Search
Close this search box.

Ubuhamya bw’urubyiruko rufite Virusi itera Sida rwanze guheranwa n’agahinda

Bamwe mu rubyiruko rufite Virusi itera Sida bavuga ko gufata imiti neza no kwigirira icyizere ari bimwe mu bituma barushaho kugira imbaraga nyinshi, bagasaba Leta kongera ubukangurambaga cyane cyane mu mashuri.

Ibi ni bimwe mu bivugwa n’urubyiruko rufite Virusi itera Sida rwanze guheranwa n’agahinda ahubwo rugafata imiti neza. Kuri ubu abenshi bari mu bikorwa bibateza imbere.

Umukobwa utuye mu Karere ka Bugesera, yabwiye Kura ko yamenye ko yanduye Virusi itera Sida mu 2020, ayandujwe n’umuntu wamuhohoteye.

Yavuze ko yamenye ko yanduye yiga mu mashuri yisumbuye ahita atangira gufata imiti, kuri ubu ari mu rubyiruko 30 rufite Virusi itera Sida rwishyize hamwe rurwanya akato rukanashishikariza abanduye gufata imiti.

Ati “Nkimenya ko nanduye nahise mfata inshingano zo gufata imiti kuko ayo makuru nari nsanzwe nyazi, nayifashe mu gihe cy’amezi atandatu nyuma nahise nongera ngarura ubuzima mera neza.”

Uyu mukobwa yavuze ko yiga mu mashuri yisumbuye yagiye ahabwa akato kuva ku bayobozi kugera no ku banyeshuri. Yavuze ko icyamufashije kubivamo neza ari ukwigirira icyizere ku buryo abamuhaga akato bageze aho bakabireka.

Ati “Iyo wiga mu mashuri yisumbuye ufite Virusi itera Sida usanga n’abayobozi ubwabo baguha akato, nahawe akato ariko kuko nari nifitiye icyizere nakomeje ubuzima bwanjye mfata imiti, mbereka ko ari ibintu bisanzwe, ababimenye bose bampaye akato bumva ko ngiye gupfa.”

Kuri ubu uyu mukobwa afite intego yo kwigisha urubyiruko rwanduye Virusi itera Sida rukiyakira rugafata imiti neza ngo kuko nyuma yo kwandura Virusi itera Sida ubuzima bukomeza bukagenda neza.

Kuri  ubu afite iduka ry’imyenda kandi anateganya n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Umusore wo mu Karere ka Kicukiro wanduye Virusi itera Sida twaganiriye yavuze ko yagiye kwipimisha Virusi itera Sida yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye abanza kugira ngo barabeshya, nyuma y’imyaka itanu yatangiye kugira ibyuririzi byinshi birimo kurwara amaso n’ibindi.

Ati “Natangiye kurwara amaso n’izindi ndwara mu rugo banjyana i Kabgayi bankorera ibizamini byose, nyuma bampimye Virusi itera Sida  basanga ndarwaye, nari ndi kumwe n’umubyeyi babivuga mu Gifaransa bumva ko ntabyumva, twageze mu rugo barabimbwira birangora kubyakira, mara icyumweru ntiga, nsubira inyuma mu mitsindire ariko nza kongera kwitekerezaho nsanga nkwiriye kwisubiraho.”

Uyu musore yavuze ko yagiye agorwa no gufatira imiti ya Virusi itera Sida ku mashuri kuko iyo bagenzi be babimenyaga bamuhaga akato bigatuma ahava akajya kwiga ku kindi kigo.

Yasabye Leta kongera ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida mu mashuri ngo kuko busa n’ubwagabanutse.

Kuri ubu uyu musore ni umwarimu mu mashuri abanza, akaba yarasoje icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu gihe ari no kwiga icyiciro cya kabiri. Yavuze ko gufata imiti neza ari byo bimufasha mu kudahura n’ibyuririzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter