Search
Close this search box.

Ku myaka 18 yihebeye ikoranabuhanga, yiyemeza no kuritoza abandi

Mu Isi yo hambere ikoranabuhanga ryumvikanaga mu bintu bike bihambaye, ariko ubu ntacyo wabona cyangwa ngo ukore neza utifashishije ikoranabuhanga kuko rigira uruhare mu kongera umusaruro w’ibikorwa ndetse rikagabanya ibyago n’imbaraga byashyirwaga mu mirimo nayo yatangaga umusaruro muke.

Umugwaneza Alice w’imyaka 18, ari muri bamwe mu babisobanukiwe kare nyuma yo kugira amahirwe yo kuryiga mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy ryo mu Karere ka Nyabihu akagira uruhare mu guhanga no guteza imbere porogaramu zitandukanye zifashishwa n’abatari bake.

Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kandi, yagize igitekerezo cyo gushinga Itsinda yise Spring Initiative, aho afatanya na bagenzi be bakigisha ikoranabuhanga abana bato bo mu mashuri abanza, bakagera ku rwego nabo babasha kwiyubakira porogaramu zifite inyigisho zo ku rwego rwabo bikabakundisha ikoranabuhanga.

Mu kiganiro kihariye yagiranye na Kura, Umugwaneza Alice, yaduhamirije ko nyuma yo kumenya ibyiza by’ikoranabuhanga no kugira amahirwe yo kujya yongererwa ubumenyi, yahisemo kurisangiza n’abandi cyane cyane ahereye ku bana bato kugira ngo abashyigikire mu gukabya inzozi zabo.

Ati “Namenye neza agaciro k’ikoranabuhanga maze imyaka ibiri niga mu Ishuri rya Rwanda Coding Academy, Nyabihu. Nakomeje kubona kandi ko hari icyuho hagati y’abarizi n’abatarizi cyane cyane hanze y’umujyi.”

“Naje kugira igitekerezo  nyuma y’amahugurwa muri TechGirls, ategurwa na Amerika  hamwe na Legacy international agahabwa abakobwa biga ibijyanye n’umubenyi n’ikoranabuhanga, STEM, twigishwa ibijyanye no gukoresha ubwo bumenyi dukemura ibibazo byugarije abaturage cyane cyane nk’abakobwa natwe twibukijwe ko dushoboye.”

Umugwaneza, avuga ko nyuma yo guhabwa ubwo bumenyi yakangutse, agahitamo kubusangiza bagenzi be abifashijwemo n’ishuri yigamo, bikaza kurenga aho bagakomereza kubusangiza n’abana bato bo mu mashuri abanza.

Ati “Nyuma nagarutse niteguye gusangiza bagenzi banjye ubwo bumenyi ndetse no gukemura ikibazo cyari kimpangayikishije cy’icyuho mu bumenyi bw’ikoranabuhanga, ntangira Spring Initiative mbifashijwemo na bagenzi banjye bo muri Rwanda Coding Academy ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri.”

“Twigisha abana bakiri bato muri Nyabihu, tukabigisha ubumenyi bwa mudasobwa no gukora porogaramu za mudasobwa kandi mwabibonye ko abana bamaze kumenya kuba bakwiyubakira imwe mu mikino ibigisha muri mudasobwa ubwabo mu gihe baje ari ubwa mbere bamwe babonye mudasobwa.”

Ntabwo Umugwaneza Alice yagize aruhare mu gutekereza ku gufasha abakiri bato gusa mu bijyanye n’ikoranabuhanga gusa, ahubwo yagize n’uruhare mu gukora porogaramu yorohereza abarimu bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, gusaba akazi no kubika neza ibyo bigishisha mu mushinga wa Rwanda TVET Board.

Afatanyije na bagenzi be, yongeye kugira kandi uruhare mu gukora porogaramu ifasha abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakaba bamenya niba abari gukora ubucukuzi bagize ikibazo, aho baherereye n’ubufasha bukenewe bakabimenya biciye mu butumwa bw’impuruza bwoherezwa kuri telefoni igendanwa cyangwa mudasobwa cyangwa se ukaba wamenya isoko n’amabuye y’agaciro akenewe.

Kuri ubu amaze kwigisha abana 20 bo mu Karere ka Nyabihu ibijyanye n’ikoranabuhanga ku buryo abana baba bafite ubumenyi kuri mudasobwa bwo kuyikoresha no kubaka porogaramu z’imikino ikangura ubwenge n’amatsiko y’abana igitekerezo asaba ko cyashyigikirwa na buri wese uko yifite.

Umugwaneza Alice wihebeye ikoranabuhanga afite inzozi zo kuribyaza umusaruro no kuryigisha abakiri bato

Abana bo mu mashuri abanza bigishijwe ikoranabuhanga bahawe impamyabumenyi

Mu gihe cy’amezi icumi gusa bigishijwe, abana barangije bazi kubaka porogaramu za mudasobwa

Abana baherekejwe n’ababyeyi babo mu birori byo kwishimira urwego bagezeho mu ikoranabuhang rya mudasobwa

2 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter