Search
Close this search box.

Impamvu z’ibikorwa by’ubugiraneza Sherrie Silver akora

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu mbyino, yagaragaje uko yakomejwe n’ibihe bikomeye yanyuzemo akiri muto agakurana inzozi zo gufasha abafite amikoro make.

Uyu mukobwa yatangiye ibikorwa by’urukundo ubwo yari afite imyaka icyenda akimara kubura mubyara we wari wishwe na Malaria ashaka kumuha icyubahiro.

Afashijwe na nyina yatangiye gucuruza ‘Cake’  mu Mujyi wa Londres ashaka gukusanya amafaranga ngo aguriremo abantu inzitiramibu. 

Ati “Zari ‘Cake’ mbi, mvugishije ukuri amafaranga zantwaye nzikora yari menshi kurusha ayo navanyemo gusa nibwo nabonye ko kuri bike nari mfite nakora byinshi.’’

Uyu mukobwa w’imyaka 29 yizera ko umuntu wese afite uko yafasha abandi ndetse iyi myumvire ikaba ifite igice kinini mu buzima bwe ndetse no mu kazi.

Ubu Sherrie Silver ni ambasaderi wa Malaria  No More, umuryango ugamije kurwanya Malaria.

Ubuzima bwo mu bwana bwe, Sherrie Silver avuga ko aribwo bwamuteye kwimariramo ibikorwa byo gufasha. Uyu mukobwwa yavukiye mu Rwanda mu 1994 nyuma y’igihe gito se yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu 1999 we na nyina bimukiye mu Bwongereza, aho Silver yaguriye impano zirimo kubyina, gukina filime no kuririmba. Yavuze ko kubyina yabyigaga ku buntu. 

Ati “Mama wanjye ntabwo yari afite amafaranga menshi ariko ntabwo twagombaga kugira ikibazo cy’uko azishyura ishuri ryo kubyina. Ubu nshaka kwizera ko nanjye nshobora guha abana bakiri bato amahirwe nk’aya.’’

Uyu mukobwa yatangije Umuryango ufasha abanyempano yise “Sherrie Silver Foundation’’ agamije kwitura abamugana bafite impano, ineza yagiriwe akigishwa kubyina ku buntu none ukaba warabaye umwuga wamugize icyamamare. Uyu muryango ababarizwamo bose nta n’umwe wishyuzwa.

Ati “Aba bana bakiri bato bafite impano ikibura gusa ni ibikoresho, kubatera imbaraga no kubashyigikira.’’

Sherrie Silver amaze kubaka izina mu buryo bukomeye. Uyu mukobwa mu 2018 yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye  igihembo cya  MTV Video Music Award. Yatsinze mu cyiciro cya Best Choreography abikesheje imbyino yahimbye zifashishijwe mu ndirimbo ya  Childish Gambino yitwa  “This Is America”.

Amashusho y’iyi ndirimbo na none yegukanye igihembo cya Best Music Video mu bihembo bya Grammy.

Muri uwo mwaka nabwo Bill Gates yamushimiye nk’umunyadushya uri kuzana impinduka ku bihe by’ubu n’ibizaza bya Afurika.

Mu 2019  yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD) ndetse yanazengurutse ibihugu birimo Cameroon, Ghana n’u Rwanda aganiriza urubyiruko uko bakwikura mu bukene.

Guhera muri uwo mwaka yiyemeje kurera abana b’impanga b’abakobwa bari bavutse nyina agahita apfa. Aba bana biswe Precious na Sapphire ubu niwe ubakurikirana ndetse aheruka guhura na Perezida Kagame ari kumwe nabo.

Kuri ubu, Sherrie Silver n’abandi barimo umukinnyi wa filime Danai Gurira, Ashley Judd, Kennedy Odede, Ellen Johnson Sirleaf na Fred Swaniker bategerejwe i Kigali.

Aba bose bari mu bazahabwa ibihembo bya TIME100 mu itangizwa ry’inama ihuza abantu 100 bavuga rikijyana n’itangwa ry’ibihembo ku bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku rwego rwa Afurika bizwi nka ‘TIME100 Summit and Impact Awards Africa’.

Ibi birori bigiye kuba bwa mbere ku Mugabane wa Afurika bizabera muri Kigali Convention Centre ku wa 17 Ugushyingo 2023.

Ni inama ije nyuma y’ubufatanye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwagiranye n’ikinyamakuru TIME gikora urutonde rw’abavuga rikumvikana ku Isi.

Sherrie Silver yavuze ko yafashijwe akiri muto bituma nawe agira uwo mutima

Umunyarwandakazi Sherrie Silver umaze kubaka ibigwi mu kubyina akunze kugaragaza ko yanyuze mu bihe bibi ariko akaza kuvamo umuntu ukomeye

Sherrie Silver ni umwe mu Banyarwandakazi bamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa bakiri bato

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter