Search
Close this search box.

Yinjiza miliyoni 3 Frw ku kwezi abikesha gukora amasabune

Byasaga n’igitangaza mu myaka ya kera kumva umukobwa cyangwa umugore wageze ku bihambaye mu mbaraga ze gusa, ariko ingoma zahinduye imirishyo kuko Olivia Africa na we yashinze uruganda rukora amasabune ruri kumwinjiriza agatubutse, mu buryo atiyumvishaga.

Kwikorera burya ni umwanzuro ufata igihe. Bisaba gushaka ubumenyi, igishoro, umwanya uhagije no kwerekeza umutima ku gikorwa ugakora utitaye ku gihombo wahura na cyo, ukiyemeza gutsinda.

Iyo nzira Olivia Africa na we yayinyuzemo. Igitekerezo cyatutumbye muri Covid-19 ubwo yari umushomeri nk’abandi bose, yirebera filime ziba kuri murandasi akazihetura, gusa umutima ukamukomanga umuhatira kwiga ikintu gishya cyazamura iterambere rye.

 Ubwo yatekerezaga icyo yakoraho, mu mutwe hajemo gukora amasabune, gusa bikamusaba ubumenyi atiyumvishaga aho yakura bimworoheye.

Yigiriye inama yo gushaka inzobere mu gukora amasabune, agerageza ubumenyi yahawe n’abantu babiri bose bakamupfunyikira ikibiribiri. Ibyo bamubwiraga kuvanga byavamo amasabune, yarabikoraga bikabyara isabune imeze nk’ibuye, itareta.

 Olivia byaramucanze yigira inama yo kureba ku rubuga rwa YouTube, abakora amasabune. Yabonye umugore ukora amasabune, amwandikira amusaba kumwigisha, uwo mugore aza kumwereka urubuga yanyuraho yiga kuyakora kinyamwuga kandi adahenzwe.

 Amaze kumaramaza mu kwiga, Olivia yakurikije amabwiriza yahawe n’ibipimo yabwiwe, akavanga ibikenewe hanyuma akora amasabune meza. 

Ibi byamuteye akanyamuneza abonye amasabune ya mbere yakozwe n’ibiganza bye. Yigiriye inama yo kujya kuyapimisha mu kigo gitsura ubuziranenge, gusa ikibabaje ni uko isabune ye bayanze bamubwira ko itari ku kigero cyo guhatana ku isoko.

 Olivia yarababaye ariko ntiyacika intege. Yongeye kwandikira wa mugore wamwigishije ukorera kuri YouTube, amusobanuriye ibyo yavanze akora isabune, basanga hari ibindi by’ingenzi bitakoreshejwe, nyuma yo kubyongeramo isabune iba nziza, iza no kwemererwa

gukoreshwa ndetse no guhatana ku masoko.

Kugeza ubu Olivia yamaze kunguka abakiliya ndetse isabune ye ni imwe mu zikunzwe zigurishwa no ku masoko akomeye mu Rwanda nka Simba Super Market. Umwihariko we ni ibiri mu isabune bitunganya uruhu neza nk’amavuta ya coconut n’umubavu witwa ravenda.

Ubwo yatangiraga kwikorera mu ruganda rwe, mu kwezi yinjizaga nk’ibihumbi 200 Frw, ariko ubu rushobora kwinjiza miliyoni 3 Frw mu kwezi nk’uko abisobanura.

Gukora ibyiza byamuhesheje amahirwe y’akataraboneka, yitabira amarushanwa ya Youthconnekt y’abamurika imishinga.

Olivia yaribwiye ati “Ese ko mfite umushinga mwiza kandi wemewe, nkaba mfite ibyangombwa kuki ntahatana n’abandi?”

 Uyu mwari yahatanye atangiriye ku murenge aratsinda, ajya mu Karere biba uko, mu Ntara naho aratsinda, bigeze ku rwego rw’igihugu aba uwa kabiri atsindira miliyoni 22 Frw, inkunga yazamuye ibikorwa bye bikanamenyekana.

Kugeza ubu uruganda rwa ‘Skin Paradise’ rufite abakozi 10 bahoraho, rukagira n’abakozi ba nyakabyizi bitewe n’amasoko babonye.

Asobanura umwihariko wabo, Olivia yagize ati “Iyi sabune ikorwa mu buryo bwihariye, nta mashini zihambaye zikoreshwa dukoresha amaboko yacu, zigaterekwa ahabugenewe zikuma neza. Umwihariko wayo ni uko buri wese yayoga yaba ku bana n’abakuze.

Mu kiganiro na KURA, yavuze ku mbogamizi yahuye na zo zirimo n’imyumvire y’abantu yarihabanye n’ibyifuzo bye.

Ati “Kumvisha umuntu ko yakoresha isabune nshashya wenda amaze imyaka nk’icumi akoresha isabune imwe biragoye guhindura iyo myumvire. Gusa tubasigira amasabune ku buryo n’abandi bo mu miryango bashobora kuzikoresha igihe bazikunze.”

Bamwe baramubwiraga bati “Twamenyereye gukoresha amasabune yo hanze, uruhu rwacu ruragoranye.”

Olivia avuga ko bitaborohera kubigisha no kubakundisha isabune yabo bakanasobanukirwa ibiyigize n’akamaro kabyo ku ruhu, gusa bamwe barayikunze.

Ni umukobwa wibeshejeho mu Mujyi wa Kigali, ushobora kwiha buri kimwe akeneye no gushora mu bikorwa bitandukanye. Ni ingirakamaro mu muryango akomokamo ndetse abakozi yahaye akazi na bo bahinduye ubuzima bwabo bwite, ibyo byose bigaherekezwa no kugira ubushobozi bwo kwizigamira.

Ati “Inama naha urubyiruko cyane cyane umwana w’umukobwa badakunda kwikorera cyangwa babona bigoye, ni uko bamenya ko kwiga bitarangira. Icyiza ni ugufata ibyo bize bakabyongeraho ubundi bumenyi.”

Olivia Africa yasabye abiganjemo abakiri bato gutinyuka bagahitamo ikintu kimwe aho kuvangavanga imishinga, kuko birangira ufashe ubusa. Avuga ko nta muntu ugera kure atashoye imbaraga n’ibindi nk’ibitekerezo, abasaba kwiyizera no kutarambirwa kugeza basoromye imbuto zivuye mu mishinga yabo. 

Olivia Africa akora isabune yise ‘Eva’

Gukora isabune ni akazi kateje imbere Olivia Africa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter