Search
Close this search box.

Yahungabanyijwe no guterwa inda ku myaka 15

Usabimana Françoise ni umukobwa w’imyaka 18, utanga ubuhamya bw’uko yatewe inda afite imyaka 15 agatereranwa n’umusore wayimuteye, atangira kwibirwa ko ubuzima buhagaze ariko agarura icyizere nyuma yo guhabwa inyigisho mu Rubuga Baho Neza.

Umushinga Baho Neza watangijwe nyuma y’uko ubushakasatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) mu 2018, mu byo bwagaragaje harimo no kuba Abaturarwanda 11,9% bafite indwara y’agahinda gakabije, ikanagirwa na 35% mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi ni uko umuntu umwe muri batanu afite ubwoko bumwe bw’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa bwinshi, mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 14 na 18 rwagaragaje ko rufite ibibazo byo mu mutwe ku rwego rwa 10%.

Rutangirwamo inyigisho zo kuvurana ibikomere byo ku mutima, ku barimo abari bafitanye amakimbirane mu miryango, abafite agahinda gakabije katurutse ku bindi bibazo bitandukanye, abakobwa batewe inda bakiri bato bakagorwa n’ubuzima,  abakoreshaga ibiyobyabwenge n’abandi.

Usabimana Françoise avuga ko uwo mushinga wamusanze yaramaze kwanga ubuzima adafite icyizere cy’ejo hazaza, ariko ukamukura mu bwigunge akabasha no kugira imbaraga zo kwiyitaho we n’umwana we.

Ati ‘‘Njyewe ikintu cyatumye njyamo, nabyaye mfite imyaka 15 n’umuhungu ageze aho aranyanga kwiyakira biranga, nkumva ibibazo ni njye ubufite njyenyine kuri iyi Si. Ariko twagiye muri Baho Neza baratwigisha. (…) ubu njyewe naruhutse mu mutima. Nari narabaye nk’igiti.’’

‘‘Papa yamaze kumva bamaze kuntera inda ahita aduta. Ubwo ibyo bibazo byose narabikururaga, ndebye ukuntu ngiye kuba umugore nta myaka mfite yo kubyara n’ibibazo byose byari mu rugo nkumva Isi yandengeyeho.’’

Usabimana uvuga ko inyigisho ziganjemo izomora ibikomere byo ku mutima, imikino, kunguka inshuti z’abaturanyi ndetse n’ubumenyi mu kwizigamira yaherewe mu Rubuga Baho Neza, byamufashije gutangira gutekereza ku hazaza he n’umuryango we, akanigobotora ubukene.

‘‘Twagiye wumva ufite ibibazo bikurenze, twabanje kwitinya, baduha n’abantu dutura ibibazo dufite byose bakaducururutsa, ukajya kumva ukumva ni byiza uko wagiye siko watashye.Nari umukobwa utazi kwizigamira, baragiye baratwigisha tukajya dutanga 250 Frw buri wa kabiri, wafata bakaguha ibihumbi bitandatu ukagura inkoko ebyiri. Naragiye ngura inkoko ebyiri zirororoka, ubu icyo nkennye ndagenda nkagurisha nkagurira umwana wanjye.’’

Usabimana Françoise ni umwe mu baturage 659 bo mu Karere ka Bugesera bafashirijwe mu cyiciro cya mbere cy’Urubuga Baho Neza, cyasojwe kuwa 15 Ugushyingo 2023 hahita hatangizwa icyiciro cya kabiri, bikorerwa mu nteko z’abaturage zitabiriwe n’abagera ku 1,500.

Aya matsinda y’Urubuga Baho Neza amara ibyumweru 15, abayajyamo bagaterana rimwe mu cyumweru ku munsi bumvikanyeho, bagahabwa ibiganiro, imikino, n’izindi nyigisho zibafasha kuva mu bwigunge, bakunguka inshuti nshya baturanye n’ibindi bibafasha gusohoka muri ibyo bihe bibangiriza ubuzima bwo mu mutwe.

Babifashwamo n’abitwa ‘Abahumurizamitima’ bahuguwe n’abarimo abakozi b’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, GAERG biganjemo inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe.

Usabimana Françoise ashimira Urubuga Baho Neza rwamukuye mu bwigunge, nyuma yo guterwa inda afite imyaka 15 agatereranwa n’umusore wayimuteye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter