Search
Close this search box.

Uko wakwigarurira icyizere ugatanga umusaruro mu kazi bitarenze iminsi 90

Kwinjira mu kazi gashya ni ibihe bigora benshi birimo kwiga imikorere yako, kugendera ku muvuduko ufatika no gukora cyane wemeza umukoresha ukubaka icyizere.

Umurimo werekejeho umutima ni koko ukoranwe umwete. Benshi mu bakozi baharanira gukorana ibakwe ariko hari ibyirengagizwa byabazamura mu bicu mu gihe gito kandi bakiri bashya.

1.   Ubucuti bufatika

Gutsinda ntibishingira ku bushobozi ufite mu mwuga gusa, ahubwo hazamo no kuba umwizerwa mu bandi ndetse no gukundwa.

Ni ukuri biraryoha kwitwa umwizerwa cyangwa gukundwa n’abo mukorana umunsi ku wundi. Mu kazi gashya, rema inshuti nziza zizakugirira akamaro yaba mu kazi no hanze yako. Umubano mwiza utuma imikorere y’akazi yihuta ikagenda neza.

2.    Menya amategeko atanditswe

Mu kazi kose haba amategeko y’imikorere agenga abakozi n’abakoresha nyamara hakaba n’andi y’imibanire atuma gakorwa neza, ariko atandikwa.

Menya imyitwarire y’umukoresha wawe n’ibyo akwifuzaho. Ese akunda abakorana umuvuduko? Ese akunda abakora kinyamwuga? Ese amakuru y’akazi atangwa ate? Binyuze ku mbuga? Imbonankubone?

Gerageza kumenya n’ibindi bitanditse ariko bikenewe mu mikorere ku buryo byagutera kubura akazi igihe byirengagijwe.

3.   Menya ibikwitezweho

Burya umukoresha aguha akazi hari umusaruro wihariye akwitezeho. Ni byiza kuganira na we mu minsi ya mbere nka 30, 60 cyangwa 90 ukamenya neza umurongo w’akazi akwifuzaho.

Ibi bizagufasha kutarenga imbibi no kwirinda guta umwanya wawe.

4.   Ba igisubizo cy’ibibazo

Uzaganira n’umuntu umubwira ko hari akazi kakugoye hakenewe ugufasha, agahita akwizeza kubikurikirana kugeza bikemutse. Icyo gihe umubikamo icyizere ko wamubereye ingirakamaro.

Uretse n’akazi hari byinshi bigaragaza umukozi mwiza:  Wasobanukiwe amakuru meza y’udushya, hari imikorere mishya yakongera umusaruro wamenye, ukayiganiriza umukoresha, umuha inama.

Iyi ni imico ikwiye kukuranga ugitangira akazi kuko bigaragaza ubushobozi wifitemo n’inshingano wahabwa zisumbuyeho nk’ubuyobozi.

5.  Saba gusuzumwa

Egera umukoresha cyangwa abashinzwe imikorere y’abakozi ubabaze uko babona imikorere yawe, aho bitagenda neza ukosore, utarindiriye ko hangirika byinshi mu kazi k’abandi.

6.    Menya intego z’ikigo

Icy’ingenzi si ugukora gusa imirimo ushinzwe, ahubwo menya uko akazi kawe gafasha ikigo kugera ku ntego zacyo.

Ikigo kigira ibyo cyifuza kugeraho n’igihe bizagererwaho, ni yo mpamvu nawe wakwisuzuma niba utanga umusaruro cyangwa udahemberwa ubusa.

7.     Ibikorwa birute amagambo

Igihe cy’akazi si byiza kwigamba ko uzi ibintu byinshi wisobanura, kuko byigaragaza niba bihari koko. Koresha imbaraga nyinshi wibanda ku bitanga umusaruro aho kubaza ibibazo byinshi witaka, uvuga n’ibyo ushoboye.

8.   Koresha ubwenge n’umwete

Burya n’iyo waba uzi bike cyane mu kazi ariko iyo wifuza kwiga uko abandi bakora birakunda. Kubaza uko ibyo udasobanukiwe bikorwa si ubugwari, ahubwo bigaragaza ubwenge.

Niba habonetse igihombo, tanga ibisubizo bibazahura. Igihe ugaragaza ubushake mu kuzuza inshingano, biguhindura udasanzwe mu kazi.

9.    Ubaka izina

Izina waryubaka mu buryo bwiza cyangwa ububi. Ariko zirikana ko ukeneye izina ryiza kugira ngo nawe wizere ko washoye imizi mu kazi kawe. 

Tuvuge ko iminsi 90 ya mbere atari yo gusa yakorwamo ibikorwa byiza gusa werekana ubushobozi bwawe mu kazi. Shyira imbaraga mu kumenya uwo uri we n’icyo ukeneye kuba cyo, ntibizagufasha kwishima gusa ahubwo bizakuganisha no ku ntsinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter