Search
Close this search box.

Uburyo bwiza urubyiruko rwabyazamo umusaruro urubuga rwa LinkedIn

Turetse kwirengagiza, LinkedIn ni urubuga rufite umwihariko rutandukaniyeho n’izindi zose. Rwihagazeho! Abantu benshi barubona nk’urw’abanyacyubahiro, ibigo bikomeye cyangwa abandi bantu bakuze bamaze kugira aho bagera. Niba mwibuka neza ukuntu twafataga urubuga rwa Twitter rwaje guhinduka X mu myaka ya 2010, niko neza neza LinkedIn ifatwa na benshi iki gihe.

Gusa siko bimeze kuko LinkedIn, irenze ibyo. Ni urubuga nk’izindi aho benshi bahurira bakamenyana rimwe hakaba n’aho kwidagadurira. Niba ukeneye gutera indi ntambwe mu mwuga ukora, ugahura n’abakugirira akamaro, dore uko wakoresha LinkedIn mu kukuzanira izo nyungu.

Icya mbere ugomba kwitaho ni ifoto yawe ushyira kuri konti. Nicyo kintu cya mbere kizakuranga. Fata ifoto yawe ugaragara nk’umunyamwuga koko ariko ntubikabirize. Fata ifoto yakururira umuntu gushaka kuba inshuti yawe.

Ikindi ni amagambo aherekeza iyo foto yawe. Gushyiraho icyo ukora n’aho ukora ntacyo bitwaye ariko nanone wibuke ko ibyo uzandika aho ari ibikuranga cyangwa ibyangombwa byawe kuri LinkedIn.

Muri make niba wumva wiyizeye mu bijyanye n’ubucuruzi, cyangwa ikindi kintu bitubwire tubimenye, kuko nibyo bizatuma utandukana n’abandi.

Hari undi mwanya rero wo kwiyandikaho muri make. Aka ni akanya uba ubonye ko kudusangiza inkuru yawe. Tuma uyisoma atayicikiriza mo hagati ahubwo ahorane amashyushyu yo gushaka gusoma ibikurikira. Gerageza gukoresha amagambo yumvikana kandi asanzwe akoreshwa na bose.

Aho gushyira ingufu cyane mu kutubwira icyo ukora, n’impamvu yacyo wanatubwira bike kuri wowe, ibyo ukunda cyangwa wanga kuko n’ubundi nyuma na nyuma urakomeye cyane kuruta akazi kawe.

Guhura no kumenyana n’abantu kuri LinkedIn si nka kumwe twakanaga ubucuti kuri Facebook mu 2015. Aha ho niba ushaka gusaba ubucuti umuntu, gerageza kumuha n’ubutumwa bwumvikana.

Ushobora kugira uti “Muraho, twahuriye aha n’aha” cyangwa se “Nakunze inkuru yawe nabonye….” Hanyuma bitewe n’uko agusubije ibiganiro bigakomeza uko.

Ntibirangirira aho kuko kugaragaza ko wishimiye ubutumwa cyangwa inkuru ya mugenzi wawe yatangaje ni ingenzi. Ba inyangamugayo mu buryo uganiramo cyangwa uhuzamo n’incuti zawe.

Ni byiza ko winjira mu matsinda amwe n’amwe ukagira uruhare mu biganiro bihakorerwa. Aha niho ‘magie’ zibera kuko uhahurira n’ab’ibitekerezo by’ingenzi n’abandi bashobora kukubera ingirakamaro mu ahazaza.

Tekereza LinkedIn nk’urubuga rwo kwicururizaho. Sangiza abagukurikira inkuru zawe, ibitekerezo ndetse n’ibyiyumviro byawe ku myuga imwe n’imwe ukunda. Icy’ingenzi ni uguhozaho ariko nanone ukita ku kubasangiza ibintu by’ingenzi.

Tangariza kuri uru rubuga inkuru zikugaragaza nk’ushoboye koko, ntibigutera ubwoba cyangwa impungenge gushyiramo n’igice kikugaragaza uwo uri we, koko niba wumva hari ibyo washyiramo bigashimisha abantu n’iki cyatuma utabikora?

Ubutumwa busanzwe kuri LinkedIn bushobora kukubera nka tombola iyo ubukoresheje neza. Ushobora kuba ushaka kwandikira ubutumwa uwo ushaka ko akubera umujyanama, umufatanyabikorwa, cyangwa uwaguha akazi. Gerageza kubikora kinyamwuga ariko bidatandukanye n’uwo uri we.

Tangira usuhuza, unavuga impamvu ubandikira. Garagaza neza icyo ubakeneyeho cyangwa icyo ushaka kugeraho. Hari ubwo bashobora gutinda kugusubiza ariko ni ngombwa ko uha agaciro uko umuntu akoresha igihe cye, niba ari ibyawe bizakunda.

Ahandi LinkedIn iryohera ni igihe hari abakwishingira cyangwa bagaragaza ko bagushyigikiye mu rugendo rwawe. Byongera uburemere konti yawe bikanatuma abandi badashidikanya ku bushobozi bwawe. 

Ibi nawe ariko ushobora kubikorera inshuti zawe, nabo ukabasaba ko babigukorera. Icyiza kurushaho n’uko ushobora kwandika icyo utekereje k’umuntu mwakoranye kandi birashoboka ko nawe yabikora atyo.

LinkedIn ni akataraboneka. Aha haba hari amasomo y’ingeri zose. Wahabona ajyanye n’ibya coding, kuvugira mu ruhame ‘public speaking’ n’ayandi yose ushobora gutekereza.

Ishoremo binyuze mu gufata aya masomo, ari nako ugaragaza impamyabumenyi wayakuyemo mu bikuranga kuri uru rubuga. Ibi bigaragaza ubushake bwawe bwo gukomeza kwiyongerera ubumenyi.

Profile yawe igomba kugendana n’igihe. Ibyo wagezeho, ubumenyi wungutse, ubunararibonye ubonera mu kazi byose biba bigomba kwivugurura uko hagize igihinduka.

Ukuri niyo ntwaro yawe y’ibanga kuri LinkedIn. Tangaza ibyiza wagezeho ariko nanone ntugire ubwoba bwo gutangaza ibikugora cyangwa instinzwi wigeze kugira. Abantu bakunda inkuru za nyazo n’abantu ba nyabo. Ukuri kubaka icyizere kandi kugatuma utibagirana mu mitwe y’abantu.

Haguruka, uhindure LinkedIn urubuga rw’ingirakamaro kuri wowe, urubyaze umusaruro!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter