Search
Close this search box.

Kureka ibiyobyabwenge birashoboka

Urubyiruko rwo mu Karere ka Ngoma rwavuze ko agahinda gakabije, gutereranwa n’imiryango ndetse n’ikigare kibi biri mu bituma abenshi bishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Basaba ababyeyi badakurikirana abana babo bibwira ko bakuze kwikubita agashyi ngo kuko abenshi bibica bakuze.

Ibi babigarutseho ubwo Komite y’Igihugu ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima,RBC, baganirizaga amakoperative y’urubyiruko yo mu Karere ka Ngoma. Mu baganirijwe harimo abatwara abantu ku magare, abatwara moto, abatwara imizigo n’abandi batandukanye.

Shema Steve wamaze imyaka irenga ibiri akoresha ibiyobyabwe birimo Mugo yavuze ko yanyweye ku biyobyabwenge bwa mbere ubwo yajyaga kwiga muri Uganda, abinywa kubera ikigare cy’abandi bantu.

Yavuze ko benshi mu babyeyi babona abana babo bagiye kwiga muri Kaminuza bakagira ngo bamaze gukura ntibashobora kwangirika. Ati “Sibyo bajye bakomeza babashyireho igitsure, babumve ndetse banabagire inama.”

Uwiragiye Jean Claude utwara igare mu Karere ka Ngoma, yavuze ko zimwe mu mpamvu zituma urubyiruko rwiganjemo urutwara amagare rwishora mu biyobyabwenge harimo kuba bamwe baba bafite agahinda gakabije abandi ugasanga babikoreshwa n’ikigare. Uyu musore nawe ni umwe mu bamaze igihe bakoresha ibiyobyabwenge.

Ati “Hari abitakarije icyizere cy’ejo hazaza bakavuga bati nta myaka 100, ibyo rero bituma bagenda n’amafaranga bakoreye bakayashora mu kunywa ibiyobyabwenge. Hari n’abandi usanga baratereranywe n’imiryango bigatuma bishora mu biyobyabwenge. Ikintu Leta yakora mu kubirwanya habeho ubukangurambaga nk’ubu bwinshi basange urubyiruko aho rukorera babatege amatwi bizatanga umusaruro.”

Niyomugabo Jean de Dieu yavuze ko akenshi urubyiruko runywa ibiyoyabwenge rubitangira ari ikigare batazi icyo bakora bikarangira ibiyobyabwenge bibigarurirye burundu. Yasabye ababyeyi gukurikirana ubuzima bw’abana babo umunsi ku munsi ngo kuko abenshi bibwira ko ari bakuru bakabareka bakazashiduka ibiyobyabwenge byarabahinduye imbata.

Uwineza Donatienne umukobwa ukora umwuga w’ubumotari, yavuze ko nk’abamotari basobanukiwe ko batagomba gukoreshwa mu gutwara ibiyobyabwenge, yavuze ko mu myaka yashize hari bagenzi babo bagiye babizira ariko ubu ngo bamenye akamaro ko gutangira amakuru ku gihe.

Visi Perezida wa Komite y’Igihugu ishinzwe  kurwanya ibiyobyabwenge, Ntukanyagwe Valence, yavuze ko kuganiriza urubyiruko ruri mu makoperative babyitezeho kubafasha mu kurwanya ibiyobyabwenge ngo kuko abenshi bari kuganiriza ari ababinywa n’abagira uruhare mu kubitunda.

Ati “Urebye ibiyobyabwenge biratundwa, bitwarwa n’abo bantu rimwe na rimwe. Hari aho bitundwa na moto zibikura Tanzania n’u Burundi kandi nabo harimo n’ababikoresha dukwiriye gukangurira kubireka harimo n’abemeye kubireka. Icyo dukeneye kuri uru rubyiruko nibabanze bibabarire bareke kunywa ibintu bazi neza ko biyobya ubwenge bwabo.”

Ntukanyagwe yakebuye abanywa ibiyobyabwenge bitwaje ko bafite ibibazo avuga ko atari byo bikemura cya kibazo ahubwo ari ukwiyica bwa kabiri nyuma ya bya bibazo. Yavuze ko ababishowemo n’amakimbirane y’imiryango yabo nabo bidakwiriye kuko aho gukemura ibibazo ahubwo baba babyongera.

Komite y’Igihugu yo kurwanya ibiyobyabwenge itangaza ko abagera ku 6400 bari kugororerwa mu bigo Ngororamuco, mu gihe abagera ku 4000 bari gukurikiranwa n’Inkiko kubera ibiyobyabwenge.

Shema Steeve yavuze ko ikigare cyatumye anywa ibiyobyabwenge ariko aza kubireka 

Niyomugabo Jean de Dieu yavuze ko yaretse ibiyobyabwenge yari yashowemo n’ikigare 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter