Ikigo cya ‘Heroes Investment Company’ giherereye mu Mujyi wa Rubavu hafi na ‘Sitasiyo Marine’ gifite umwihariko wo gukoresha urubyiruko gusa mu kazi kacyo ka buri munsi, dore ko na byinshi mu bikorwa byabo bigira ingaruka nziza ku rubyiruko.
Ishingwa ryacyo ryaturutse ku gitekerezo cyo kuzamura iterambere ry’urubyiruko uhereye ku byarufasha kugira amagara mazima nk’inzu zikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gym), ahakorerwa sauna, ahakorerwa massage, ahacururizwa ikawa (coffee shop) n’ibindi.
Mu bakozi b’iki kigo, abagera kuri 75% ni abakobwa mu gihe abandi basigaye nabo bari mu myaka y’urubyiruko. Iki ni igitekerezo cyatangiye mu bihe bya Covid-19 nyuma yo kubona umubare munini w’urubyiruko rwifuzaga kubona icyo rukora.
Aha niho havuye inyota yo gukoresha urubyiruko nk’icyiciro gikunze kwibasirwa cyane n’ubushomeri kurusha ibindi, nyamara kikaba ari n’icyiciro gishobora gutanga umusaruro igihe kiyobowe neza.
“Gukoresha urubyiruko ntako bisa,” nk’uko byagarutsweho na Rurangwa Jean Claude ushizwe ibijyanye n’ubukungu muri Hereos Investment Company.
Yatubwiye ko umuntu mukuru mu bakozi b’iki kigo nibura afite imyaka 27, umuto akagira imyaka 20.
Yashimangiye ko igishimisha ubuyobozi bw’iki kigo ari ukubona umusaruro w’abakozi uri kurushaho kuzamuka muri rusange, kandi ibi bikaba mu byiciro byose by’abakozi babo.
Ibi yabisobanuye neza avuga ko mu bikorwa batangiriyeho rugikubita ari ibijyanye na siporo nka kimwe mu bikundwa n’urubyiruko, bagamije kubegereza ibyo bakunda bizakurura bagenzi babo byihuse, ibyo byose bikagerwaho ari nako bita ku buzima bwabo.
Uyu musaruro mwiza ni nawo wakomeje kuzamura umusaruro w’iki muri rusange ku buryo byageze ubwo cyongera abakozi, aho ubu bamaze kugera kuri 37.
Kimwe mu byo ‘Heroes Investment Company’ yishimira harimo kuba yarabashije gukurura amasoko akomeye. Urugero ni iduka ryayo ricuruza ikawa rimaze kwizerwa ku buryo risigaye ritumirwa mu nama zikomeye, rikagemura ikawa.
Ibyagezweho byavuye mu kwihangana no gukora cyane, bagahangana n’imbogamizi nyinshi bahuye nazo. Avuga ko imbogamizi bahuye nayo ikomeye ari uko bakiraga abakozi rimwe na rimwe badasobanukiwe ibyo bakora, bakabanza gufata igihe cyo kubigisha.
Inama atanga ku bantu batinya gushora imari ni ugutinyuka bagashirika ubwoba, bagakora ibyo bagambiriye kuko byose bihera mu gutera intambwe ya mbere.
Ati “Gutinya gushora imari ubwabyo ni ikibazo. Ntabwo gushora imari ari ikibazo ahubwo gutinya gushora imari nicyo kibazo.”
Yibutsa urubyiruko kubyaza umusaruro ibyo bafite batitaye aho bava cyangwa bakomoka, yaba mu byaro cyangwa mu mijyi, nubwo benshi batekereza ko gukira kwabo bizagerwaho niberekeza mu mijyi nka Kigali.
Rurangwa ati “Impamvu twahisemo gukorera Rubavu kandi benshi bifuza gukorera mu mijyi bakeka ko ari ho hari abakiliya benshi, twebwe twasanze mu ntara ari ho hari amahirwe yacu kuko n’aha hateye imbere kandi bari badukeneye.”
Yashimangiye ko bafite intego yo gukomeza kwagura ibikorwa byabo bakagera ku rubyiruko rwinshi kurushaho.