Search
Close this search box.

Igikomere cyo gufatwa ku ngufu gikira mu gihe kingana iki?

Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), abagore 45% bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baba barahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa irindi hohoterwa rikorerwa umubiri.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntiryangiza umubiri gusa, ahubwo rikora no ku marangamutima rikamunga ibitekerezo, amarira n’agahinda bikakuzenguruka.

 Uburibwe bw’umubiri bushobora no gukira mu cyumweru kimwe ariko ubw’umutima ntibugira igihe cyo gukira. None se buva ryari mu mutima w’umuntu?

Ijoro ribara uwariraye! Igisubizo ntigishimishije na gato ariko gihatse ukuri: Uru rugendo rwo gukira rukubiyemo guhangana no kurwana n’ahashize hababaje n’amashusho atakuva mu maso.

Umwanditsi w’igitabo ‘Finding me’, akaba umukinnyi wa filime wanatwaye igihembo cya Oscar, Viola Davis, yagize ati “Wahitamo kurenga ahahise hababaje cyangwa hagakomeza kukubangamira. Ibihe byo kugira isoni narabirenze.”

Ibi yabigarutseho ashimangira ko guhitamo gukira byaba amahitamo nubwo ububabare bushobora kumara igihe.

Icyamamare muri sinema, Lupita Nyong’o, mu biganiro yagiye akora yagaragaje ko igihe cyageze akisubiza icyubahiro cye yumvaga yarambuwe no gufatwa ku ngufu.

Ati “Ndavuga kugira ngo nce agasuzuguro, nkureho n’isoni. Kugira ngo nongere kwisubiza umubiri wanjye n’ijwi ryanjye.”

Nk’uko Dr. Judith Herman abivuga mu gitabo cye yise”Trauma and Recovery”, gukira bishingira ku kuzirikana ibyakubayeho ariko udatakaza icyizere.

Ati “Kwibuka ni ukunamira ibyabaye ariko bigasaba kudatakaza icyizere. Niba warahuye n’ihohoterwa, menya ko utabigizemo uruhare, byakugwiririye. Nturi umunyabyaha, rero gukira birashoboka.”

Gukira ntibisobanura kwibagirwa, bisobanura kongera kubaho, kongera guseka no kongera kwiyumva nk’uw’agaciro. Kuganira n’abaganga, kwifatanya n’itsinda ry’abahuye n’ibisa nk’ibyawe, kwandika ibyakubayeho, gusenga, cyangwa no kugira uwo ubwira ibyakubayeho wihariye, byose bishobora kukurema bushya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter