Search
Close this search box.

Ibanga ryo gutangira kwikorera uhereye ku mafaranga make

overhead shot of a male holding his empty wallet with a blurred background

Gutangira ubushabitsi biragorana ariko kandi bikanezeza ubigize, gusa bihumira ku mirari iyo ushaka kubikora ariko unafite amikoro make. Nubwo bimeze bityo ariko, birashoboka gutangirira ubushabitsi ku mafaranga make kandi hari ingamba zitandukanye zafasha ba rwiyemezamirimo kubona intango.

Mu Rwanda ubushabitsi bwinshi bwagiye bugera ku ntego zabwo usanga bwaratangiriye ku mafaranga make ndetse muri iyi nkuru turibanda cyane ku buryo ba rwiyemezamirimo bashobora gukoresha bukabafasha kugera ku ntego zabo bitagombeye gushora ibingana n’ibya Mirenge ku Ntenyo.

Mbere na mbere ba rwiyemezamirimo baba bagomba kubanza kureba igikenewe ku isoko, hanyuma bagashaka uburyo bakigezaho. Ibi rero bisaba gukora ubushakashatsi ku isoko, ugasobanukirwa abakiliya ugomba gukorera, ibyo bakunda n’ibitabanyura. Iyo wamaze gutahura ibyo, ugerageza ibishoboka ukabigeza ku isoko ubundi ugatangira kwinjiza agatubutse.

Urugero rumwe muri Business zatangijwe n’amafaranga make ariko zikavamo ibikorwa bikomeye, ni Avo Care Ltd, ikigo gitunganya amavuta akomoka kuri avoka, amavuta azwiho umwimerere n’ubuziranenge bwihariye.

Niyidukunda Mugeni Euphrosine washinze Avocare, yatangiriye ku mafaranga 2000.

Bitewe n’uko mu ntango atari afite gifasha cyangwa abaterankunga, yabirenzeho agura avoka z’ibihumbi bibiri atangira kuzikoramo amavuta. Mu kugerageza kwe, ku nshuro ya gatatu ni bwo yabashije kubona mililitiro 60 z’amavuta akomoye muri avoka maze ayashyira mu gacupa kavamo amazi y’Inyange.

Aya mavuta yamubereye imbarutso kuko yayajyanye mu irushanwa ry’abahanze udushya mu rubyiruko maze bimuhesha gustindira 400.000 frw.

Ba rwiyemezamirimo baba bakwiye kubyaza umusaruro ubumenyi bafite bukabafasha kubona amafaranga ku buryo niba umuntu azi nko kwandika ashobora gutangiza ubushabitsi mu bijyanye no kwandika n’ibindi umuntu aba ashobora gutangiriraho bitagombeye amafaranga menshi.
Murekatete na we ni undi muntu wahereye kuri 5000Frw, akajya akora amatapi n’imitako yo mu nzu mu Karere ka Musanze aho yanabohaga imyenda akanakora ibindi bintu yifashishije ibikoresho by’imbere mu gihugu.

Yabashije gutahura igikenewe ku isoko aho agira ati “nafashe amafaranga 5000Frw ngura ikoroshi n’ibidongi by’ubudodo maze nkora itapi nyishyira ku mbuga nkoranyambaga aho umuntu yabikunze akampa 10 000 ngo mukorere na we.”

Murekatete ntiyakoreshaga imashini zigezweho ahubwo yifashishaga ibikoresho gakondo ku buryo byamutwaraga iminsi ine kuba amaze gutunganya itapi. Ubu afite abakozi bane akaba ateganya ko umwaka uzarangira babaye batanu.

Ba rwiyemezamirimo kandi ni ngombwa ko batangirira ku kumenya kugira amafaranga runaka bizigamira, bakaba bagira ubwenge bwo gutangira gukorera mu rugo aho gutangirira ku gukodesha inzu yo gukoreramo no kumenya kwifashisha cyane imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibyo ukora.

Ikindi ni uko ari ingenzi gusaba inshuti zawe n’abagize umuryango bakagushyigikira kimwe n’abandi bantu baba bashobora kumva icyerekezo cyawe. Gutangira Business ufite amafaranga make rero ni ibintu bishoboka kandi hari uburyo n’ingamba nyinshi byagufasha kugira ngo utangire ubushabitsi.

Hamwe no kwiyemeza, gukora cyane biherekezwa n’agakeregeshwa k’amahirwe, buri wese ashobora gutangira ubushabitsi afite ingengo y’imari nto akabibyazamo ikigo cy’ubucuruzi gikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter