Search
Close this search box.

Yatangije ubuhinzi budakenera ubutaka mu Rwanda

Ikibazo cy’ubuke bw’ibiribwa gikomeza kwiyongera ku Isi ariko umusore wo muri Nigeria, Smart Israel, yateye intambwe yo gutanga igisubizo kirambye, atangiza ubuhinzi bw’amazi budakenera ubutaka mu Rwanda.

Ubu buhinzi bwa “Hydroponics” ni uburyo bwo guhinga ibihingwa bikezwa n’amazi arimo intungamubiri hadakenewe ubutaka.

Icyemezo cya Smart Israel mu gutangiza umushinga w’ubu buhinzi cyakomotse ku cyuho kiri ku Isi hose cyo kwihaza mu biribwa, ni ko gufata iya mbere atanga igisubizo kirambye. 

Yinjiye mu Rwanda bwa mbere azanywe no kurahura ubumenyi mu mashuri yaho, ariko ubushishozi bwe bumuhatira gutangiza ubuhinzi bwafasha Abanyarwanda, yiyemeza gutanga igisubizo.

Ati “Nageze mu Rwanda mpabona icyuho, mpitamo kukiziba.” 

Smart asobanura icyo cyuho, yavuze ko ibisubizo birambye mu buhinzi yabonaga bidahagije na we ashyiraho ake. Yifuje gutanga urugero ku bahinzi bato batuye mu mijyi nka Kigali, atangiza ubwo buhinzi bukorwa hifashishijwe amazi arimo intungamubiri zikenewe n’igihingwa, ubutaka budakenewe, bigakura neza.

Ntibyamworoheye na gato kuko nk’umunyamahanga yarazengurutswe n’imbogamizi nyinshi zirimo no kutamenya Ikinyarwanda.

Imbogamizi yahuye na zo azisobanura agira ati “Kuvugana n’abantu byambereye ihurizo, ntangira kwiga amagambo y’ibanze, kuvugana na bo biza kunyorohera. Kubona abo nkorana na bo na byo byarangoye.”

Yakomeje agira ati “Namenye neza ko ari ingenzi kubona ikipe mukorana mwuzuzanya, ntangira no kubaka umubano.”

Bidatinze yasobanukiwe ko gutangiza ubucuruzi mu Rwanda bimusaba kubanza kwiyandikisha mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), bitarenze amasaha atandatu yohereje ubusabe ahabwa icyangombwa.

Biratangaje uburyo batangiye gukora nta gishoro kinini kuko amafaranga yakoreshwaga yavaga mu mifuka yabo nk’itsinda, ariko bafite intumbero yo gukora ibihambaye bizabinjiriza, bashingiye ku gashya bazanye.

Inzozi za Smart Israel zabaye impamo nyuma yo kwitabira irushanwa rya Hangar Pitchfest, nyuma y’ukwezi kumwe yandikishije ubucuruzi bwe. 

Ati“Byaduhaye amahirwe akomeye.”

We na bagenzi be bahawe amahugurwa akomeye n’ubujyanama byatumye basigasira imikorere ya sosiyete yabo. Amata yabyaye amavuta ubwo bakiraga inkunga y’amafaranga iturutse muri Circular Economy Investment Fund ya Kaminuza ya African Leadership, ibyo bikabafasha kuzamura ibikorwa vuba.

Umushinga w’ubuhinzi bw’amazi wagenewe abahinzi bakiri bato batuye mu mijyi, ukibanda ku buhinzi bw’imboga n’ibindi bihingwa byera byihuse.

Rwiyemezamirimo Israel ati “Ibura ry’ibiribwa si cyo kibazo gusa, ahubwo n’ibiciro byabyo. Abantu benshi bakeneye uburyo bwo kweza imboga mu buryo bworoshye, n’ibindi biribwa bikaboneka ku isoko bidahenze.”

Mu 2023, Sosiyete ya Smartel yaguye ibikorwa byayo itangira guhinga ubwatsi bw’amatungo. Bakoranye n’aborozi babafasha kuzamura umukamo, inka zabo zirabyibuha, bazamura n’izindi nyungu ziva mu bworozi bwabo.

Ubu buhinzi ntibusobanurwa nk’ubucuruzi gusa, ahubwo ni n’igisubizo ku bibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Ubuhinzi bwa gakondo butera ikibazo cy’imyuka yangiza ikirere (CO₂), ndetse bugatuma ubutaka burushaho kwangirika.

Smart ati “Nashakaga gukora ubuhinzi burambye bufite ingaruka nziza ku bidukikije.”

Ikoranabuhanga ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’ubu buhinzi bwa Smatel nk’uko uyu musore yabishimangiye.

Ati “Ntitwagarukiye ku buhinzi bukoresha amazi gusa, twabushyizemo n’ikoranabuhanga rikurikirana intungamubiri ziri mu mazi, gutahura ibibazo by’ibihingwa no kuhira hakoreshejwe uburyo bugezweho.”

Nubwo Smartel yateye intambwe ishimishije, gukora ubuhinzi bw’amazi mu Rwanda ntibyari byoroshye nk’uko uyu musore wo muri Nigeria yakomeje abigarukaho.

Mu ntangiriro, abantu ntibari bazi ubuhinzi bw’amazi, ibyo bituma bashora amafaranga menshi mu bukangurambaga bigisha abaturage.”

Babanje gutanga ubumenyi no gusobanura byinshi ku buhinzi budakoresha ubutaka bugakoresha amazi agizwe n’intungamubiri zikenewe n’ibihingwa.

Uyu munsi, ibikorwa bya Smartel ntibigarukira ku Rwanda gusa; Smart Israel yasobanuye ko umusanzu we wo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere no kubonera Isi ibisubizo by’ubuhinzi birambye mu nama mpuzamahanga.

Yahawe ibihembo birimo Young Environment Ambassadors Award, anashimwa n’Umuryango w’Abibumbye.

Kuri ubu, Smartel iri mu bufatanye na World Food Programme mu mushinga wo guhugura abahinzi bato 3000 no kubaka sisitemu 300 z’ubuhinzi bw’amazi mu Rwanda no muri Nigeria.

Smart yagiriye inama urubyiruko rufite inzozi zo gutangiza imishinga, agira ati “Witegereza! Tangira ubu. Uzakosa, ariko ayo makosa ni ingenzi mu rugendo rwo kubaka iby’agaciro. Icy’ingenzi usabwa ni ugukorana umwete.”

Binyuze mu cyerekezo cye, umuhate n’ubushishozi mu guhanga udushya, Smart Israel ntagamije gufasha urubyiruko rw’Abanyarwanda gusa, ahubwo yifuza kugera no ku rutuye mu bindi bihugu bya Afurika n’Isi yose arushishikariza guhanga ibisubizo by’ejo hazaza.

Smart Israel yatangije ubuhinzi budakenera ubutaka mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter