Search
Close this search box.

Yimwe inguzanyo ubugira kabiri: Urugendo rutari rworoshye rwa rwiyemezamirimo Mukagahima

Nyuma yo kudahabwa inguzanyo inshuro ebyiri kugira ngo ashyigikire ubucuruzi bwe kubera kubura ingwate, rwiyemezamirimo ufite ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, Mukagahima Marie Ange, yahamagariye ibigo by’imari gutera inkunga no gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakiri bato.

Mu 2017 nyuma yo guhabwa amahugurwa ya ba rwiyemezamirimo, Mukagahima, yagize igitekerezo cyo gutangiza ubucuruzi bwagirira akamaro sosiyete ndetse nawe bukamuzanira inyungu.

Mukagahima, wakuriye mu Karere ka Muhanga, yabonye ko nubwo iwabo hahingwa cyane ibihaza, ariko bibazanira inyungu nke kandi ahanini bihora bifatwa nk’ibihingwa by’abagore. Niko guhita atangira gushaka uko yajya akora cakes mu mbuto z’ibihaza akaba yanazibyaza ibindi bisanzwe bikorwa mu ifari. 

Yagejeje igitekerezo cye ku babyeyi be ariko nabo bashidikanya cyane ku kumaha amafaranga yo kugishyira mu bikorwa. Icyakora bamuhaye 3,000 Frw yo kwifashisha mu gukora cake ya mbere mu rwego rw’igerageza.

Yahise ajya kuri internet gushaka iby’ibanze byamufasha gukora iyi cake cyane. Nyuma yo kubona inzira za ngombwa yegereye ahakorerwa ibikomoka ku ifarini ‘bakery’ kugira ngo abasabe kuba yakoresha ibikoresho byaho ngo agerageze igitekerezo cye.

Ati “Nagiye kuri bakery mbabwira ibyo ncaka gukora bampa urw’amenyo. Gusa naberetse ibyo ncaka ubundi dukora ya mitsima.”

Nyuma yo gukora cake ya mbere, yamurikiye ababyeyi be ibyavuye mu mafaranga bamuhaye nabo barabikunda, babona kumuha andi mafaranga yo gukora izindi cakes.

Nyuma yahise asaba kwitabira amarushanwa yari yateguwe n’Umuryango ukorana n’urubyiruko mu guhanga udushya tuganisha ku iterambere, DOT Rwanda, aza no kuyatsinda abona amafaranga yo kwifashisha mu gukabya inzozi ze.

Muri uwo mwaka Mukagahima, yabaye rwiyemezamirimo muto mwiza mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo hatangwaga ibihembo bya YouthConnekt.

Nk’umwe mu bari batsinze yahawe inkunga n’icyari Ikigo cy’Igihugu cy’Imyuga n’Ubumenyingiro [WDA], ahabwa ifuru na ‘solar dryer’ byo kwifashisha mu mushinga we ndetse anahabwa igihembo cya miliyoni 1 Frw [US$1,116].

Nyuma yaje no kwegukana igihembo nyamukuru muri YouthConnekt ku rwego rw’Igihugu cya miliyoni 5 Frw [$5,579]. Yashoye amafaranga yose mu mushinga we bituma ushinga imizi.

Kuri ubu afite bakery ye bwite, ati “Ubu mfite ubucuruzi bwagutse bwa cakes, imigati n’ibindi, hakaba n’igice cyo kubyaza imbuto z’ibihaza na avoka amavuta.”

Nubwo ubucuruzi bwe bwagutse, uyu rwiyemezamirimo avuga ko hakiri urugendo rurerure kandi hagikenewe ubufasha atigeze abona mu bigo by’imari.

Mukagahima, yasabye inguzanyo mu bigo by’imari imyaka ibiri yikurikiranya ariko ntayibone.

Ati “Niba mubona ko ubucuruzi bwanjye bumaze imyaka itanu, nkaba mfite isoko n’abakiliya, ariko ubushobozi bwanjye bukaba butabasha kurihaza mubibona kuki mwansaba ingwate kandi ntayo.”

Mukagahima, ahamya ko politiki z’ibigo by’imari zigomba kuvugururwa hakarebwa uko abakiri bato ariko bashaka gutera imbere bashyigikirwa.

Mukagahima yagowe n’urugendo rwo gutangira kwikorera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter