Search
Close this search box.

Ibyo wamenya ku ndwara z’ubuzima bwo mu mutwe zihangayikishije benshi

Umuryango w’Abanyamerika, Anxiety and Depression Association of America (ADA), ugaragaza ko indwara zo mu mutwe zibasira abagera kuri miliyoni 264 ku Isi hose, hafi 3,6% by’abayituye.

Ubuzima bwo mu mutwe bwabaye ingingo igarukwaho kenshi muri iyi minsi. Mu biganiro by’inshuti n’imiryango, abantu bakunze kuganira bavuga ko indwara z’ubuzima bwo mu mutwe zikomeza gukaza umurego nyamara ntibamenye iziganza kurusha izindi.

 Guhangayika bikabije

Tekereza ku muhangayiko wagira uramutse ugiye gukora ikizamini utigeze wihuguraho mu masomo yawe! Ese wakwitwara ute uhuye n’intare igihe werekezaga mu kazi?

Indwara zishingiye ku guhangayika ziri mu bwoko butandukanye nka Generalized Anxiety Disorder [GAD] na Panic Desorder. Nubwo zakwirakwiye ariko ziravurwa zigakira.

Hafi 36,9% by’abafite ubu burwayi ni bo babona ubuvuzi. Kubera iki? Kuko benshi babifata nk’ibisanzwe cyangwa ‘stress’ bahuye na yo.

Agahinda gakabije

Agahinda gakabije ni nk’umushyitsi ushaka kuguma aho atakiriwe. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko abarenga miliyoni 280 ku Isi bangana na 3,8% bafite ako gahinda gakabije.

Bimwe mu bimenyetso bigaragaza agahinda gakabije birimo kwiheza mu bandi, gutakaza ibyishimo by’ibikorwa byagushimishaga, kubura ubushake bwo kurya, kubura ibitotsi no kwiyumva nabi muri rusange.

Bipolar Disorder

Indwara ya “Bipolar Disorder” igaragazwa n’ibimenyetso birimo agahinda no kudashyira mu gaciro rimwe na rimwe kandi ishobora kugaragara na nyuma y’imyaka 10.

Uwarwaye iyi ndwara hari ubwo yiyumvamo umubabaro cyangwa kwitakariza icyizere.

Indwara ya “Bipolar” igabanyijemo ibyiciro bibiri by’ingenzi ari byo “Bipolar I na Bipor II”.

Umurwayi wa “Bipolar I” arangwa no kugira imbaraga nyinshi mu minsi irindwi ya mbere mu gihe umurwayi wa “Bipolar II” atakaza imbaraga.

Uwarwaye ubu burwayi hari imiti y’uruvange ahabwa ndetse akaganirizwa n’inzobere mu kwita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe mu bitaro. 

Indwara yo guhangayikira ibintu (OCD)

Wigeze wumva umuntu agira ati “Ndi OCD”? Impamvu ni uko akunda gushyira ibitabo bye ku murongo, bikurikiranye yaba mu mazina yabyo cyangwa inyajwi, amategeko adasanzwe ku buryo atondekamo inkweto n’ibindi ku buryo iyo asanze hari uwabikozemo intambara ihita irota.

Iyi ndwara ikunze gufata abakuze, aho usanga ashaka gukomeza kubika ibintu bya kera n’ibidafite umumaro.

Indwara yo kuzirikana ibintu nk’ibi bikanahangayikisha, yibasira umuntu umwe mu bantu 40 bakuze, ikibasira umuntu umwe mu bana 100, bose bakangana na 2,2% ku Isi.

Tekereza gukaraba intoki inshuro 50 utabitewe no gukunda isuku, ahubwo ubitewe no gutinya ko nutabikora ikintu kibi gishobora kukubaho!

Ihungabana

Iyi ndwara ibangamira intekerezo z’umuntu bitewe n’ibihe bikomeye yanyuzemo. Nubwo ihungabana rikunze kwibasira abasirikare kubera ibihe by’intambara banyuzemo ku rugamba, ishobora no kwibasira abahuye n’ibindi bihe bishishana nk’impanuka, ibitero cyangwa gukora ubushakashatsi ku bintu bibi biteye ubwoba.

Izi ni zimwe mu ndwara z’imitekerereze zihangayikishije miliyoni z’abantu ku Isi. Kuzimenya no kuzisobanukirwa bibera benshi ibisubizo by’uko bazirinda.

Ni yo mpamvu igihe ubonye umuntu uvuga ko afite ubwoba cyangwa agahinda, ukwiye gufata umwanya wo kubitekerezaho mbere yo kubyirengagiza kuko ubuzima bwo mu mutwe bufite agaciro kuri bose, ahantu hose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter