Search
Close this search box.

Yiteje imbere kubera ubworozi bw’ingurube: Twaganiriye na Miss Uwimana Jeannette

Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yavuze ko hari byinshi amaze kungukira mu mushinga w’ubworozi bw’ingurube birimo no kuba ‘Brand Ambassador’ w’ibigo bikomeye nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).

Uwimana yavuze ko yakuze akunda inyama z’ingurube ariko adakunda kuzireba. Nyuma ngo yibajije impamvu akunda kurya inyama zazo ariko akaba atazikunda mu buryo bwo kuzireba cyangwa kuzorora.

Korora ingurube ni umushinga Uwimana yinjiranye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022. Icyo gihe yasobanuye ko aya matungo ari amwe mu byihutisha iterambere bitewe n’uburyo yororoka, anemeza ko nizimara kumuteza imbere azafasha bagenzi be bafite ubumuga nk’ubwe.

Umusaruro n’izindi nyungu akura mu bworozi bw’ingurube yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na KURA mu Karere ka Nyanza, ahororerwa aya matungo, anashimira iri rushanwa rya Miss Rwanda ryamugejeje ku nzozi ze.

Ubwo yatekerezaga kuzorora kinyamwuga nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022, yegereye bamwe mu bo mu muryango we barimo abazitunze cyangwa abasobanukiwe uburyo zikurikiranwa, ibitekerezo bamuhaye abihuza n’umusaruro yabonye aya matungo atanga byihuse, ni ko gutangiza uyu mushinga.

Ibye byarimo umugisha kuko Vesion Agribusiness Fund yamuhaye amahugurwa kuri ubu bworozi n’ingurube ihaka yo guheraho. Iyo ngurube yaje kororoka, Uwimana atangira kujya agurisha zimwe muri zo, ashora no mu bindi bikorwa bibyara inyungu.

Miss Innovation 2022, Uwimana Jeannette, avuga ko amaze kugera ku nyungu nyinshi zabyawe n’ubu bworozi bw’ingurube, ndetse irindi shoramari ryose yakora ryamworohera ashingiye ku nyungu z’uyu mushinga.

Ubu bworozi bwatumye agera ku ntego yari afite yo gufasha abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. 

Ati “Hari abo maze gufasha. Bakimara kumpa ingurube, nyuma naje gutanga impano y’ingurube ku muntu utumva ntanavuge”.

Yakomeje ati “Nagiye ku Karere nsaba ko bampa abantu batishoboye nafasha bakennye cyane, bampa batandatu nzafasha mu Ukuboza nkabaha ingurube”.

Uretse kuba yaritinyutse afite ubu bumuga mu gihe benshi bitinya, Uwimana avuga ko ibigo bikomeye byinshi byagiye bimutera inkunga ku bwo gukunda umushinga we w’ubworozi, abona n’amafaranga menshi atatekerezaga kuko bamuhaye arenga miliyoni 30 Frw.

Ati “Kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda byaramfashije kuko nabonye abaterankunga benshi bashyigikira umushinga wanjye. Banki ya Kigali na Equity Bank baramfashije bampa miliyoni 30 Frw.  Miliyoni 24 Frw zireba umushinga w’ingurube, izindi zisigaye nzifashisha mu buzima busanzwe”.

Uretse uyu mushinga, Uwimana avuga ko wamugejeje ku bindi bikorwa bihambaye nk’imiryango yakunze uburyo yigirira icyizere ikamugira Brand Ambassador wayo. 

Ati “Hari indi miryango yakunze umushinga wanjye ndetse n’icyizere nigiriye bakangira ‘Brand Ambassodor’ wabo nka RNUD, UNICEF ndetse na Inganji”.

Ntazuyaza guhamya ko urubyiruko rukwiye kwitinyuka ndetse rukamenya ko ibitekerezo byarwo ari ingenzi ku gihugu.

Ati “Inama naha urubyiruko rugifite ubwoba no kwiheza, rwakumva ko nta mushinga rutakora, ibitekerezo byabo ni ingenzi ku gihugu kandi ko bafite uburenganzira busesuye, ahubwo bashyire hanze ibitekerezo bibarimo birinde ubwoba kuko busubiza umuntu inyuma aho kumuteza imbere”.

Yavuze ko ari urugero rwiza rwo gutinyuka kuko yitinyutse muri ba nyampinga, benshi bamusekaga kubera ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariko agatangaza abatari bake ubwo yaritsindaga.

Kuba atumva ntanavuge ariko akaba amaze kugera kuri byinshi, bimugaragariza ko yagera kure hashoboka ku bw’igihugu cye n’ahazaza heza yifuza.

Uwimana Jeannette avuga ko kujya muri Miss Rwanda byamuhinduriye ubuzima

Ingurube Miss Jeannette yatangiye korora zimaze kororoka

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter