Search
Close this search box.

Ibanga ryo kwagura umushinga wawe

Mu kazi kanjye nahuye na ba rwiyemezamirimo basaga ijana, mu biganiro nagiranye na benshi bambwiye uburyo bazamuye imishinga yabo ikava ku cyiciro cy’iciriritse ikagera ku rwego rwo hejuru.

Wamaze kubigeraho! Wakoze neza kuba warakuye umushinga wawe mu bitekerezo ukawushyira mu bikorwa, hari n’inyungu watangiye kubona nko kwakira abakiliya ndetse n’umushinga wawe uri kugenda umenyekana.

Gusa ba uretse, iki si igihe cyo kumva ko wagezeyo kuko hari imbogamizi nyinshi zigutegereje. Ubushakashatsi bwakozwe ku rwego mpuzamahanga bwagaragaje ko imishinga igitangira igorwa no kurenga imyaka itanu ya mbere, no mu Rwanda niko bimeze.

Raporo yakozawe n’Ikigo cy’ubukungu ‘Startup Genome’ mu 2019 yagaragaraje ko imishinga 11 kuri 12 isenyuka ikiri mu gihe cyo kwiyubaka.

Nubwo bimeze bityo ariko hari ba rwiyemezamirimo twagiye tubona imishinga yabo ikora ikarenza iyo myaka itanu, ni irihe banga bakoresheje?

Kugira intego n’icyerekezo

Ikintu cya mbere ukwiriye kwitaho mu gihe utangiye umushinga ni ukumenya neza icyerekezo cyawo, ntibisobanuye ko ari ukuwagura gusa ahubwo ni ukuwagura mu buryo burambye kandi butanga umusaruro, bisobanuye ko ugomba kuba ufite ingamba zihamye zo kubigeraho.

Tangira wibaze bimwe mu bibazo byagufasha birimo Ni gute nagira intego zirambye? Ni irihe soko nshaka kwinjiramo? Ni uwuhe mwihariko muri serivisi ntanga?

Intego n’icyerekezo washyizeho nibyo nyenyereri n’inzira bizageza umushinga wawe aho wifuza.

Menya guhitamo abakozi

Ukeneye abakozi bashobora guhangana n’ibikomeye, ibi bisobanuye ko niba uri gutanga akazi uzahitemo abeza kurusha abandi, ubasangize intego zawe.

Gutanga akazi ntabwo ari ukugira ngo ubone abakora akazi gusa ahubwo ni umwanya mwiza wo kubaka abakozi bashoboye kandi bishimiye imikorere barimo, iteka ujye wibuka ko abakozi bishimye batanga umusaruro kandi aribo bazagufasha guca mu mbogamizi uhura nazo.

Shyiraho uburyo bugufasha gukora akazi neza

Mu gihe uri gutangira umushinga ushobora kuba ukorera mu kavuyo, ukagira inama zitateguwe ukorera mu buryo butagezweho ariko uko ugenda waguka ukeneye kugira uburyo bukomeye kandi bwizewe, buzatuma akazi kawe karushaho kugenda neza kandi mu buryo bworoshye.

Shyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga bizagufasha kwihutisha akazi kawe no kugabanya ibibazo, ni byiza ko ushyiraho uburyo bwo gukora ibintu mu buryo bwiza kandi bigahora ku rwego rwo hejuru. Ushobora kumva bigoranye ariko ni bimwe mu by’ingenzi ukeneye mu kuzamura umushinga wawe.

Menya gucunga neza amafaranga

Amafaranga ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo umushinga wawe urusheho gutera imbere, ukeneye kugira ubushobozi buhagije mu kwihutisha iterambere ry’ibikorwa byawe.

Gusa kugira amafaranga gusa ntibihagije, kumenya kuyacunga neza ni ingenzi no kumenya  uko akoreshwa no kumenya ibikenewe kurusha ibindi. Iyo uzi gukoresha amafaranga ufite neza byihutisha iterambere ry’umushinga wawe.

Kwagura amasoko

Kwagura umushinga wawe bijyana no kwagura amasoko, bigusaba gukorera ahantu hashya, gushaka abakiliya bashya no kuzana ibicuruzwa cyangwa serivisi nshya. Kumenya isoko ukorera ni kimwe mu bigufasha guhaza abakiliya bawe.

Kugera kuri ibi bigusaba no kongera kureba ku buryo ukoresha mu iyamamazabikorwa, ukemenya uko uvugana n’abakiliya bashya, uko umushinga wawe ugaragara kugira ngo bihure neza n’isoko rishya winjiyeho.

Guhoza abakiliya ku isonga

Mu gihe uri kurwana no kwagura umushinga wawe ntuzigere wibagirwa abagufashije kugera aho ugeze aribo bakiliya bawe. Ibihe byo kwaguka urimo ntibizatume wibagirwa abakiliya ahubwo ujye ushyira imbaraga mu gukomeza kubaha serivisi nziza kurushaho.

Guhanga ibishya

Isi y’ubucuruzi ihora ihindagurika mu gihe uri mu bihe byo kwagura umushinga wawe biba byiza ugendanye n’izo mpinduka. Biragusaba kumenya ibigezweho, kumva ibyo abandi batekereza no guhanga udushya bizatuma urushaho kwaguka.

Ibi ni ubasha kubikora neza mu mushinga wawe ukabikomeraho bizagufasha kuryoherwa n’urugendo rwo kwaguka. Urugendo rwo gutangira no kwaguka ni amahirwe yo kwiga no gukora impinduka. Iteka ujye wibuka ko n’ibigo bikomeye ku Isi byatangiriye aho uri ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter