Mukamuranga Josephine wo mu Karere ka Nyamasheke uboha ibiziriko mu mifuka yakoze avuga ko bimutungiye umuryango akagaya abanga gukora imirimo y’amaboko bakishora mu ngeso mbi.
Ubusanzwe imifuka yakoze yajugunywaga mu mirima indi igatwikwa bikangiza ibidukikije.
Mu myaka 20 ishize, uyu mugore wo mu kagari ka Rugali yapfushije umugabo, amusigiye abana abona ubuzima bugiye kuba bubi kuko nta n’isambu yo guhinga yari afite.
Muri icyo gihe yagiye mu isoko nyambukiranyamipaka rya Rugali abona abaguzi b’amatungo bagorwa no kubona ibiziriko, nyamara ku rundi ruhande abona imifuka yakoze inyanyagije hirya no hino, arinako igira ingaruka mbi ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati “Nabonye ubuzima bumbanye bubi ntaho guhinga ngira niga kuboha ibiziriko mu mifuka”
Uyu mubyeyi agura imifuka yakoze, umwe akawugura 50Frw. Ikiziriko kimwe kiva mu mifuka itatu akakigurisha 400Frw cyangwa 500Frw.
Ku munsi aboha ibiziriko 7 cyangwa 8. Amafaranga akuyemo akayizigama mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.
Ibi nibyo bituma abasha kwikemurira ibibazo byo mu rugo ntawe asabirije, mu gihe hari abagaragara ku mihanda mu migirire itari myiza nko gusabiriza no gukora uburaya.
Ati “Kuboha ibiziriko byatumye umwana wanjye yiga ntabwo bigeze bamwirukanira amafaranga y’ishuri cyangwa arangije amashuri yisumbuye, mbasha kwishyura ubwisungane na Ejo Heza, n’inzu yanjye ndi kuyivugurura”.
Akomeza agira ati “Umuntu akwiye kwishakishiriza ikintu cyamubeshaho, umuco wo gusabiriza no kwicuruza bigomba gucika”
Nsengumuremyi Jacques umuhinzi- mworozi wo mu Karere ka Nyamasheke ashima umusanzu w’akazi ka Mukamuranga ku iterambere ry’ubuhinzi.
Ati “Imifuka mbere bayitaga mu rutoki wajya guhinga ugasanga iracyarimo. Icyo yangizaga ni uko yatumaga imizi y’insina iza hejuru insina ikuma”.

Mukamuranga utunzwe no kuboha ibiziriko mu mifuka yakoze agaya abanga gukora bagasabiriza