Uwimana Esther w’imyaka 25, yishakiye inzira z’iterambere rye nyuma yo guhagarika ishuri ku bw’ubushobozi buke akayoboka umwuga wo kuboha imyambaro.
Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Rubavu, yigaga mu mashuri yisumbuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuyasoza biramunanira kubera ubushobozi buke.
Mu 2016 ni bwo Uwimana wigaga ibijyanye n’imibanire mu Mujyi wa Goma, yahagaritse ishuri byeruye.
Yamaze igihe kinini yicaye mu rugo nta cyerekezo. Uyu mukobwa yaje kwigira inama yo gukoresha internet ashaka ubumenyi bwamufasha kwihangira umurimo, akururwa n’ububoshyi yabonye kuri YouTube.
Yatangiye kubyitegereza kenshi, amashusho abonyeho akayigana, yisanga abaye umuhanga muri uwo mwuga, mu buryo atatekerezaga.
Mu kiganiro yagiranye na KURA, Uwimana yagize ati “Nyuma yo gucikiriza ishuri, ibintu by’ubudozi nabimenyeye kuri internet, kuri YouTube. Nitegerezaga amashusho ayinyuzwaho y’abadoda, nanjye ntangira nkora umwenda bifubika [echarpe] birakunda, nkoze akagofero birakunda, ninjira mu mwuga ntyo.”
Uyu mukobwa kuri ubu utuye mu Murenge wa Muhima, ahazwi nko mu Kiyovu cy’abakene, yatangaje ko mu ntangiriro yinjizaga ibihumbi 20 Frw cyangwa ibihumbi 30 Frw mu kwezi, kubera kubura ibikoresho bigezweho.
Yakomeje kongera ubumenyi bwe yigana amashusho y’ababaho kuri internet, ahinduka umunyamwuga utewe ishema n’imibohere ye.
Ati “Ntangira nashoboraga kwinjiza ibihumbi 20 Frw cyangwa ibihumbi 30 Frw ariko ubu nakwinjiza ibihumbi 50 Frw kuzamura bitewe n’abakiliya nshobora kubona.”
Ushobora kwiyumvisha ko Uwimana Esther yinjiza amafaranga make cyangwa akora imyenda mike mu kwezi, ariko ni urugamba rutamworohera bitewe n’uko nta mashini agira, akoresha intoki n’ikoroshi gusa nk’uko abisobanura. Ariko kuri we, urwego ariho ararwishimira nubwo yifuza kwaguka.
Nubwo hari imbogamizi Uwimana agifite, ntibimubuza gukora imyenda myiza bigoye gutandukanya n’iyaboshywe n’imashini zihanitse, ibyo na byo bikagaragaza ubuhanga n’ubumenyi yungutse.
Uwimana usaba urubyiruko kubyaza umusaruro guhitamo ibyarugirira akamaro, avuga ko yifuza gusubira ku ishuri agasoza Icyiciro cy’Amashuri yisumbuye, ariko bitamubujije no gukomeza umwuga we wamugize inararibonye.
Ati “Urubyiruko ni bo bakoresha imbuga nkoranyamabaga cyane ariko bamwe zikabapfira ubusa. Nasabaga buri wese kuzifata nk’isoko y’ubumenyi bwabafasha kwihangira umurimo.”
Kuri ubu Uwimana Esther ni umwe mu bakobwa bashobora kwigaburira binyuze muri uyu mwuga akora nubwo bitaragera ku rwego ruhanitse ndetse yizera ko igihe kigena byose ku buryo azagera ku rwego yifuza.

Uwimana Esther anyuzwe n’urwego agezeho mu budozi bukoresha koroshi n’indodo gusa

Uwimana Esther yifashishije urubuga rwa YouTube yize ubudozi atangira kwiha iby’ibanze akanera buri munsi

Uwimana asaba urubyiruko kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga