Search
Close this search box.

Uburyo butatu bwafasha igitsinagore gutanga umusaruro mu kazi

Nitugaruka ku ngingo zo gufasha abagore n’abakobwa mu mibereho ya buri munsi, by’umwihariko mu bijyanye no gutanga umusaruro mu kazi, ntujye kure kuko birakureba.

Kubungabunga ubuzima bw’abagore n’abakobwa si byiza gusa, ahubwo ni inshingano ya buri wese. Niwibuka neza, bagereranywa n’ibintu byinshi by’agaciro nk’indabo cyangwa umutima w’urugo mu gihe abizera Imana babagereranya n’itorero cyangwa umugeni.

Abagore ni ba nyina w’abantu ariko kandi ni ipfundo ry’ubuzima bwa buri wese wabayeho, ni yo mpamvu bamwe bavuga ko kwita ku mugore ari ukubaka igihugu n’umuryango mwiza.

Uburinganire bwabaye nk’imwe mu nzira yo kwita ku gitsinagore, cyane cyane nko guha agaciro impano n’ubushobozi bifitemo mu gukora ibintu runaka, gukoresha ibitekerezo byabo aho gupfukiranwa ndetse no kumva amarangamutima yabo agahabwa agaciro.

Iyo bigeze mu kazi, na bwo hasabwa ubwitonzi ku buzima bw’abagore. Ubuzima bwabo buberamo byinshi, bagahura n’impinduka nyinshi, ariko n’ubundi birangira bakeneye kugira uburenganzira no guhabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu mikorere, gusa hari uburyo butatu bushobora kubafasha mu kazi ka buri munsi.

1.  Gukorera mu mucyo no kububakamo icyizere

Ni ikosa rikomeye kugaragaza ko abagore ari amahitamo ya nyuma igihe utanga inshingano mu kazi, igihe ugereranya ibyiza by’abantu n’ibindi nubwo n’abagabo badakwiriye ibibi.

Ubushakashatsi bw’ikigo PwC bwagaragaje ko 58% by’abagore bavuze ko ubunyangamugayo ari intambwe ikomeye abakoresha bashobora gutera mu guteza imbere amahirwe yabo mu kazi.

2.  Kunganira intege zabo

Abagore ni abanyembaraga ariko bashobora gucika intege kimwe n’abandi, ndetse igihe batitaweho batakaza icyizere bwangu.

Gukorera hamwe nk’itsinda mu kazi nta n’umwe uhejwe, biri mu bitera abagore kwisanga no kwisanzura, bakagaragaza ibyiyumviro byabo n’imbaraga bifitemo mu kwesa imihigo.

Abagore na bo bashobora kwica inshingano basabwa kuzuza cyangwa bagakosa mu buryo runaka mu kazi ku buryo bahanwa, kandi si bibi kubaryoza ibyo bakoze. Gusa igihe baganirijwe mu buryo bwiza butanga icyizere n’iterambere ryabo bitanga impinduka.

Nubwo kandi bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi, bashobora no gushyirirwaho urubuga rutuma bavuga uko biyumva, bagasobanura imbogamizi bahura na zo badashoboye kwikemurira kugira ngo bafashwe guhangana na zo.

Umutwe umwe ntiwigira inama ni yo mpamvu buri wese akenera ubwunganizi mu buzima.

Ubushakashatsi bwa PwC bwerekana ko abagore bagaragaza ko bakeneye kongererwa umushahara no kuzamurwa mu ntera, cyangwa bifuza gutanga ibitekerezo, bakunze no kugera ku ntego iyo bahawe uburyo bwiza bw’imikorere.

3. Kubumva no mu zindi nshingano

Abagore ni abanyembaraga cyane kuko bashobora guhuza akazi n’izindi nshingano bagira zitoroshye, ziba zibategereje mu rugo.

Kurera abana birabareba, gutunganya amafunguro y’umuryango, kumenya gahunda nyinshi z’urugo, akenshi bikunze kuba mu nshingano zabo, kandi koko uwazujuje neza bimugaragaza nka mutima w’urugo.

Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu ryagaragaje ko 95% by’abagore bavuga ko gufatwa neza mu kazi ari ingenzi mu guhuza akazi n’inshingano z’umuryango.

Igihe abagore bahawe agaciro kabo mu kazi ndetse abakoresha bagatekereza no ku zindi nshingano bahanganye na zo nyuma y’akazi, bakaba bahabwa nk’akaruhuko bibaye ngombwa cyangwa bagakoreshwa mu buryo butuma bikunda bagakunda n’ibyo bakora, bibongerera umurava. 

Ikiruhuko cy’umugore kimubera inzira yo gutekereza kure no kwishima muri we. Uretse ibyavuzwe haruguru, umugore ni umwe mu bakeneye ibyiza byahabwa abandi mu miterere y’akazi kose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter