Umuyobozi w’Ivuriro Hope Therapy Center riherereye mu Mujyi wa California muri Amerika, Jennie Marie Battistin, yagarutse ku bintu bidakwiye kuvugwa n’umurwayi igihe ahuye n’umuganga ubungabunga ubuzima bwo mu mutwe.
Yabigarutseho avuga ku makosa ahurirwaho n’abarwayi bakavuga amagambo adakwiye igihe basuzumwa na muganga, akabatera kudafashwa nk’uko bikwiye, cyangwa ntibashobore kwivuza neza.
Nibigera ku burwayi bukora ku marangamutima, kuvurwa akenshi bishingira ku biganiro. Ni bwo muganga asobanukirwa inzira nziza zo kuvura, nyamara hari bimwe bidakwiye kuvugwa:
1. Ndumva ndi kurondogora
Iri jambo bamwe mu barwayi barikoresha igihe bicira urubanza, bumva ko bavuze amagambo menshi batagakwiye kuvuga.
Muganga ni we muntu ushobora kwizera ukamubwira n’ibyo utekereza ko ari ibanga, niba rifite aho rihuriye n’uburwayi bwawe. Igihe watangiye kubwira umuganga uko wiyumva n’uko wafashwe ndetse n’uburyo uburwayi bwawe uvuza bukugoye, ukavuga nk’iryo jambo, bica kabiri ikiganiro cyanyu mugatangira bundi bushya, ukamukura mu murongo wo kukuvura, ndetse nawe uba utangiye gushyira umupaka ku makuru amwe na mwe wakamuhaye.
Dr. Jennie Marie Battistin yavuze ko byorohera umurwayi gusuzumirwa ahantu hisanzuye, ashobora kuvuga nta ngingimira, ariko bigasaba umurwayi gukoresha inyurabwenge igihe abwira muganga uburwayi bwe n’icyabuteye.
Ati “Aho gusaba imbabazi ko wavuze amagambo menshi cyangwa ayo utari ukwiye kuvuga, ahubwo tekereza mbere yo guhura na muganga umenye ibyo ukwiye kuvuga. Niba akubajije, tekereza mbere yo gusubiza bitume uvuga ibikwiye, aho kwibuka nyuma ko wavuze ibidakwiye.”
2. Nibagiwe gukora umukoro mwampaye
Umuganga nyuma yo kukuvura ashobora kuguha umukoro wo mu rugo ugufasha gukira bwangu. Igihe mwahuye kirazira kuvuga ko wibagiwe kuwukora.
Bamwe mu barwayi bakora amakosa yo kwirengagiza inama bahawe na muganga, bakadindiza inzira zo gukira biboroheye.
3. Umbabarire kuganzwa n’amarangamutima
Kimwe mu byazanye muganga harimo kukumva no kubana nawe mu buryo bwose amarangamutima akuganzamo. Kurira, kugira ikiniga, gucika intege n’ibindi, urabyemerewe niba ari byo bikuvuye mu mutima.
Niba wifuza gukira vuba, isanzure usohore amarangamutima yawe kuko bikorohera kuvuga igihe wirekuye, aho kurwana no kuyahisha. Si ngombwa rero guterwa ipfunwe n’uko muganga abonye amarira yawe kuko anezezwa no kukumva niba koko ari umunyamwuga.
4. Sinzi impamvu ibi binti bindiho mbivuga
Iyi nteruro isa no kwicuza kuganiriza muganga uko wiyumva, kandi nubigenzura neza uzasanga nta yindi nzira yo gukira, utavuze ibyo bigutsikamiye bikagera n’aho bikora ku mikorere y’ubuzima bwo mu mutwe.
Ibi bigaragaza ko utizeye ubushobozi bwawe mu gufata imyanzuro y’ibyo uvuga n’ibitavugwa. Binagaragaza ko utizeye umuganga ubwira, wenda ko yaguseka nakumva cyangwa se akamena amabanga yawe n’ibindi, ariko ubwabyo birushaho kukwangiriza.
Sinzi niba hari umuntu wishima igihe yicuza ikosa yakoze? Ubanza ntawe pe! Niba uganira na muganga muhe icyizere, ahubwo umuhe umupaka ntarengwa ku makuru wamuhaye niba utizeye ko yayabika neza.
Dr Battistin yavuze ko abivuje bwa mbere indwara zo mu mutwe ari bo bigora kwisuzumisha.
5. Sinakwizera ko nkubwiye ibi bintu
Nk’uko bigarukwaho n’uyu muganga, umurwayi ashobora gutanga amakuru amukomereye, ariko nyuma yo kuyatanga akabura umutekano. Iki ni igihe cyiza nka muganga kumuhumuriza, agasubirana umutekano.
6. Ubu buvuzi simbwizera
Birababaza cyane kuvura umurwayi uhakana ko adateze gukira. Ibyago byo kutanywa imiti no kwirengagiza inama za muganga biba biri hejuru.
Mu nama itangwa kuri ubu buvuzi bw’amarangamutima, ni byiza ko muganga arasa ku ntego akavura umurwayi atabanje kumubaza ibijyanye n’ubundi buzima, kumubaza ku byihariye bijyanye n’imibereho, kumusaba urukundo n’ibindi, mbere yo gukira kwe. Umurwayi kandi na we asabwa guhitamo muganga wizewe mbere yo kumugana.