Search
Close this search box.

Kuzamuka ntibisaba igishoro gihambaye: Isomo mu buzima bwa Uwamwiza

Uwamwiza Beatha ni umugore w’imyaka 51 y’amavuko ufite abana bane, atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kinazi mu Kagari ka Sazange mu Mudugudu wa Giseke. Mu rugendo rwo kwiteza imbere yahereye ku nkoko icumi yorojwe none kuri ubu ageze ku nka ifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw.

Mu 2022 nibwo Uwamwiza yahawe inkoko icumi muri gahunda yo guha amatungo magufi imiryango irenga ibihumbi 23 kugira ngo abafashe kwiteza imbere bagasezera ubukene.

Uwamwiza yavuze ko mbere yo kumuha izo nkoko yari abayeho nabi, inzu yararagamo ni nayo yatekeragamo kugeza tariki ya 19 Ukuboza 2022 ubwo yahabwaga inkoko icumi kugira ngo zimufashe kwiteza imbere, bamuha ibiryo byazo, ahita yiyemeza korora.

Yakomeje avuga ko babashyize mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bituma aguzamo ibihumbi 20 Frw aguramo ingurube, nyuma y’amezi atandatu yarituye yishyura ibihumbi 40 ndetse anasigarana inkoko umunani na ya ngurube ye imwe.

Ati “Inkoko zaje gutera amagi, ingurube ndayibangurira irabwagura, inkoko nazo zirakura ndazisazura zimwe ndazigurisha, ngurisha na bya bibwana by’ingurube mpita nguramo inka. Nayiguze ibihumbi 250 Frw ubu ndayorora ubu ifite agaciro k’ibihumbi 400 Frw.”

Uwamwiza nyuma yaho yaniyubakiye inzu yindi, yiyubakira igikoni, ubwiherero ndetse aniyubakira ibiraro by’inka, inkoko n’ahandi ashyira ihene. Yavuze ko kuri ubu yishimira afite ubumenyi mu kwita ku matungo, kumenya kwita ku byo yejeje ku buryo abibyaza umusaruro.

Uwamwiza agira inama abakiri bato yo gushishikarira gukora bakiteza imbere kandi bakishimira kwigira ku bakora nk’ibyo bakora. Yavuze ko ubumenyi agenda akura ku bandi borozi n’abandi bahinzi aribwo bumufasha gutera imbere kurushaho.

Kuri ubu uyu mugore afite intumbero yo korora inka nibura ebyiri zikamwa amata menshi. Yavuze ko kandi andi matungo arimo inkoko n’ihene nabyo atazareka kubyorora kuko bizajya bimufasha mu kurya amagi, inyama ndetse no gutera imbere kurushaho kuko ngo byororoka vuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter