Search
Close this search box.

Hari igihe ibyo ukunda bikurutira ibyo wize: Uko Uwase Sarah yihebeye kwita ku bana

Uwase Sarah Flower ni umubyeyi w’imyaka 26 y’amavuko wemeye kureka akazi ka leta akajya gutangiza irerero ry’abana bato, kuko zari zo nzozi ze kubona yita ku bana bakamererwa neza ku buryo biha umutekano n’ababyeyi babo, dore ko mu buzima busanzwe asanzwe akunda abana cyane.

Izi nzozi yifuje kuzigira impamo ubwo yari amaze kubyara umwana we wa mbere agahitamo kureka akazi katuma atamwitaho mu buryo bwuzuye, atangira kwikorera ari mu rugo ariko akanita kuri uwo mwana mu buryo butekanye.

Mbere yo gukora ibyo, Uwase Sarah Flower yabanje gushaka ubumenyi buhagije ku kwita ku mwana mu buryo bwa kinyamwuga, yaba ku bijyanye n’imirire, ku buryo bukoreshwa mu gukangura ubwonko bw’umwana hakoreshejwe imikino.

Ati ‘‘Maze kubyara umwana wanjye w’imfura nahisemo kudakomeza gukora imirimo insaba kuva mu rugo buri gihe, kugira ngo mbashe kumuba hafi, mbashe kwita ku mikurire ye, ari nako nakomeje kubona ko ari ikintu gikenewe muri sosiyete yacu, kuko mu mibereho yacu ya buri  munsi Isi aho igeze idusaba ahenshi mu miryango myinshi gukora, yaba umubyeyi w’umugore, yaba n’umubyeyi w’umugabo.’’

Uwase Sarah Flower agitangira urugendo rwo kwita ku bana be mu buryo bwuzuye ari kumwe na bo umunsi ku wundi, inshuti ze zifite akazi zatangiye kubikunda zikamusigira abana bazo zikagaruka kubafata nimugoroba, ahita abona ko bishoboka ko yakwita ku bana benshi kandi bikagenda neza kuko yabonaga abo asigarana na bo bibashimisha.

Ati ‘‘Isi yabaye umudugudu, abantu baba babona ukuntu umuntu abayeho, bakabona ukuntu ntegura ibintu by’abana, uburyo ntegura umunsi wo kubajyana mu busitani abantu bakabikunda, bamwe mu nshuti zanjye bakajya bansigira abana mu rugo bagiye mu mirimo, bagataha bagasanga abana banezerewe bakababwira ibintu twakoze, nkabona uburyo n’abana bibanezeza kugira ayo mahirwe, ni ibintu byiza. Ntekereza uburyo noneho nakora ikintu cyagutse.’’

Nyuma nibwo Uwase Sarah Flower yagize igitekerezo cyo gushaka amakuru y’ibikenewe byose birimo n’ibyangombwa bitangwa n’ubuyobozi kugira ngo atangize irerero mu buryo bwemewe.

Mu 20224 yatangije irerero yise ‘Success Child Care Center’. Iri rerero ryita ku bana bato guhera ku mezi icyenda kugeza umwana agejeje igihe cyo kujya gutangira ishuri.

Uwase asaba umuntu wese cyane cyane abana b’abakobwa, guha agaciro imirimo bakora bitaye ku nzozi zabo cyangwa ibyo bakunda kurusha ibindi, kuko ari byo bakora neza cyane bikaba byatanga umusaruro mwiza kurushaho.

Ati ‘‘N’undi wese inama namugira, ushobora kutajya mu byo wari warahisemo mu mashuri, ariko kuko hari ibyo ukunze ufitiye ubushobozi ushobora no kwihuguraho mu gihe kitari kinini ukaba watangira uyu munsi. […] ntabwo gutangira ari ibintu byoroshye, ariko uko utangiye ugategura ibintu byawe neza kandi ugahitamo kubikora neza 100%, ntabwo bifata igihe kinini gutangira kubona inyungu y’imirimo yawe. ’’

Uwase Sarah Flower kandi yibukije ababyeyi ko burya ari byiza kugira umukozi wo mu rugo wita ku mwana wawe, ariko ukazirikana no kuba wamujyana mu irerero ryizewe kuko bimufasha gukura mu buryo bwose yaba umubiri, mu marangamutima no mu mitekerereze.

Aha niho ikigo cyatangijwe na Uwase Sarah gikorera

Iki kigo gifite ibyangombwa byose bikoreshwa mu kwita ku bana

Uwase Sarah yihebeye ibijyanye no kwita ku bana, areka akazi yakoraga mbere

Uwase Sarah yavuze ko yatangiye kwita ku bana ahereye ku b’inshuti ze zamusigiraga zagiye mu kazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter