Search
Close this search box.

Ni ryari umukobwa yamenya ko akeneye gukoresha isuzuma ry’imyanya y’ibanga?

Uwera Sabrina (wahinduriwe amazina) yakoze ikizamini cy’ubuvuzi bw’ibice by’imyanya y’ibanga y’ab’igitsina gore [Pelvic Exam], afite imyaka 23 y’amavuko. Yari amaze igihe kirekire afite ububabare bukabije mu nda yo hasi, ibyo we yatekerezaga ko ari ibisanzwe ku mugore, dore ko byasabye ko atangira kuva kugira ngo ajye kureba umuganga.

Yavuze ko “Nagiye kureba umuganga nkora amasuzuma menshi nyuma bambwira ko ngomba gukora isuzuma rya pelvic. Niba wumva waranduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa ikindi kibazo ku buzima bw’imyororokere bimenyeshe umuganga ukibonana nawe, bazagufasha kumenya niba ukeneye gukorerwa ibindi bizami.”

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’umuganga we, Uwera yagiriwe inama yo gukora isuzuma rya pelvic. Muri iki kizami, umuganga asuzuma imyanya yawe y’ibanga, ibice byo hanze by’iyo myanya, n’ibindi.

Nyuma yo gukorerwa ibizami basanze afite ikibazo ku gasabo k’intanga ngore k’ibumoso, bamufasha kumuha ubuvuzi ndetse aza no gukira.

Ntiwavuga ko buri mukobwa, asobanukiwe neza ibijyanye no gukoresha iri suzuma, igihe rikorerwa n’ibindi bijyanye nayo. Reka tubanze tugire icyo dusobanukirwa.

Nk’uko twabivuze harugura iri suzuma, ni ikizamini cy’ubuvuzi bw’ibice by’imyanya y’ibanga y’ab’igitsina gore. Gifasha mu kumenya ibibazo binyuranye umukobwa cyangwa umugore yaba afite muri ibyo bice no kugaragaza ibimenyetso bya kanseri mu gihe byaba bihari. Nubwo bimeze bityo ariko ingingo y’igihe iki kizami cyagakorewe ntivugwaho rumwe kugeza magingo aya.

Ni ryari pelvic exam ikenewe?

Ku bakobwa benshi bakiri bato, cyane cyane abafite imyaka guhera kuri 21, iki kizamini kigomba kuba ibihoraho nk’isuzuma ry’ubuzima bwabo. Ibi bizami ni ibyingenzi mu gukurikirana ubuzima bw’imyororokere no kumenya ibibazo byose bishobora kuvuka hakiri kare.

Mu gihe wumva ufite ibibazo binyuranye birimo nk’ihindagurika ry’ibihe byawe by’imihango, ukubangamirwa [biturutse muri wowe] mu gihe cy’imibonano, iki kizamini gishobora kugufasha kumenya ikibazo.

Abagore bafite kuva ku myaka 21 kugeza kuri 65 bagomba kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura byibuze buri myaka itatu, nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya OMS. Iki kizami nacyo akenshi gikorwa iyo hari kuba iri suzuma rya pelvic.

Ni ryari iri suzuma rishobora kuba atari ingenzi?

Ku bakobwa bakiri bato bari munsi y’imyaka 21 badakora imibonano mpuzabitsina kandi badafite ibimenyetso by’ibibazo bimwe, iri suzuma ntiriba ari ngombwa. Ikigo cy’Abanyamerika gitanga serivisi zo kwita ku buzima bw’abagore n’abana [American College of Obstetricians and Gynecologists- ACOG], kivuga ko abakiri bato bakenera iki kizami iyo bafite ibimenyetso bidasanzwe cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.

Iyo wakingiwe virusi itera kanseri y’inkondo y’umura [human papilloma virus, HPV], ibyago byo kiyirwara biragabanyuka, ariko ntibikuraho ko ukwiye kwisuzumisha uko biri ngombwa ahubwo wenda hakaba impinduka mu nshuro ubikora.

Ni ngombwa kumva ubohokewe no kuganira na muganga wawe ibijyanye n’ubuzima bwawe. Niba wumva utazi neza ko ukeneye iki kizamini, shaka umuganga umugishe inama. Bashobora kugusobanura inyungu n’ingaruka hashingiwe ku mateka y’ubuzima bwawe n’uburyo waba umeze ubwo.

Mu Rwanda, imyumvire ku buzima bw’imyororokere ishobora gutandukana cyane. Abagore bamwe bashobora kumva bafite ipfunwe cyangwa batorohewe no kuganira kuri ibyo bibazo. Gusa kuzirikana ko ubuzima bwawe ari ingenzi mbere y’ibindi byose ni ibya mbere, ukanamenya ko abaganga batorejwe kwitondera ibi bibazo kandi bakabikora mu ibanga.

Kubona ubuvuzi bukenewe bishobora kugorana kuri bamwe. Niba uba mu bice by’icyaro bishobora kuba ingorabahizi kubona umuganga wabizobereye. Nubwo bimeze bityo ariko ibigo nderabuzima n’andi mavuriro batanga ubufasha bw’ibanze, bityo nabo bakaba bagufasha.

Ni ingenzi ko nawe ubwawe wiyongerera amakuru n’ubumenyi kubyerekeye ubuzima bw’imyororokere. Abatanga ubuvuzi, amakuru ava mu bigo nderabuzima, n’imbuga zizwi biri mu byagufasha.

Nubwo iki kizamini kiba kidakenewe buri gihe, kwisuzumisha ubuzima buri gihe ni ngombwa, aho ushobora kuganira n’umuganga wawe ku bijyanye n’ibihe byawe by’imihango, imibonano mpuzabitsina, n’ibibazo byose waba ufite. Buri gihe gisha inama kubashinzwe ubuvuzi babishoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter