Search
Close this search box.

Inama zihishe muri ‘Zero to One’, igitabo cyigaruriye imitima y’aba-milliardaires

77cf3db9d608f827647d535452454892

Amazina nka Bill Gates, Mark Zuckerberg na Elon Musk; ashobora kuba atari mashya mu matwi yawe! Uretse kuba aba bagabo batatu bahuriye ku kuba ari abanyemari ba mbere ku Isi, banahuriye ku kuba barasomye igitabo cyitwa “Zero to one” kibumbatiye ibyafasha umuntu gutangira imishinga iciriritse n’uburyo yakubakamo ahazaza he.

Iki gitabo kigizwe n’amapaji 224, cyanditswe ku bufatanye bwa Peter Thiel na Blake Masters, gisohoka mu 2014.

Peter Thiel ni umushoramari w’Umunyamerika, ugaragaza imitekerereze ye yo gutangirira ku busa ukabasha kugera ku kintu gifatika, nk’ibanga ryamufashije kugera aho ari uyu munsi.

Avuga ko kugira ngo umuntu agere kuri iyi mitekerereze agomba kuba ashyira imbere ibijyanye no guhatana, kwihangira imirimo, guhanga udushya, kwigarurira isoko, ikoranabuhanga no gukorera hamwe.

Uyu mugabo avuga ko kandi iyi mitekerereze umuntu ayigira igihe adashamadukira guhera hejuru ahubwo akumva ko ashobora gutangirira ku mushinga muto ariko ukazagera kure.

Thiel avuga ko iki gitabo gishingiye ku buhamya bwe ku mikorere n’imikurire y’ikigo cya PayPal kizwi cyane mu byo guhanahana amafaranga binyuze kuri internet.

Ingingo nyamukuru yitsaho, ni iy’uko iterambere ritikora, ahubwo buri gihe hakenerwa umuntu wo kuritangiza, ari na ho ahishura havuye interuro yitiriye igitabo cye; Zero to one, ni ukuvuga “Kuva kuri Zeru ukagera kuri rimwe.”

Thiel avuga ko bisaba ubwenge n’ubushishozi kugira ngo umuntu ahange ikoranabuhanga rishya, ririmo impinduka kandi rigera ku butsinzi. Agaragaza ko intego y’ibanze ari ukubasha kugera ku ntego yo guhanga udushya kandi kubigeraho bigasaba rwiyemezamirimo, kwibaza ibibazo by’ubwenge no kugira indangagaciro z’ibyo yifuza kugeraho.

Ati “nizera ko ingingo nyamukuru ziri muri iki gitabo, zifite agaciro haba ku muntu utangira ubushabitsi cyangwa undi wese”.

Inama zihishe muri iki gitabo.

Buri kintu kibaho rimwe mu buzima

Aha mu rwego rw’ubushabitsi baba bagaragaza ko udakwiye kumva ko uzaca mu nzira kanaka yanyuzemo kugira ngo ubashe kwesa imihigo wihaye. Urugero rutangwa ni aho bavuga ko ba Bill Gates bo mu gihe kizaza, batazaba ari abantu bubatse za Operating System za mudasobwa cyangwa se ngo ba Mark Zuckerberg b’icyo gihe babe abahanze imbuga nkoranyambaga.

Hagaragazwa ko igihe cyose umuntu ahanze ikintu gishya, ari bwo aba avuye kuri Zeru akagera kuri Rimwe.

Nta buryo rusange bwo kuyoboka buhari

Inama ikunda gutangwa na ba rwiyemezamirimo mu bijyanye no kuyihangira, ni uko nta buryo rusange buhari bwemeranyijweho bwo guhanga udushya. Buri gashya kose kagomba kuba nyine ari ikintu gishyashya kandi kidasanzweho. Aha icyo wamenyera muri iki gitabo cya Zero to One, ni uko abageze ku nzozi zabo, ari babashije kubona iby’agaciro aho abandi batabibona bagatekereza bashingiye ku mahame y’ibanze aho gutegereza ayashyizweho n’abandi.

Ikibazo kitavugwaho rumwe

Aha hashobora kugarukamo cya kibazo cy’ikintu wemeranyaho n’abantu mbarwa kandi ukagisubiza ubanje kwibaza icyo abantu hafi ya bose bakunda kwemeranyaho.

Bivugwa ko iyo uzi icyo abantu benshi bemeranyaho, bigufasha gutahura ikinyoma gishobora kuba gihishe muri icyo kintu.

Kumenya ko iterambere riva mu byo wihariye

Hagaragazwa ko gutera imbere bigora bikanasaba ingufu nyinshi iyo uyobotse gukora ubushabitsi busanzwe bukorwa n’abandi, kurusha uko watangira gukora ku kintu runaka wihariye. Hatangwa urugero kuri Google yagizwe igikomerezwa no kuba ibyo yakoraga itabaga ifite impungenge z’abahanganye na yo ku ruhande.

Uguhangana kuradindiza

Mu isi y’ubushabitsi, Shakespeare ufatwa nka sekuru w’abanditsi mu Bwongereza kimwe na Marx ku rundi ruhande, bavuga ko kugira ubukeba no guhangana bidateza abantu imbere ahubwo bibaheza mu mateka yo guhora basubiramo iby’ahahise, aho gutera intambwe igana imbere ku buryo bishobora no kubaviramo kwibagirwa intumbero y’imishinga yabo nyirizina.

Uwa nyuma ashobora kuba uwa mbere

Bavuga ko kwinjira mu bintu ku ikubitiro ari amayeri, ariko atari intego nubwo bimenyerewe ko abinjiye ku isoko mbere ari bo bakunze kubona inyungu kurusha abandi. Iyo havuzwe ko uwanyuma ashobora kuba uwa mbere, baba bagaragaza ko ubashije gukora ikintu gikomeye kiganisha ku iterambere kurusha abandi, ari we wungukirwa kurushaho kabone n’ubwo yaba agikoze nyuma; gipfa kuba gifite ibyo kirusha ibyari bisanzwe.

Iki gitabo cyafashije abaherwe benshi barimo na Elon Musk, umuyobozi wa Tesla na SpaceX wari umaze igihe kirekire ari we muherwe wa mbere ku isi, aho yakivuzeho agira ati “Peter Thiel yubatse ibigo byinshi kandi igitabo cye Zero to One kirabigaragaza.”

Umuyobozi wa Meta ishamikiyeho imbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Facebook na WhatsApp, Mark Zuckerberg avuga ko “iki gitabo gitanga mu buryo bwuzuye, ibitekerezo bishya by’uko umuntu yahanga indangagaciro mu Isi.”

Iki gitabo gifatwa nka bimwe mu bivuga ku bucuruzi byakunzwe cyane ku Isi, aho kuva cyasohoka mu 2014 hamaze kugurishwa kopi zacyo zirenga miliyoni.

77cf3db9d608f827647d535452454892
Zero to One ni kimwe mu bitabo bivuga ku bucuruzi byakunzwe cyane hirya no hino ku Isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter