Search
Close this search box.

Ni gute ingingo y’agahinda gakabije yaganirwaho mu rukundo?

Agahinda gakabije cyangwa “depression” ni imwe mu ndwara ziganje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku buryo abakuze bibasiwe ku kigero cya 8,3%, hadasigaye n’ibindi bihugu birimo ibyo ku Mugabane wa Afurika.

Uburwayi buza nta nteguza kandi bugahindura byinshi mu mibereho ya muntu, gusa agahinda gakabije kagenzurwa mu buryo budasanzwe mu mubano wa babiri.

Ubanza ukiri muri bamwe bibeshya ko iyi ndwara ifitwe n’abatesi cyangwa abakire, kandi iri mu bantu benshi b’ingeri zose. Ariko mu mubano w’urukundo biragoye kuyigenzura kuko amarangamutima ahangirikira.

Bitewe n’imyitwarire bakunze kugaragaza, abafite ubu burwayi bitwara bidasanzwe ku buryo umukunzi wawe yanahitamo kuguta igihe ataramenya ko ari bwo burwayi uhanganye na bwo, ariko hari uburyo bwo kuganiriza uyirwaye mu rukundo rwa babiri:

1.   Sobanukirwa agahinda ke

Intandaro zo kurwara agahinda ziratandukana ni yo mpamvu n’uburyo bwo komorwa butandukana. Ni byiza kumenya ibyamubabaje bikamugeza ku burwayi bw’agahinda gakabije, bikagufasha kumenya ibisabwa mu kumuba hafi.

Kuvuga ubwabyo biraruhura. Ariko se kuvuga byorohera buri wese? Imwe mu mbogamizi ni uko kubona inyangamugayo wabwira akari ku mutima.

Mu by’ukuri ubufasha buturutse ku muntu ukunda w’ingenzi mu buzima bwawe bwumvika byihuse kuko bushingiye ku rukundo.

Mbere na mbere yo kumuganiriza ibaze ibi bibazo: Ese umukunzi wanjye ngiye kuganiriza ku gahinda gakabije mubonana hari icyo azi kuri ubu burwayi? Akeneye ubuhe bufasha? Akeneye kuganirizwa gusa cyangwa kugana ivuriro? Ni ibiki yanga igihe aganirizwa nakwirinda kugira ngo agarukane ubuzima bwiza?

2.     Hitamo igihe gikwiye

Nta saha cyangwa umunsi runaka uharirwa ibi biganiro, ahubwo igihe gikwiye ni cya kindi umurwayi abohokeye kuvuga, ndetse muri mu mwanya mwiza utuje utarangwamo za kirogoya za hato na hato, ukamwumva wenyine kandi ukamuha umwanzuro umufasha muri ibyo bihe. Gutegwa amatwi no kwerekwa urukundo biza mu bufasha bw’ibanze.

 3.      Bwira umukunzi icyo ukeneye

Yaba ku ruhande rw’umurwayi cyangwa umurwaza, ganira ugamije gutanga ubufasha. Ni ingenzi kuvuga uko wiyumva. Niba udashaka kuganirizwa, bwira umukunzi wawe ko utiteguye kubivugaho. 

Niba ari wowe utanga ibiganiro byo kumukomeza, mubwire ibigenderewe ku kiganiro cyawe, gusa umufashe kwiyumva neza akandi umureme agatima, gukira bishoboka ku muntu ubyemera.

4.     Ikiganiro gishingire ku makuru afatika

Kuko agahinda gashobora kuba gafitanye isano n’izindi ndwara nka diyabete, indwara zo mu mutwe cyangwa ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, tanga amakuru mazima y’ibintu wumva bigutera ako gahinda, bizamufasha kumenya uburyo wafashwamo.

Agahinda gakabije kagira ingaruka ku buzima bwawe no ku mubano wanyu. Kuganira n’uwo mukundana bigufasha kugira aho uhera mu gukira, kandi bishobora kongera ubucuti bwanyu. Tangira buhoro, ntiwihererane ibigutera kubunza imitima, niwumva nta muntu n’umwe wizeye, ugane muganga uzobereye mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, amagara arasesekara ntayorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter