Search
Close this search box.

Umukoro wa Madamu Jeannette Kagame ku babyiruka

Madamu Jeannette Kagame yagaragarije urubyiruko ko ari bo bazandika amateka y’igihugu mu myaka 30 iri imbere n’indi irengaho, bityo ko bakwiye gutekereza ku rugamba bafite imbere, gusa abizeza ko n’abakuru bazakomeza kubaba hafi bakabagira inama.

Yabigarutseho mu ihuriro ryiswe ‘Igihango cy’Urungano’, ryo kwibuka ku nshuro ya 30 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryitabiriwe n’abarenga 1500 baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu.

Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko mu myaka 30 ishize igihugu cyakoze ibishoboka ngo urubyiruko rurererwe ahantu hatekanye kandi buri wese ahafite umwanya.

Yagaragaje ko muri iki gihe ibibazo igihugu kirwana na byo byahinduye isura bityo urubyiruko rugomba gutangira gutekereza uko bazabyigobotora.

Ati “Urubyiruko mugize umubare munini w’Abanyarwanda. Ntabwo rero twifuza kubabwiriza uko muzabigenza. Ibibazo turwana na byo ubu ngubu bifite isura yindi ibasaba namwe gutekereza inzira y’urugamba mufite. Muhumure ntituzahwema kubagira inama no kubaba hafi ariko amateka y’indi myaka 30 ije kandi inarenga, ni mwe muzayandika.”

Yahamije ko ari urugamba rukomeye ariko ari inshingano ya buri wese kurwanya uwashaka gusenya ibyagezweho.

Ati “Ni urugamba rero rusaba kutajenjeka na gato. Igihe tubonye uwashaka guhungabanya ibyo twagezeho, yaba avuga, yandika cyangwa agerageza no kubikora, kuko tuzi aho byatugejeje. Ni inshingano yacu yo kumwamagana, kumurwanya no kumutsinda.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ari igihango Abanyarwanda bagiranye na bo ndetse “twagiranye hagati yacu. Abatekereza ko hari ubwo tuzabireka bahumure, ntibizabaho.”

Yanavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo, ipfobya n’ ihakana bya Jenoside, hakwiye kurushaho gushyira imbaraga mu burezi ndetse n’ibiganiro nk’ibitangirwa mu ‘Igihango cy’Urungano.’

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yagaragaje ko mu cyerekezo 2050 igihugu cyihaye, bisaba kwirinda ikintu abantu bakora giheza cyangwa giha amahirwe igice cy’Abanyarwanda.

Ati “Rubyiruko muzaba muriho nyuma y’imyaka 30, mugomba kuba mwiteguye nk’uko biri uyu munsi kubera ko ntawe ufite icyizere ko ingengabitekerezo ya Jenoside izavaho ahubwo ni twe tugomba kuba tudadiye tukabarusha imbaraga.”

Ihuriro ‘Igihango cy’Urungano’ ryatekerejwe kugira ngo urubyiruko rubone urubuga rwo kuganiriramo ibikomere bitandukanye byaturutse kuri Jenoside kuko ababyeyi bibagora kubibasobanurira.

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakiri bato kumva ko ahazaza h’igihugu hari mu maboko yabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter