Search
Close this search box.

Yubatse ikoranabuhanga ryo gutera imiti yica udukoko hakoreshejwe ‘AI’

Muyombano Happy Axel ni umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 25 y’amavuko washinze ikigo cyitwa Ampere Vision Rwanda gifite ikoranabuhanga rya ‘drones’ ikoresha ubwenge buhangano (AI).

Iyi drone ifite ubushobozi bwo gutahura ibihingwa byibasiwe n’udukoko, bigaterwa umuti aho kuwutera mu murima wose ndetse no kuhira ibihingwa hashingiwe ku mazi bikeneye.

Muyombano kuri ubu wiga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza avuga ko gutera umuti mu bihingwa hakoreshejwe ‘AI’ bizafasha abahinzi bato n’abaciriritse gutera umuti mu bihingwa ku buso bugari kandi mu gihe gito ndetse bibahendukiye kuko umuti uterwa gusa ku gihingwa kiriho udukoko.

Mu kiganiro na KURA yasobanuye uburyo iryo koranabuhanga rikora ndetse n’uburyo ari igisubizo mu buhinzi bujyanye n’igihe.

Ati “Ni ubuhinzi bukoresheje ‘AI’ aho izajya iha amabwiriza camera ishyirwa muri ‘drone’ noneho ikagira ijisho rikora nk’iry’umuntu ku buryo ireba ikintu ikakimenya. Tuzajya tuyiha amabwiriza ku miterere y’indwara runaka zibasira ibihingwa n’ibitarwaye uko biba bimeze noneho ibashe kumenya igikeneye umuti, uwo gikeneye uwo ari wo n’ikitawukeneye.”

Yakomeje asobanura ko mu gihe ijisho rya camera rizajya rimara kwegeranya ayo makuru hazajya hahita hasohoka umuti runaka ku gihingwa kiwukeneye.

Ibyo ni igisubizo ku bidukikje kuko bizajya bituma haterwa umuti ukenewe gusa kandi byihute kurusha gukoresha imashini zisanzwe ndetse igiciro kibe gito kuko nta ngufu nyinshi bisaba nk’izikoreshwa mu zindi mashini zitera imiti.

Bizajya bisaba kandi umutekinisiye umwe wo kubikora noneho umuhinzi yigurire umuti gusa hanyuma Ampere Vision Rwanda yishyurwe amafaranga y’iyo serivisi gusa.

Muyombano yasobanuye ko uwo mushinga we yawutangiye mu 2023 ndetse ugenda ukorerwa amagerageza y’uko ushoboka uremezwa ndetse wagiye utsindira ibihembo bitandukanye.

Kuri ubu uwo mushinga usigaje kwakirwa ibyangombwa  byo kugurutsa drones noneho ugatangira gushyirwa mu bikorwa, icyakoze Muyombano avuga ko hagishakwa amikoro ahagije yo kubona bikoresho byo gutangirana.

Yakomeje ati “Mu 2028 turifuza ko tuzaba dufite drones nka 50 nini imwe ijyamo litiro 10 z’umuti ku buryo zibasha gukora ku buso buhagije noneho n’abahinzi bajye batwishyura ku buryo tuzihaza mu bijyanye n’amikoro tudategereje inkunga.”

Muyombano yagiriye inama urubyiruko yo gutekereza imishinga mbere yo gutekereza amafaranga kuko umushinga mwiza wose wicira inzira yo kuwushyira mu bikorwa.

Ati “Mu Rwanda dufite amahirwe menshi agenewe urubyiruko kandi nko mu myaka iri mbere twe ntituzaba tukiri urubyiruko. Ni byiza ko dukoresha ayo mahirwe ubu ngubu kuko iyo abonetse agasanga utiteguye nta cyo akumarira n’ubundi. Iyo bidakunze hamwe ujya ahandi ariko igikuru ni ukuba witeguye ufite umushinga ushaka gukora.”

Umushinga wa Muyombano waje muri itanu ya mbere mu irushanwa ryitwa ‘AYuTE Africa Challenge’ rya 2025 ryari ryitabiriwe n’ibigo birenga 500 bifite imishinga ijyanye n’ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga.

Gutera umuti mu bihingwa hakoreshejwe drones bifasha mu kurengera ibidukikije

Gutera umuti mu bihingwa hakoreshejwe drones bifasha mu kurengera ibidukikije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter