Search
Close this search box.

Uko wafasha mugenzi wawe kuva mu businzi, ibiyobyabwenge akabibona nk’umwanzi

Hafi miliyoni 49 z’abatuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite imyaka 12 kuzamura, bahanganye no kuba imbata z’inzoga n’ibiyobyabwenge, ugasanga inshuti cyangwa imiryango yabo bahangayikishijwe n’urugendo rwabo rwo kubireka.

Ese nawe birakubabaza kubona umuntu wubahaga agenda adandabirana kubera ubusinzi bukabije?

Wigeze se uterwa ipfunwe no kubona inshuti yawe ikora ibidakorwa ku bwo gutakaza ubwenge bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge? Igitangaje ni uko mu rugendo rwo kwisubiraho ukenewe nk’umujyanama!

Umwanditsi w’ibitabo akaba umuganga n’umujyanama mu bigo ngororamuco, Dr. Sylvie Stacy, yasobanuye ko imyumvire yawe ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge isobanuye byinshi ku buzima bwe.

Ati “Nagiye mbona ababaye imbata zabyo. Abafasha babo cyangwa inshuti babatera inkunga mu rugendo rwo guhagarika ibi biyobyabwenge, abandi babaca intege, bikabagiraho ingaruka.”

Guca imanza bize nyuma! Bamwe bishora mu biyobyabwenge nk’inzira yo guhunga ibibazo, ibigare bibi, kubyarwa n’ababyeyi babaye imbata zabyo, abana na bo bagakurira muri uwo murongo n’ibindi.

Gufata inshingano yo gufasha no kuba hafi umuntu wifuza kureka ibisindisha n’ibiyobyabwenge ntibyoroshye na gato kuko bisaba kumva no gukomera ku mutima.

Nuganira n’uwaretse ibiyobyabwenge azakubwira ko yafashe umwanzuro kenshi ariko akisanga yabisubiyeho, mbese kubireka bikamufata igihe kitari gito.

Ni byiza ko uwiyemeje gufasha, asobanukirwa ko bisanzwe kuba umuntu wimenyereza guhagarika ibiyobyabwenge ashobora gusubira inyuma akongera akabinywa, agahozaho kugeza bikunze.

Kubihagarika bishobora kumutera ingaruka zirimo kwigunga no kugira uburakari, kugira ubwoba n’ibindi, kubera akamenyero kabyo.

Niba mugenzi wawe wifuza kumuba hafi mu rugendo rwo guhagarika ubwo buyobe, mufashe guhugira mu bindi nko gukora imyitozo ngororamubiri, kwitabira ibikorwa by’imyidagaduro ariko bibonekamo inyigisho, kumushakira inzobere mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe no kumushishikariza kwiyitaho.

Ni mukuru rwose ndetse azi ikibi n’icyiza, ariko akeneye umuba hafi akamwibutsa ibyo wumva biri mu nshingano ze.

Nubona atangiye kugaruka mu nzira nziza, menya ko ibyamutwaraga mu kunywa ibiyobyabwenge bikimutegereje, ubimurinde. Niba agira inshuti mbi, uzisimbure umube hafi ntagire irungu, umuganirize ku mpamvu zo kureka ibimusubiza mu myanzuro mibi yafataga.

Ibyakubiswe n’urukundo biroroha, ni yo mpamvu kuvurwa n’inshuti cyangwa umukunzi bizahura umurwayi vuba, yaba ku mubiri no mu buryo bw’amarangamutima.

Uwabaye imbata y’ibiyobyabwenge igihe yafashijwe mu rukundo akira vuba, ibyo bisindisha n’ibiyobyabwenge agasigara abibona nk’umwanzi.

Urukundo nirubanza mu gufasha abahanganye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge cyangwa kuba imbata zo kubinywa, urugendo rwo gukira ruzihuta, bongere bisange mu buzima busanzwe, babe n’ingirakamaro mu gihe gikwiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter