70 zitangira gutera amagi, narongeye nishyura neza mu itsinda barongera baranguriza nguramo izindi nkoko ubu mfite inkoko 168 zitera amagi.”

Uwamahoro avuga ko kuri ubu buri munsi adashobora kubura amagi ari hagati 130-140 buri gi rimwe ribarirwa nibura 150 Frw. Yavuze ko ubaze amafaranga yinjiza ku munsi adashobora kubura nibura ibihumbi 20 Frw akura mu magi agurisha umunsi ku munsi, aya mafaranga ayakuramo ibyo kurya by’inkoko agasigarana inyungu nke imufasha kubaho umunsi ku munsi.

Ati “Ubu abana bariga neza, tubatangira amafaranga y’ishuri kandi tukanabagaburira neza. Ikindi mba mfite amatsinda yo kwizigama mbamo yose mbasha kuyishyuramo neza ntararanyije. Ikindi abana banjye nanjye ubwanjye tubasha kurya amagi kuburyo nta kibazo cy’igwingira cyaboneka mu rugo.”

Uwamahoro avuga ko kandi afite intego yo kwagura umushinga we nibura akageza ku nkoko 500 kuko yabonye ko zitanga umusaruro binyuze mu kugurisha amagi, amatotoro yazo akanaba ifumbire nziza imufasha mu buhinzi bwe.

Kuri ubu Uwamahoro uretse inkoko 168 yanahawe ihene ebyiri zo kumushimira ko yabashije kwitura, buri hene imwe yabyaye izindi ebyiri, avuga ko kandi yabashije kwigurira umurima wo guhingamo, byose akesha za nkoko icumi yatangiye yorora.

Straight out of Twitter