Niba ukoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko urwa X yahoze ari Twitter, ujya ubona umuntu wiyise “Ibere rya Bigogwe”, ukunda gusangiza abamukurikira amafoto n’amashusho y’inka ziri mu rwuri, akanagaragaza abantu bamusuye bakina imikino itandukanye cyangwa banywa amata.
Uwo ni umushumba wo mu Bigogwe, Ngabo Karegeya, washinze sosiyete “Ibere rya Bigogwe”. Ni we watangije ibikorwa by’ubukererugendo muri ako gace, yamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera gufasha abantu basura inka mu rwuri no kumenyekanisha ubworozi bw’aya matungo maremare.
Nyina umubyara yamwibarutse yajyanye ibyansi mu nka. Inkuru ya Ngabo ivuga ko yaje kuzikuriramo yinywera amata, aba inshuti na zo bidasubirwaho.
Kubera gutinda mu nka no kuzikunda, Ngabo Karegeya yisangaga asobanurira abantu ibyazo, abaje kuzisura akabigisha umuco w’inka nko gukama, kuzagaza n’ibindi, akabona bishimye cyane, umubare w’abazisura na wo ukomeza gututumba.
Yatangiye kujya asobanurira abantu ibijyanye n’umuco w’inka, akabereka imisozi myiza ya Bigogwe, ari na ko abibutsa umumaro w’inka mu Banyarwanda. Abaje bigishwa gukama, bakanywa amata, bagakina imikino y’abashumba nko gusimbuka urukiramende, bakaragira ndetse bakanacyura.
Uyu murimo we yifuje kuwukora awerekejeho umutima kinyamwuga. Mu gihe cya COVID-19, Ngabo yatangiye kujya akoresha imbuga nkoranyambaga ze yigaragaza ari mu nka, abantu bakabikunda, benshi bakamusaba kubakira aho hantu.
Mu 2021, Ngabo yandikishije sosiyete ye, gukora kinyamwuga bitangira ubwo, ubukerarugendo bwa Bigogwe n’ubushingiye ku bworozi burakomera ndetse burakundwa cyane.
Ubwo Karegeya yaganiraga na KURA, yasobanuye ko nta gishoro yatangije, kuko abifuzaga gusuraga inka yabajyanaga mu za Se n’iz’abavandimwe be. Yaje gukora cyane, abakiliya bariyongera, abona urwuri rwe bwite ndetse abasha no kubaka aho kwakirira abaje bamugana.
Yavuze ko yatangiye aka kazi atagamije kwinjiza no kwigwizaho imitungo, ahubwo ko yifuzaga kumenyekanisha iwabo.
Ati “Aka kazi katumye iwacu hamenyekana, kimwe mu bintu nifuzaga kuva kera. Aho kugira ngo bavuge Bigogwe umuntu yumve amateka mabi yahabaye kera, ahubwo nashakaga kugaragaza ubwiza bwa Bigogwe kandi byarabaye.”
Mu buzima ibyiza n’ibibi birasimburana kandi nta kazi kaburamo imbogamizi. Ngabo yakira abantu b’ingeri zitandukanye, agahura n’imbogamizi zirimo kuba benshi batisanga mu miterere y’ikirere cya Bigogwe.
Ngabo avuga ko hari indi mishinga iremereye yifuza gukora, ariko igishoro gifatika kikamubera inzitizi nubwo avuga ko anyuzwe n’ibyo amaze kugeraho.
Uyu musore wihangiye umurimo, yifuza guhindura Bigogwe agace k’ubukerarugendo gateye imbere cyane, byibuze hakaza mu hantu hatanu hasurwa cyane mu Rwanda.
Ati “Nibura muri Afurika nihavugwa ahantu hihariye mu muco hasurwa, Bigogwe ikazamo. Ndifuza ko inka zagumana agaciro kazo. Ndashaka ko tubungabunga agaciro k’inka kakazahoraho. Ntituzahinduke ngo dukunde imbwa tuzisimbuze inka nk’uko ahandi bimeze.”
Ngabo Karegeya ubu ni rwiyemezamirimo byahamye, aritunze ndetse ashobora guhemba abakozi, akanabona ibikenewe nk’umunyu w’inka utaboneka byoroshye. Yihangiye umurimo akiri muto bimubera isomo yaha urungano n’abakibyiruka, gusa abibutsa gukunda iwabo aho kuhahunga.
Ati “Inama nagira urubyiruko ni ugukunda iwabo aho bavuka bakahakunda. Niba iwanyu haba izuba ryinshi hataba ubwatsi bwiza nka Bigogwe, hari ikindi cyiza kihaba. Niba iwanyu bahinga ibijumba izo nkuru turazikeneye! Niba iwanyu mworora inkoko bivuge, niba iwanyu ari i Kigali erekana ibyiza byaho, kandi mwihangire imirimo birashoboka.”
Yakomeje agira ati “Nutavuga iby’iwanyu abandi bazahavuga nabi uko bitari. Muharanire gukunda iwanyu no kuhateza imbere. Igihugu cyacu kiradukeneye ngo tuvuge inkuru zacyo kandi tucyubake.”
Niba uri Umunyarwanda uzi imvugo yasakaye mu bantu ivuga ko “Utinda mu nka ukamera nkazo”. Iyi mvugo bayivuga bagaragaza ko umushumba w’inka ashobora kugaragaza ubwenge buke cyangwa imico ya gishumba.
Ibi Ngabo Karegeya abisobanura neza nk’umuntu watindanye na zo.
Ati “Ntabwo gutinda mu nka bikugira zo, ahubwo uzigisha imico yawe kuko zigira imico ya nyirazo. Niba inka zawe ziterana imigeri na we ni ko umeze. Niba ugwa neza, inka zawe na zo zigwa neza. Inka tuzigisha imico yacu si zo zitwigisha. Iyo uyihaye ubwatsi irakamwa, iyo utayihaye ubwatsi na yo ntikamwa, iyo uyigishije ubugome irabugira.”
Karegeya ni umwe mu basore batewe ishema n’ibikorwa bagezeho kandi bakaba banyuzwe na byo. Nk’uko abigarukaho, akataje mu kwagura iterambere no guteza imbere igihugu cye.

Ngabo yarangije amasomo ya kaminuza, ariko yiyemeza gusubira ku ivuko guteza imbere umurimo w’ubushumba n’ubukerarugendo bushingiye ku nka