Search
Close this search box.

Impanuro za Louise Mushikiwabo ku bakiri bato 

Igihe tugezemo usanga urubyiruko rwinshi rutakirangwa n’indangagaciro ziboneye cyangwa zigaragara neza muri sosiyete Nyarwanda.

Iyi myitwarire ikunze gutera impungenge abayobozi,   ndetse bamwe bagenda bagira inama urubyiruko, barwereka uburyo rukwiriye kwitwara cyane cyane ruharanira ko kwiteza imbere mu buryo bwiza kandi buboneye.

Umunyabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yagiriye inama urubyiruko ndetse anarusaba guharanira kugira indangagaciro ziranga Abanyarwanda.

Ni impanuro yatanze ubwo yaganirizaga abana b’abakobwa bafashwa na Imbuto Foundation kubera gutsinda neza bazwi nka ‘Inkubito z’Icyeza’.

Mushikiwabo yabagaragarije ko ingufu umuntu ku giti cye ashyira mu byo ashaka kugeraho zimufasha kugera ku ntego yihaye.

Yakomeje abwira urwo rubyiruko ko rukwiriye kugira amahitamo mazima kubera ko iyo umuntu akiri muto usanga aba agifite ibintu byinshi yirukaho mu buzima bikamugora kuba yafata icyemezo kiboneye.

Ati “Ni ngombwa guhitamo kuko nyuma biragukurikirana iyo ugeze mu myaka yo hejuru bituma ubasha no guhitamo.”

Mushikiwabo yize amashuri abanza muri Ecole Primaire St Alex, ayisumbuye ayakomereza muri Lycée Notre-Dame d’Afrique Nyundo ku Nyundo mu ishuri ryigishaga siyansi.

Kubera urukundo yandukaga indimi byatumye ahitamo kwiga indimi muri Kaminuza y’u Rwanda i Nyakinama, aho yize Icyongereza ariko nyuma ajya kwiga muri Amerika ururimi rw’Igifaransa.

Nk’umuntu wize hanze kandi ari naho akora yasabye urubyiruko kwirinda gufata imico iyo ari yo yose babonye, ahubwo bagaharanira kugira umwihariko n’ikibatandukanye n’abandi.

Ati “Iyo ubuze indangagaciro biragukurikirana.  Iyo ndangagaciro yawe ni rwo rutirugongo rwawe…uri uyu ariko urashaka kuba n’uriya, bishobora kukuvuna bigatuma ubabara mu mugongo. Indangagaciro yacu nk’Abanyarwanda kuri iki gihe n’amateka yacu birashimishije kuba Umunyarwanda uyu munsi.”

Mushikiwabo yasoje asaba urubyiruko kumvira ababyeyi no guha agaciro impanuro bahabwa umunsi ku wundi kuko ziba zigamije kubategurira ejo hazaza heza.

Louise Mushikiwabo yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’indangagaciro ziboneye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter