Ni kenshi abayobozi n’abakoresha bashimangira ko bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda usanga bafite ubumenyingiro bukenewe ku isoko ry’umurimo, ariko rukabura ubumenyi mu kuvuga bitomoye (Communication skills) bubafasha gusobanura ibyo bazi, ibigira uruhare mu bushomeri bwabo.
Ni ingingo yongeye kugarukwaho n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva mu butumwa yatangiye mu gikorwa cyakozwe ku nshuro ya 13 n’Umujyi wa Kigali, cyo guhuza abiganjemo urubyiruko rushaka akazi n’abakoresha cyangwa ibigo bagatanga.
Meya Samuel Dusengiyumva yavuze ko urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu kongera ubwo bumenyi, ku buryo n’igihe wahabwa akazi n’abanyamahanga ubasha gusobanura neza ibyo uzi bakabyumva kugira ngo bakaguhe cyangwa se bizere ko ugakora neza.
Ati ‘‘Hamwe no kuba ufite impamyabumenyi wavanye muri kaminuza cyangwa mu kindi kigo cyigisha, ukwiye no kuba ufite ubushobozi buhagije. Aha turavuga ubushobozi bujyane no gusobanura ibyo ushobora gukora. […] tujya tubona mu bizamini by’akazi hirya no hino mu bigo bitandukanye biza gushora imari mu Mujyi wa Kigali, batigaragariza ko hakiri akazi ko gukora.’’
‘‘Ni byo ushobora kuba warize gukora imodoka, ariko uwo ugiye kuyikorera akeneye kuba washobora kumusobanurira ko ugiye kuyimukorera kugira ngo abashe kuguha ako kazi. Ushobora kuba warize ibijyanye no gukora amazi (Plumbing), ariko uribuguhe ako kazi akeneye ko ubimusobanurira.’’
Yasobanuye ko uyu mujyi washyizeho gahunda zo gukemura ikibazo cy’ababura akazi harimo n’iyi ya ‘Job Net’, ariko asaba urubyiruko gushaka n’ubwo bumenyi butuma babasha gusobanura neza ibyo bazi kugira ngo bibafashe mu kuva mu bushomeri byihuse.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda, bahamya ko uko ari ko bigomba kugenda, nubwo hari abavuga ko imwe mu myigishirize yo mu Rwanda ishobora kuba igira uruhare nko mu kuba umuntu yamara kwiga afite ubumenyingiro bwinshi, ariko ugasanga atazi n’Icyongereza ngo abashe gusonanurira ibyo azi n’abatumva Ikinyarwanda.
Habimana Remy Schelecht witabiriye gahunda ya Job net mu 2023 akahakura buruse yanamuhesheje akazi nyuma yo kwiga amasomo y’igihe gito mu bijyanye no gutunganya amashusho, yibukije urubyiruko ko ubumenyingiro budahagije kugira ngo batere imbere.
Ati ‘‘Ni ukongera ubumenyi, kwiga ni ukwiga buri munsi ni no guhozaho. Ntiyumve ko yarangije kwiga gufotora cyangwa gufata amashusho ngo yumve ngo birahagije, ahubwo niyongereho. Ese nimpura n’umunyamahanga ukeneye ko mufatira amafoto ndavugana na we gute? Aho ni ho mbagira inama yo gushaka ubundi bumenyi bwisumbuyeho.’’
Girimpuhwe Speciose w’imyaka 23 y’amavuko ni umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi gahunda ku nshuro ya mbere mu 2024, akaba yararangije Kaminuza mu 2023 mu bijyanye n’ibaruramari.
We avuga ko burya n’aho umuntu yize hagira uruhare mu kuba yarangiza na kaminuza afite ubumenyingiro gusa, ariko atazi nk’indimi zindi z’amahanga zo kuba yabusonurira n’abanyamahanga ngo babe bamuha akazi.
Ati ‘‘Ibyo gusobanura ibyo wize byo, […] ahari biterwa n’uko umuntu yize n’aho yize. Buriya uko wagiye wiga yaba ari amashuri abanza cyangwa ayisumbuye, aho wagiye wiga, ibigo wagiye wigaho nyine n’ubundi bikugiraho ingaruka bigatuma nyine waba udafite ubumenyi bw’itumanaho, mu Cyongereza nyine bikanga.’’
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Ass. Prof. Bayisenge Jeannette, yavuze ko iyo ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka, bityo ko kuva abatanga akazi baragaragaje ko icyo kibazo gihari, leta ikizi kandi iri gushyiramo imbaraga mu kugikemura, ku ikubitiro imbaraga zikaba zaratangiye gushyirwa cyane muri za kaminuza zigatanga ubumenyingiro ariko n’ababuhabwa bakazashyirwa ku isoko ry’umurimo bafite n’ubumenyi bwo gusobanura ibyo bazi.