Search
Close this search box.

Ibintu ubujijwe gukora mu rukundo

Urukundo ni ingingo buri wese agiraho ibitekerezo byihariye akanarutwara mu buryo abishakamo, gusa ingaruka rutanga na zo zakirwa bitandukanye.

Urukundo rukora ku mutima, rukagira ingaruka ku myitwarire, ku mibanire ndetse no ku buzima bw’umubiri.

Nubwo urukundo ari rwiza kandi rukomeye, hari ibintu bimwe na bimwe umuntu abuzwa kurukoreramo ku bw’inyungu bwite n’iza mugenzi we.

1. Kuguma mu rukundo rw’agahato

Nubwo gukunda biba amahitamo ariko ni ikosa rikomeye gukunda utagukunda, bisa no gusuka amazi ku rutare kuko ntirwatoha.

Urukundo ni ikintu cy’umwimerere, kigomba gutangwa ku bushake bw’umuntu nta gahato, kuruhatiriza bisa no kwikururira agahinda.

Guhatira umuntu kugukunda biragoye, gusa ushobora kwitwara mu buryo budateza ikibazo.

2. Guhindura umuntu

Ntibazakubeshye ko guhindura umuntu ukuze byoroshye.

Iri ni rimwe mu makosa abantu bakora mu rukundo bakaganzwa n’amarangamutima. Umuntu akabona ko yakunze undi badahuje, yewe no kubana mu mahoro bidashoboka, ariko akavuga ko nibamara kubana azamuhindura nk’uko yifuza.

Mu mubano w’urukundo, akira uwo wihebeye mu buryo bwose abayeho ndetse n’uko yitwara, guhinduka bizagutungure.

3. Gutungurwa n’amakosa

Uwo mukunzi wawe numureba wibuke ko yanagutunguza amakosa, nk’uko nawe wayakora nubwo ntawe ukwiye kubihitamo.

Gukosa niba byatuma wanga umuntu, umwanzuro wo gukunda uzakugora kuko nta ntungane uzabona.

4. Gusezerana ibyo udashoboye

Kwirarira ni umuco uranga abiganjemo abagabo cyangwa abasore mu rukundo, byabananira bikitwa ubuhemu. Ntako bisa kuba wowe, bakagukunda cyangwa bakakwanga. Uwakwangira ko wabaye umunyakuri ntatinda kumenya ko yibeshye agahindura ibitekerezo.

Nk’uko bigarukwaho mu kinyamakuru HelGuide, gushyiraho imbibi mu rukundo ni ingenzi mu kurinda agaciro kawe n’aka mugenzi wawe, bigatera kubaka umubano muzima.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bagira umurongo ntarengwa mu mubano bagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe, bakarinda ibyiyumviro by’abakunzi babo kwangirika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter