Search
Close this search box.

Ntibikiri ngombwa ko uhendwa na ‘cotex’, ibanga wakoresha

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umubare munini w’abana b’abakobwa biganjemo abo mu byaro, basiba ishuri gihe bari mu mihango, kubera kubura ubushobozi bwo kugura ‘cotex’ zifashishwa muri icyo gihe.

Si abana b’abakobwa gusa, kuko n’abandi b’igitsinagore bari mu bukene hari imirimo myinshi bareka mu gihe bari mu mihango, ku bwo kutagira ubushobozi bwo kwikorera isuku muri icyo gihe.

Nk’imibare ya Banki y’Isi yo muri Gicurasi 2022, igaragaza ko ab’igitsina gore miliyoni 300 bajya mu mihango buri munsi. Gusa igiteye inkeke ni uko abagera kuri miliyoni 500 badafite  ubushobozi bwo kwigurira cotex.

Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, umukobwa umwe mu 10 asiba ishuri iyo ari mu mihango, ibituma ashobora gutakaza 20% by’amasomo agomba kwiga mu mwaka wose.

Ibi kandi ni kimwe mu bigira ingaruka ku myigire ya bamwe mu bana b’abakobwa ndetse n’umusaruro bashobora gutanga ku isoko ry’umurimo mu gihe baba bamaze kwiga, kuko bamwe muri bo bibagiraho ingaruka zo kutagira ubumenyi buhagije hagendewe ku bukenewe ku isoko.

Gusa nubwo bimeze bityo, ibihugu bitandukanye ndetse n’u Rwanda rurimo bigenda bifata ingamba zitundukanye mu gukemura icyo kibazo, hakaba n’igihe ibiciro by’impapuro z’isuku nka cotex bigabanywa mu korohereza abafite amikoro make.

Si ibyo gusa! Hatangiye gukorwa cotex zimeswa, ku buryo ushobora kuyikoresha igihe kirekire kandi ntikugireho ingaruka mbi mu gihe waba wubahiriza amabwiriza ajyanye no kuyikorera isuku neza.

Si byiza ko uyambara ngo urenze amasaha umunani. Gusa kugira ngo utiyanduza, na mbere y’ayo masaha bitewe n’uko imihango yawe imanuka ishibora kuzura, ndetse ugatangira kubibwira nuko iremera.

Wayikuramo ukayisimbuza indi. Mu gukora isuku y’uyo wakuyemo, uyitumbika mu mazi arimo isabune ku buryo amaraso avaho, noneho nyuma ukayivuguta neza igacya, ndetse ukayunyugurisha amazi meza warangiza ukayanika ku zuba ikuma neza.

Nk’undi mwenda w’imbere cyangwa se ikariso wambara, uyikoreye isuku nabi yagutera uburwayi burimo na infections zifata imyanya ndagagitsina yawe. N’iyi cotex ni byiza kuyifuza neza igacya, ndetse ukayanika ku zuba ikuma neza.

Izi cotex zirahendutse. Reka dufatire kuri cotex zindi aho ipaki wenda iguhura 1000 Frw cyangwa 1200 Frw kandi ukaba wakoresha amapaki abiri mu kwezi, bivuze ko waba ukoresha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 24 Frw na 28.800 Frw ku  mwaka.

Nko mu  Rwanda hari imwe mu miryango itanga cotex zimeswa ikazitangira ubuntu ku batishoboye, ariko nk’iza ‘Kosmo Pads’ zigurishwa, ipaki yazo igura 6000 Frw ukaba wazikoresha mu gihe cy’imyaka ibiri. Ubwo ku b’amikoro make urumva ko waba ukoresheje ibihumbi bitatu gusa ku mwaka.

Izi cotex zimeswa kandi zitanda ikizere mu kurengera ibidukikije kuko zo atari zimwe zikozwe mu mashashi zikoreshwa rimwe zigahita zijugunwa ngo zibe zagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter