Search
Close this search box.

Ni nde ngomba ibisobanuro ku miterere y’umubiri wanjye?

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga HelpGuide buvuga ko abasaga 70% b’urubyiruko bahuye n’ikibazo cyo kunengwa ku miterere yabo cyangwa bakabazwa uburyo bagaragara butishimiwe, bibagiraho ingaruka yaba ku mubiri no mu mitekerereze yabo.

Uzahura n’ibibazo bigira biti kuki wirabuye? Kuki watukuye cyane? Ese ko ubyibushye wagabanyije ibiryo! Wagiye ukora imyitozo ngororamubiri ugatera neza nk’abandi bagore! Kuki ucumbagira? Kuki amabere yawe atangana? N’ibindi bibazo biryana mu matwi y’umuntu.

Nusobanukirwa interuro ya “Body Shaming” uzamenya ko ari uburyo bukomeretsa bwo kwibasira umuntu bitewe n’imiterere y’umubiri, ingano, ibara rye, uburebure, ubugufi n’ibindi tubona ku bantu bitandukanye.

Niwitegereza neza uzasanga buri muntu yihariye mu miterere atagizemo uruhare, ariko igitangaje ni uko bamwe babyirengagiza bagahohotera abandi.

“Navutse amaguru yanjye atangana bituma ngenda ncumbagira ubuzima bwanjye bwose. Abantu bambwiraga ko nta mukobwa ugenda nabi ukwiye kujya mu bandi bikambabaza.”

Ayo ni amagambo ya Umutoni Nelly wavukanye ubumuga bw’amaguru. Kubwirwa gutyo byatumye yibaza ngo “ko nisanze ntareshya amaguru, ncumbagira, nkaba nta ruhare nabigizemo, ni nde ngomba ibisobanuro ku miterere yanjye?’

Gusebya abantu bafite umubyibuho ukabije ni ikibazo gikomeye muri sosiyete.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga HelpGuide, buvuga ko abasaga 70% b’urubyiruko bahuye n’ikibazo cyo kunengwa ku miterere yabo cyangwa babazwa uburyo bagaragara butishimiwe, bikaba bishobora kubagiraho ingaruka ku mubiri no mu mitekerereze.

Ibi byagarutsweho n’umuramyi mu ndirimbo zihimbaza Imana Aline Gahongayire wibasiwe mu minsi yashize ku bwo gutakaza ibilo cyane.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bavugaga ko yarwaye kanseri y’umuhogo, kunanuka ko byatewe n’ingaruka zo kwitukuza, ingaruka zo kwibagisha n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gahongayire yavuze ko avugwaho byinshi bibi bikomeye ku buzima bwe, agakomezwa no kutareba inyuma asingira ibiri imbere.

Ati “Sinjya ndeba inyuma kugira ngo mbashe gusingira ibiri imbere. Ahahise ntihahindurwa, gusa hatera imbaraga zigukomereza ejo hazaza.”

Nubwo bimeze bityo, yasobanuye ko hari impamvu bwite zishobora gutuma umuntu yabyibuha cyangwa akananuka, kuba inzobe cyangwa kwirabura, kugira inenge runaka n’ibindi, nta ruhare abigizemo ndetse ko bitakabaye impamvu yo gutukwa no kuvugwaho ibibi cyangwa gusabwa ibisobanuro.

Uwitwa Muhire Sonia aganira avuga ko yarahiye ko atazongera guseka mu ruhame, bitewe no kubazwa impamvu aseka nabi. Ibi byamuteye kwijima mu maso yirinda guseka mu bihe byose, nyuma arwara agahinda gakabije.

Ati “Ese ni nde ngomba ibisobanuro ku buryo nteye cyangwa uko nseka? Nariremye? Birambabaza cyane nkumva nanakwiyahura.”

Kimwe mu bintu ukwiye kuzirikana mu buzima bwawe, ni uko amagambo usohora agira ingaruka ku bayumva. Reka tubyemere ko udakunda imiterere y’umuntu runaka! Ariko se ni ngombwa kumusaba ibisobanuro? Ngo kuki ubyibushye? Kuki uri muremure? Kuki uri mugufi? Na we ntazi impamvu rwose!

Bitekerezeho urasaga buri muntu wese uri ku Isi akeneye ibyishimo ndetse no kubwirwa neza. Irinde gukomeretsa umuntu wese umubaza kumiterere ye, ahubwo wakire imiterere ye mubane neza, nudakunda uko umubona, umuhunge umujye kure ashimishwe n’abandi.

One Response

  1. Imyitwarire nk’iriya yinjira mu buzima bw’abandi nta busilimu buyirimo. Ni iyo kugendera kure.

Leave a Reply to Jean-Baptiste Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter