Search
Close this search box.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Kabatesi yinjiyemo hari abatabyumva bwamuhesheje igihembo muri Afurika

Kabatesi Confiance Juliette uhagarariye Laboratwari zose za Trinity Metals isazwe icukura amabuye y’agaciro mu Rwanda, aherutse guhabwa igihembo cy’umugore wagaragaje udushya mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku mugabane wa Afurika.

Ni igihembo yahawe tariki ya 11 Kamena 2024 mu nama yabereye muri Ghana yari yahuriyemo abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku Mugabane wa Afurika izwi nka AWIMA.

Iki gihembo yahawe cyari cyagenewe umuntu wagaragaje guhanga udushya mu gucukura amabuye y’agaciro akanagaragaza ubushobozi bwo guteza imbere ubucukuzi muri rusange ariko w’igitsina gore.

Kabatesi yabwiye KURA ko iki gihembo cyamwongereye imbaraga mu bijyanye n’akazi akora ko gucukura amabuye y’agaciro.

Ati “ Icya mbere byanyeretse ko aho abagore bageze ari heza, aho bashobora gushimirwa. Iki gihembo rero cyatumye ntekereza gukora ibindi bintu byiza muri iki gice cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ubu nagize indi ntumbero ya kure yo guteza imbere ubucukuzi cyane cyane nteza imbere abagore babukoramo.”

Uyu mugore uri munsi y’imyaka 30 y’amavuko yatangiye gukora mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu 2018 ubwo yari asoje Kaminuza. Ni umwuga yagiye yagukiramo kugeza aho kuri ubu ariwe ukuriye Laboratwari zose za Trinity Metals isanzwe icukura amabuye y’agaciro i Musha muri Rwamagana, Rutongo ndetse na Nyakabingo muri Rulindo.

Kabatesi avuga ko abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahura n’imbogamizi z’uko ababakoresha bababona nk’abadashoboye kuko ari abagore, abenshi bakabikora batari banabaha amahirwe ngo bagerageze.

Ati “Ikindi ahenshi usanga nta cyumba cy’umukobwa bafite, nta ECD bafite kuburyo abagore bahasiga abana babo mu gihe bari mu kazi. Ahenshi abagore ntabwo barashyirwa mu bantu bafata ibyemezo mu bucukuzi bumva ko umugore atafatira ibyemezo kampani no kutagira abantu bateza imbere umugore mu bucukuzi.”

Kabatesi yagiriye inama abakobwa bakiri bato batinya kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ko ari ahantu heza ho gukorera hari amafaraga kandi hari na byinshi byo kuhungukira. Yavuze ko iyo umukobwa atinyutse agakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro uretse no gukira anateza imbere umuryango we mu buryo bugaragara.

Kabatesi avuga ko igihembo yahawe cyamwongereye imbaraga mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro 

Kabatesi ashishikariza abagore n’abakobwa kwiga no kwinjira mu gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ngo bubamo amafaranga 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter