Search
Close this search box.

Ubuzima bwanjye ni urugero rw’ibyo umukobwa yageraho ahawe umwanya – Sherrie Silver

Sherrie Silver, umunyarwandakazi w’umubyinnyi wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, yagiriye inama abakiri bato, ko batagomba kwiheba, ahubwo babyaza umusaruro amahirwe yose babonye.

Yabigarutseho ubwo yitabiraga itangwa ry’ibihembo bya TIME100, ikinyamakuru cyo muri Amerika. Yahawe igihembo cya ‘Time100 Impact Award’ nk’umuntu wakoze ibikorwa by’impinduka muri rubanda.

Ubwo yakiraga iki gihembo yagize ati “Nari umukobwa ukina mu giturage n’inshuti zanjye, nta papa, nta n’icyizere, ari inzozi gusa n’Imana.’’

Ubu Sherrie Silver ni umwe mu bageze kure. Uyu munsi, akora ibikorwa by’ubugiraneza. Ni umubyinnyi uzwi cyane ku Isi hose.

Sherrie Silver ni umwe mu bahawe igihembo cya ‘Time100 Impact Award’ nk’umuntu wakoze ibikorwa by’impinduka muri rubanda

Yatangiye urugendo rwe yifashishije amashusho y’imbyino yashyiraga kuri YouTube bituma abengukwa na Donald Glover [Childish Gambino], bakoranye mu mashusho y’indirimbo yiswe “This is America”.

Iyi ndirimbo yatumye uyu mukobwa mu 2018 aba Umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.

Yatsinze mu cyiciro cya Best Choreography abikesheje imbyino yahimbye zifashishijwe muri iyi ndirimbo.

Igihembo cya TIME100 yahawe, yagituye “abakobwa bose b’abanyafurika batinyutse kugira inzozi zabo impamo”.

Ubu Sherrie Silver ni Ambasaderi wa Malaria No More, Umuryango ugamije kurwanya Malaria.

Uyu mukobwa yatangije Umuryango ufasha abanyempano yise “Sherrie Silver Foundation’’ agamije kwitura abamugana bafite impano, ineza yagiriwe akigishwa kubyina ku buntu none ukaba warabaye umwuga wamugize icyamamare.

Sherrie Silver yiyemeje gufasha abakiri bato kwagura impano zabo

Uyu muryango ababarizwamo bose nta n’umwe wishyuzwa. Yavuze ko ubuzima bwe ari urugero rwo kuba umuntu by’umwihariko ashobora kugera kure ahawe umwanya.

Ati “Ubuzima bwanjye ni urugero rw’ibishobora kugerwaho mu gihe umukobwa ukiri muto wo mu Rwanda ahawe umwanya wo kwigaragaza no gukurikiza icyo umutima we ushaka ko azaba cyo.’’

Yagaragaje kandi akamaro k’ubuhanzi no kubyina ko ari ” igikoresho gikomeye ” ku bana yakiriye muri muryango yatangije.

Ati “Turashaka ko urubyiruko rwo muri Afurika rutagomba kumva ko rukeneye kuva mu bihugu byarwo kugira ngo rushake ahandi rujya kugira ngo inzozi zarwo z’ubuhanzi no kwihangira imirimo zibe impamo.’’

Sherrie uri mu bahawe igihembo na TIME Magazine ni Umunyarwandakazi w’imyaka 29 ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza akaba umubyinnyi w’imbyino zigezweho wabigize umwuga. Yagiye mu Bwongereza mu 1999.

Mu 2019 yagizwe Ambasaderi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD), aho akorana n’urubyiruko rwo mu cyaro.

Sherrie Silver Foundation izajya ifasha abana bato cyane cyane abaturuka mu cyaro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter