Mushimiyimana Claude ni umusore w’imyaka 25 ukomoka mu Karere ka Nyamasheke wihaye intego yo kubungabunga ibidukikije atagamije inyungu bwite, atera ibiti ku butaka bwa Leta.
Mushimiyimana yiga kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ‘Nature conservation’ muri Kaminuza ya RP Kitabi College, ishami rya Rusizi, mu mwaka wa gatatu, akabifatanya no gutera ibiti aho bimushobokeye.
Mu mpera za 2024 ni bwo yashyize mu bikorwa igitekerezo cye cyo gutera ibiti abitewe n’uburyo yabonaga byangizwa n’abaturage babizirikaho ihene, bitemwa imburagihe n’izindi nzira zo kubyonona, yongera kubyuhira abyongerera ubuziranenge.
Yateye ibiti 1035 mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kilimbi, ku muhanda wa Kivu Belt, ku burebure bw’ibilometero iri hagati ya bine na bitanu, ibindi bigera ku 2435 abitera kuri za ruhura zimanura amazi mu Kiyaga cya Kivu.
Mu kiganiro na KURA, Mushimiyimana yavuze ko mbere yo gutera ibiti yibazaga niba ibyatewe byo byitabwaho, asanga akenshi byangizwa.
Ati “Nibajije niba koko ntakwiye gutera ibiti maze kwibaza niba ibyatewe mbere byo byitabwaho.”
Yakomeje agira ati “Ni bwo nagendaga ndeba ibiti biteye ku muhanda n’uburyo bifatwa nkasanga bimwe biziritseho amatungo nk’ihene bikambabaza. Natangiye kubibagarira, ibigera kuri 200 mbyongerera agaciro, ariko nigisha n’abaturage kubibungabunga.”
Si byo gusa kuko uyu musore yitegereje agace ishuri yigamo riherereyemo, abona mu muhanda huzuye ibishingwe n’ibindi birimo pulasitike byajugunywe byakwangiza ibidukikije, ni ko kubaka ikimoteri, anakusanya iyo myanda ayijugunyamo, rubanda bamuhimba “inshuti nyayo y’ibidukikije” ku bwo kubyitangira.
Mushimiyimana ati “Ibyo bikorwa byose nkora mbiterwa no gukunda igihugu cyanjye. Abanzi neza bambatije inshuti nyayo y’ibidukikije kubera ibikorwa byanjye.”
Ni umusore usobanura ubuzima bubi yakuriyemo nk’urusobe rw’ibibazo. Mu buto ababyeyi be baratandukanye kubera ubusinzi bwa se bukabije, nyina atangira umuruho.
Nyina yacumbikaga aho bwije ageze ku bwo kubura ubushobozi bwo gushaka aho baba, ibibatunga n’ibindi, gusa amahirwe arabasekera yubaka inzu yoroheje mu matongo y’ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mushimiyimana yakuze imburagihe kuko yatangiye gufata inshingano ari muto. Mu mashuri yisumbuye yigaga iminsi mike, indi agakwepa ishuri akajya gushaka ibiraka bimuha amafaranga y’ishuri akagaruka aje gukora ibizamini, gusa rimwe na rimwe agatsindwa ku bwo kutiga neza.
Nubwo atarasoza ishuri, uyu musore avuga ko yabonye buruse imufasha kwiga no gutegura ubuzima bwe, gusa abifatanya no gutera ibiti, akazi yigabije nta gahato ku bwo gukunda u Rwanda.

Uyu musore asaba urubyiruko kwitabira gahunda za Leta n’ibikorwa bibungabunga ibidukikije

Rimwe na rimwe akoresha amafaranga ya buruse, akabona ibiti atera abungabunga ibidukikije

Urukundo akunda ibidukikije rwamuteye gutera ibiti birenga 3000