Search
Close this search box.

Kwitinyuka byatumye ashinga ishuri: Isomo mu iterambere rya Twizeyimana

Twizeyimana Josephine ni umugore uvuka mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, avuga ko kugira ubuyobozi bwiza bushyigikira umugore byatumye atinyuka ashinga ikigo cy’amashuri abanza kuri ubu cy’intangarugero muri uyu Murenge.

Ni ikigo yashinze mu mwaka wa 2021 nyuma y’impanuro yakuye kuri Perezida Kagame zasabaga abagore gutinyuka bagakora ibintu bitandukanye birimo no gushora imari.

Twizeyimana yabwiye KURA ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta babyeyi yari afite ndetse n’icyizere cyo kubaho cyari hasi cyane agereranyije n’uyu munsi. Ubuyobozi ngo bwamusubije mu ishuri ariga arangiza amashuri yisumbuye ndetse yiga na kaminuza. Asoje yabonye akazi k’ubwarimu akavamo yishingira ikigo cye.

Twizeyimana yavuze ko yakomeje kureba uburyo igihugu kiri gutera imbere, ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame bushishikariza abagore gutinyuka bagakora bakiteza imbere, aha ngo niho yahereye atekereza ikintu yakora nawe akiteza imbere ndetse akanafasha Leta mu guteza imbere abaturage.

Ati “Narebye ku ngingo Perezida Kagame yavuze ku burezi ko yifuza ko abana b’u Rwanda  bigira mu Rwanda batarinze kujya mu mahanga bajyayo gushaka uburezi bufite ireme. Ibyo rero byanteye ishyaka ryo gushaka uko nafasha Abanyarwanda kwiga neza kandi hafi nshinga ikigo cy’amashuri.”

Yavuze ko yabanje kugura ubutaka bwa miliyoni 2 Frw arabubika, aza kugura ubundi bwa miliyoni 2,5 Frw. Nyuma yatangiye ikigo akodesha, aza kugana banki imuguriza amafaranga yo kugura ibikoresho no kubaka amashuri.

Iki kigo yise Bright Star Academy giherereye mu Murenge wa Fumbwe mu Kagari ka Nyagasambu, kuri ubu kigaho abana 250 n’abakozi 30 kandi bahembwa neza, kirimo abana biga mu mashuri y’inshuke ndetse no kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa Gatatu.

Uyu mugore avuga ko afite intego yo kubaka ibindi byumba 20 bishya muri uyu mwaka kugira ngo yongereho indi myaka itatu agire imyaka itandatu y’amashuri abanza. Yavuze ko kandi afite gahunda y’uko bazahatangira uburezi bugezweho uburyo nta munyarwanda uzongera kujyana abana mu mahanga bagiye kwiga.

Twizeyimana yabwiye abagore bakitinya gutinyuka ngo kuko ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubashyigikiye mu rwego rwo hejuru.

Ati “Yaba mu bukungu, yaba mu mibereho myiza, umugore yahawe ijambo. Nibatinyuke bakore kuko barashyigikiwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter