Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’inda zitateganyijwe.
Nubwo bimeze gutyo ariko, kugira ngo agakingirizo gakoreshwe uko bikwiye, ni ngombwa kugenzura bimwe mu bintu by’ingenzi mbere yo kugakoresha.
Dore ibintu birindwi by’ingenzi ugomba kugenzura mbere yo gukoresha agakingirizo:
1. Itariki y’iherezo ry’agakingirizo
Agakingirizo kagira itariki ntarengwa kazarekera gukoreshwa yanditse ku bubiko bwako. Igihe gakoreshejwe igihe cyako cyararenze, uba uri mu byago by’uko gashobora kugucikiraho cyangwa ntikagukingire nk’uko bikwiye.
Nusanga kararengeje igihe, ihutire gushaka akandi gashya wakoresha urinda ubuzima bwawe.
2. Suzuma ububiko bw’agakingirizo
Agakingirizo kagomba kubikwa neza igihe cyose. Nufata agasashe agakingirizo kabikwamo ugasanga karaturitse, karimo nk’umwobo cyangwa karacitse mu bundi buryo, menya ko ibiri imbere na byo bitizewe mu mikorere.
Niba aho kabikwa harangiritse, bivuze ko na ko kakwangirika, cyangwa kakaba karagiyeho imyanda yakwangiza imyanya ndangagitsina.
1. Genzura ikimenyetso cya CE
Akenshi agakingirizo kakozwe gakurikije amategeko kujuje n’ubuziranenge kagaragaza ikimenyetso cya CE, ku gasanduku cyangwa agasashi kabikwamo. Iki kimenyetso kigaragaza ko agakingirizo kakozwe mu buryo bwizewe.
2. Suzuma ikimenyetso cya BSI kitemark
Udukingirizo twizewe tugira ikimenyetso cya BSI Kitemark kigaragaza ko agakingirizo kanyujijwe mu igeragezwa, ubuziranenge bwako bukemezwa mbere yo gushyirwa ku isoko. Suzuma niba byanditse ku gasashi kabitsemo, nukibura ukihorere ntigakoreshwe.
3. Fungura ububiko bw’agakingirizo witonze
Nuhubuka ukagafungurana imbaraga nyinshi nta bushishozi, ushoboka kwangiza agakingirizo karimo imbere. Irinde ibikoresho bikomeretsa wagacisha nk’urwembe, umukasi cyangwa icyuma kuko bishobora gutobora agakingirizo utabizi, ntigakore nk’uko kabigenewe.
4. Buri gihe koresha agakingirizo gashya
Iki gikoresho cyagenewe gukoreshwa rimwe gusa. Niba ugakoresheje kakanga, kajugunye ukoreshe akandi kazima. Birashoboka ko wagafungura ukagatereka ahantu handuye mbere yo kugakoresha, ariko niba wabibonye kareke.
Imyanya y’ibanga ni ahantu handura ubusa ndetse hakarwara byoroshye, ni yo mpamvu harindwa mu buryo bushoboka bwose.
5. Gafungure witonze
Agakingirizo gafungure witonze ndetse ugakoreshe ugendeye ku mabwiriza yagenwe, akenshi habaho n’utumenyetso tukwerekera uburyo bwo kugakoresha.
6. Kambare neza witonze
Agakingirizo kaba korohereye cyane, akantu gato nk’urwara rwagaca cyangwa wakambara uhatiriza kakaba kacika. Ibi bijyana no kumenya ingano y’ubugabo bwawe ndetse n’ibipimo by’agakingirizo kugira ngo ukoreshe akagukwira neza.
7. Zirikana imikoreshereze yako mu gikorwa
Agakingirizo kanyereye kakagucika, gashobora guhera mu gitsina cy’umugore, na ya masohoro wirindaga ko yinjira byose bikajyanamo. Ni yo mpamvu usabwa kuzirikana umumaro wako kugeza ku mpera z’iki gikorwa.
One Response
Hari ibyo muhisha abakoresha udukingirizo ahandi mugakabya. agakingirizo ntabwo koroha ( ndavuga akujuje ubuziranenge ariko ) ibyo uzabibwirwa nikizamini cyo kugakurura nugaca uzaze nkugurire , urwara ntabwo rwagaca keretse umukasi, urwembe … nkabyo .
hanyuma kugakoresha Karinda ( umugabo) iyo kambawe neza kakagera hejuru aho igitsina gitereye cyane za ndwara zimwe zinaba mu matembabuzi y’umukobwa . ibaze kwiha kunyaza amazi akagutarukira ku mubiri! hari nabakobwa ubabyara nkabahanzweho akaba yanayarasa kuri plafon hejuru ! mbese nakuhagira arwaye ibirwara uzagirango nakoresheje agakingirizo ?
muri make niba utizeye umukobwa ukaba uri gukoresha agakingirizo kora witonze unirinde kumucumita ngo ugeze aho umubiri wanyu ukoranaho ! kora witonze wigengesere nubona zije ( intanga ) wikurireremo witonze wigendere !