Rukundo Bolingo Paccier ni umuhanzi nyarwanda mu njyana yitwa ‘Fusion’ ibumbatiye gakondo n’izindi zigezweho, akaba umuhanga mu kuririmba, kwandika indirimbo no kuzicuranga yifashishije ibyuma bya muzika bitandukanye.
Uyu musore uvuka mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mahoko, mu muziki ho yamenyekanye nka Bolingo Paccy.
Bolingo wavutse mu muryango w’abanyamuziki byamukuriyemo, ndetse amenya gucuranga akiri muto.
Mu 2017 Bolingo yagannye ishuri ry’umuziki rya Nyundo, bimufasha kuvumbura ubushobozi yifitemo. Mu 2018 yatangiye gukora ibihangano bye no kubyereka Abanyarwanda, mu 2021 yinjira mu muziki byeruye.
Bolingo Paccy yashinze Studio itunganya indirimbo ya ‘UB Record’ afatanyije n’itsinda yashinze ryitwa ‘Umuriri Band’.
Inganzo y’umuziki wa Bolingo ahanini ishingira ku bihe bikomeye by’ubuzima anyuramo.
Ati “Nagera mu bihe by’amage nkandika indirimbo, Imana yangoboka nkandika, nabenguka umukobwa w’ikizungerezi nkandika, ubuhanzi bukura butyo.”
Afatanyije na bagenzi be bo mu itsinda ‘Umuriri Band’ batangiye gutunganya indirimbo zitandukanye, abahanzi bafite amazina na bo baramugana, ariko akibanda ku bihangano bye.
Mu 2022 mu kwezi kwa 10 yasohoye album ya mbere ‘Umucanshuro Album’ yariho indirimbo 10 igurwa n’abarenga 100 ku ikubitiro.
Mu mpera za 2025 Bolingo Paccy yitegura gusohora album ya kabili “Inyenyeri Album” igizwe n’indirimbo 15 zirimo izo yakoranye na bamwe mu bahanzi nyarwanda.
Muri zo harimo ‘Bushya’ yakoranye na Okamma, ‘ihogoza’ yakoranye na Man Martin, ‘Umwari’ yakoranye na Jule Sentore, ‘Andi iruhande’ yakoranye na Aline Gahongayire, ‘Sinicuza’ yakoranye na King James n’izindi.
Uyu musore amaze gutunganya indirimbo nyinshi zirimo Imbabazi ya Jado Sinza, Ndagushaka ya King James, imbonezamakuza ya Massamba, n’izindi.
Umurya wa gitari yashyize mu ndirimbo z’abahanzi ntuyoberana. Wumvise nka ‘Nasara’ ya Danny Nanone, ‘Ok’ ya LiJohn na Marina n’izindi nyinshi wumva ubuhanga ntagereranywa bw’uyu musore.
Ati “Ikinshimisha mu muziki nyarwanda ni uko abo turi mu kigero kimwe bari gukunda u Rwanda n’umuziki warwo. Nanjye nkora injyana yitwa ‘Fusion’ igezweho ariko ya gakondo mbese isa n’ivanze.”
Akomeza ati “Ni rwa Rwanda rwadukukiyemo tudashaka kureka, ariko na none tutibagiwe iterambere. Ni yo mpamvu iyo ndirimba wumva ari gakondo ariko ukumva n’akandi kantu kagezweho kugira ngo tugire umwihariko, rero biranshimisha”.
Uyu musore avuga ko urubyiruko rukwiye gushyira imbaraga mu guhanga ibyabo aho kwigana iby’abandi.
Ati ” Si ngombwa ko ukora nk’ibya runaka, wakubaka ibyawe. Bakoreshe impano zabo zabatunga.”

Bolingo Paccy ni umuhanga mu kwandika indirimbo, kuzicuranga no kuziririmba

Yashinze Umuriri Band, itsinda bafatanya kuririrmba