Search
Close this search box.

Inkuru ya Kayitana wiyemeje gutunganya ikawa yihingiye

Kayitana John Bosco ni rwiyemezamirimo ukora akazi ko kuyobora ba mukerarugendo basura igihugu cy’u Rwanda, wiyemeje no kubasangiza ku buryohe bw’ikawa yo mu Rwanda yihingiye. Akora ubuhinzi bw’ikawa no kuyitunganya.

Akorera mu Karere ka Musanze mu gace mu Kinigi, yashinze “The Champion Cafe” ahatunganyirizwa ikawa ye, abaje mu bikorwa by’ubukerarugendo bakaharuhukira banywa ikawa yatunganyijwe mu buhanga.

Acyinjira mu mwuga wo gutunganya ikawa yaririye arimara, ashaka ibihumbi 400 Frw yishyuye iseta n’ibindi nkenerwa kugira ngo atangire.

Yahereye ku mapaki ya kawa gusa, na bwo ayikopesheje ku bwo kubura ubushobozi bwo kurangura, abamukopye akabishyura yamaze gucuruza.

Yatangiye kuzamura urwego rw’ubucuruzi bwe, mu 2019 agura imashini itunganya ikawa ya miliyoni 3 Frw, ubucuruzi bwe butangira kugira umurongo.

Yatangiranye umukozi umwe nyuma y’umwaka azana abandi babiri, ariko mu myaka itandatu amaze muri ubu bucuruzi, amaze kugira abakozi 20.

Mu kiganiro na IGIHE Kayitana agaragaza ko yigeze gukorera umuntu watunganyaga ikawa, bimutera kuyikunda bidasanzwe ndetse yifuza kuyitunganya guhera mu buhinzi, kugera inyowe.

Mu 2021 yifuje kugira umwihariko mu kuyitunganya ni ko kwinjira mu buhinzi bwayo. Ntibyatinze yaguze igice cya hegitari ateraho ikawa.

Kugeza ubu amaze gusarura inshuro ebyiri mu myaka ibiri, ku musaruro ungana n’ibilo 500.

Ati “Kubera mfite umurima mutoya ikawa nsarura ni yo gukoresha muri ‘coffee shop’ yange gusa, no kwereka ba mukerarugendo uko ikawa itunganywa kugeza inyowe, ntabwo tuyigurisha ahandi”.

Akomeza ati “Kugeza ubu mfite ‘coffee shop’ irimo ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 20 Frw nkaba mfite abakozi 18 ariko ndateganya kuzongeramo abandi ibikorwa byagutse”.

Mu bice byiganjemo ibyaro, benshi ubona ko batarasobanukira n’ibyo kunywa ikawa, ndetse n’abazi akamaro kayo bakamenyera mu mafaranga bakura mu kuyihinga, umuco Kayitana ashaka guhindura.

Ati “Ikawa yanjye igurwa na ba mukerarugendo ndetse n’ababatembereza, hakiyongeraho n’abandi bake basura ibyiza nyaburamaga biherereye mu Kinigi n’abahakorera bake. Icyakora ndashaka no kuyikundisha abaturage na bo bakumva ubwiza bw’ibyo bahinga.”

Nk’uko inzozi za buri wese ziba zishingira ku gukomeza gutera imbere no kwagura ibikorwa, ni n’intego za Kayitana kuko avuga ko mu myaka itanu iri imbere ateganya kuzaba atunganya ikawa yo kugurisha mu mahoteli n’amacumbi akomeye mu Karere ka Musanze.

Ateganya kandi kwagura ubuhinzi bwa kawa nibura mu mwaka agasarura toni eshatu ndetse azaba yaratangije n’amahugurwa yigisha uburyo ikawa itunganywa, nibura afite nk’abakozi 40, yarafunguye n’irindi shami ryafasha ba mukerarugendo.

Icyakora agaragaza ko agihura n’imbogamizi zirimo nk’ubumenyi budahagije bwaba ubwo kuyitunganya no kugenzura imikorere y’imashini zabugenewe kugira ngo hategurwe ikawa y’umwimerere.

Ati “Kuyikaranga si ibya buri wese bisaba ubuhanga bwabyo kandi bose ntibabizi. Ikawa yacu tuyihinga dukoresheje ifumbire y’imborera, ikunzwe cyane ku isoko. Kubona abazobereye ibyo neza ni imbogamizi.”

Uyu wiyemeje gukundisha Ikawa y’u Rwanda abasura Pariki y’Ibirunga, ashishikariza buri we se kwihangira umurimo no muri bike afite, kuko iyo umushinga wizwe neza ubyara inyungu bidasabye ko utangizwamo akayabo.

Kayitana wiyemeje gutunganya ikawa yihingiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter