Search
Close this search box.

Uko wahangana no kumokorwa cyangwa kuruka mu gihe cy’imihango

Ikigo cya Amerika cyita ku Buvuzi (NIH) cyagaragaje ko ibihingwa byoroheje dukoresha umunsi ku wundi mu mafunguro byavura byoroshye indwara zirimo kumokorwa no kuruka.

Ibi babigarutseho bashingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku bantu bagize ibibazo byo kuruka no kumokorwa, yaba abari mu mihango cyangwa ababazwe, bigaragara ko igihingwa nka ‘tangawizi’ gishobora kubafasha.

Kumokorwa no kuruka biterwa n’iki?

Ibi byombi bishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo ubwoko bw’ibiribwa wariye, kurya unanywa icyarimwe bishobora gutera igifu gukora ‘acide’ nyinshi, kuvuburwa kw’imisemburo mbere y’imihango cyangwa mu gihe wayigezemo, ubwoko bw’imiti ufata n’ibindi bitandukanye.

Abagore benshi bahura n’ikibazo cyo kumokorwa cyangwa kuruka bikabije mu bihe byabo, bikabatera kuzahara no kwiyumva nabi buri kwezi nubwo n’igitsinagabo bagira ibi bihe kubera impamvu nyinshi.

Ubusanzwe kumokorwa no kuruka bitera benshi gutekereza ko bakiriye ibimenyetso mpuruza ko umubiri utameze neza cyangwa ukeneye kwitabwaho bidasanzwe, ariko ni byo rwose!

Kwiyumvamo isesemi, kumokorwa no kuruka bishobora kuba mbere y’ibihe by’imihango, bitewe no kwihinduranya kw’imisemburo. Ibi bishobora no kuba mu gihe cy’imihango, hakwiyongeraho n’imbaraga zitakazwa muri ibi bihe, bikazahaza umubiri w’umugore.

Kuruka ni kimwe mu binaniza umubiri bikomeye, umuntu agahurwa kurya, agatakaza amazi y’umubiri mu gihe gito ndetse benshi bituma binubira ibihe by’imihango.

Uburibwe benshi bagira mu mihango bujyana no kuruka cyangwa gucibwamo, nubwo hari abatagira impinduka na zimwe ubuzima bugakomeza.

Ikinyamakuru Medical News Today cyagarutse ku byakoreshwa mu guhangana no kumokorwa cyangwa kuruka muri ibi bihe, cyangwa n’ibindi:

1.   Tangawizi

Ikigo cya Amerika cyita ku Buvuzi (National Institutes of Health: NIH) cyatangaje ko tangawizi izwiho kugabanya isesemi no kuruka, ariko ubushakashatsi buracyatandukanye ku gaciro kayo.

Ubushakashatsi bwakoze n’iki kigo bwagaragaje ko kunywa ntangawizi mu guhangana no kumokorwa cyangwa kuruka, bikiza kuruta imiti benshi banywa izwi nka ‘placebo’ cyangwa ‘metoclopramide’.

2.   Gufata akayaga

Bivugwa ko gufata akanya ugafata akayaga ahantu hatuje hameze neza biturisha ubwonko, bikagabanya no kuribwa umutwe cyangwa isereri, kuruka bigashira.

Hari abashobora kuruka kubera gutekereza ku bintu bibatera isesemi. Hari n’abaruka kuko babonye abantu baruka. Gutuza ukagira intekerezo nziza, wicaye ahantu hari umwuka mwiza bituma umubiri usubirana imikorere yawo myiza.

3.    Amazi akonje ku gahanga

Bamwe bazi ko ibi bikorwa n’abasaza ndetse n’abakecuru, ariko birakora kuri buri wese.

Gufata agatambaro ukagashyira mu mazi akonje, hanyuma wamara kugakamura ukagakoza ku gahanga, bigabanya kumokorwa n’isesemi, byaganisha ku kuruka.

4.  Ibiryo bike

Abantu bibeshya ko umuti wo guhagarika kuruka cyangwa kumokorwa ari ukureka kurya, ariko baribeshya kuko imbaraga umubiri watakaje ukwiye kuzigaruza byihuse mbere yo kuzahara, kuko kuruka wariye biruta kuruka utariye.

5.  Amazi menshi 

Urubuga rw’Ikigo cy’Ubuvuzi cyo muri Amerika, Cleverland Clinic, rwatangaje ko kuruka gushobora gutera umwuma ukabije.

Bagize bati “Umubiri wacu ukeneye amazi ahagije ndetse no gutembera kw’amaraso kukaba kwiza kugira ngo umubiri ubashe kwakira n’umwuka mwiza mu ngingo.”

Igihe amazi yabaye make mu mubiri, ibyo birahagije ngo bishyire ubuzima mu kaga.

Ibyo bivuzwe haruguru byose bikenewe n’umugore wagiye mu mihango akazahazwa no kumokorwa cyangwa kuruka, ndetse n’undi wese wagize ibyo bibazo atunguwe. Ariko kandi, mu gihe bikomeje gukomera, usabwa kwihutira kwa muganga kuko bigaragaza ko hari ubundi burwayi bushobora kubitera mu mubiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter