Search
Close this search box.

Intumbero y’abasore bato b’i Ngoma biyemeje gutezwa imbere n’ubuhinzi bw’imbuto

Iyo utembereye mu Murenge wa Rukira cyane cyane mu Kagari ka Buriba mu Karere ka Ngoma usanga benshi mu rubyiruko rwaho rwariyeguriye umwuga w’ubuhinzi cyane cyane ubuhinzi bw’imbuto nk’inanasi n’amatunda.

Ni ubuhinzi bwateye imbere cyane muri uyu Murenge ku buryo abarangije amashuri yisumbuye n’abayacikishirije abenshi usanga ariko kazi bikorera.

Bamwe mu baganiriye na KURA bavuze ko bahisemo gukora ubu buhinzi bw’amatunda n’inanasi ngo kuko ari imbuto zikunze kuhera cyane kandi zigateza imbere ababikora.

Rafiki Jean de Dieu ufite imyaka 23 avuga ko yahisemo gukora ubu buhinzi nyuma yo kubona ko ubuhinzi bw’imbuto ari umwuga wakora ukagutunga.

Ati “Njye nabonaga abantu bose babikora kinyamwuga bibaha amafaranga menshi, ni uko nanjye ntangira mpinga ibiti bike by’amatunda nanahinga inanasi, ubu maze kwiguriramo inka yanjye, nanaguze isambu ntoya ariko nshobora gukuramo amafaranga arenga ibihumbi 100 Frw iyo nsaruye.”

Dushimirimana Jean Claude w’imyaka 20 utuye mu Mudugudu wa Rugaragara mu Kagari ka Buriba we yavuze ko yahisemo kwinjira mu buhinzi bw’imbuto nyuma yo kubona ko abo bangana bagenda batera imbere kubera amafaranga babukuramo.

Ati “Ubu natangiriye ahantu nkura ibiro 40 by’amatunda ariko haracyari hato cyane, ndashaka kuhongera nkaba umwe mu bahinzi b’amatunda beza mu Rwanda. Amafaranga nkuye mu matunda ndongera nkayashoramo nkahinga ahisumbuyeho kandi mfite icyizere nzatera imbere cyane nkahinga nibura nka hegitari icumi z’imbuto.”

Mugisha Onesme ufite imyaka 20 we yavuze ko yahisemo guhinga inanasi nyuma yo kubona ko bagenzi be bazihinze zikabateza imbere, yavuze ko ikibazo bafite kuri ubu ari isoko rihoraho ngo kuko ari naryo rituma badahinga ku buso bugari.

Ati “Uwaduha isoko rihoraho inaha twahinga amatunda menshi ndetse n’inanasi kuburyo twahinduka igicumbi cy’izo mbuto, ubu usanga twese iyo twejeje tuzijyana mu isoko bakaduhera amafaranga make kuko nta handi wazigurisha ugapfa kuyakira.”

Kuri ubu Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere ubuhinzi bukozwe kinyamwuga, aho abahinzi bashishikarizwa gukora ubuhinzi bubyara inyungu.

Aba basore bato b’i Ngoma biyemeje guhinga imbuto 

Imbuto bahinga zirimo inanasi n’amatunda, aho byatumye biteza imbere 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter