Search
Close this search box.

Ibanga ryihishe mu kunywa amazi y’indimu

Iyo uvuze amazi y’indimu abantu benshi bahita bumva gutakaza ibiro, ariko buriya hari n’izindi nyungu nyinshi aya mazi ashobora kuzanira ubuzima bwawe.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku buryo 10 ubuzima bwawe bwarushaho kubamo bwiza kubera gusa aya mazi.

Azamura ubudahangarwa bw’umubiri

Aya mazi y’indimu aba akungahaye cyane kuri vitamine C, y’ingenzi cyane ku budahangarwa bw’umubiri wa muntu. Ubushakashatsi bugaragaza ko vitamine C ifasha mu kugabanye igihe umuntu arwara ibicurane ndetse ikanazamura ubushobozi bw’ubudahangarwa bwe.

Afasha mu igogora

Kubyuka ukazindukira ku mazi y’indimu bifasha cyane mu igogora. Aya mazi afasha ifigu kurekura acide ihagije mu gihe cy’igogora kandi ni ingenzi cyane. Ikindi ni uko afasha mu kugabanya ibimenyetso by’igogora rigenda nabi birimo kubyimba inda no kubabara mu gatuza.

Atuma uhorana amazi mu mubiri

Twese turabizi ko amazi asanzwe abantu benshi batayisangamo, ndetse binabagora kumva bayakeneye. Ariko kongeramo ibitonyanga bike by’indimu biyongerera uburyohe bikanatuma wumva ushaka gukomeza kuyanywa.

Ibi bituma uhora umeze neza kubera amazi ahagije muri wowe, kandi ni ingenzi cyane mu buzima bwa buri munsi kuko bituma umubiri wawe unahorana imbaraga zihagije.

Atuma uhorana uruhu rukeye

Wari warabuze ikintu cyazakumara cyangwa ngo gikureho burundu uduheri uhorana mu isura? Amazi y’indimu atuma uhorana umubiri umeze neza utoshye.

Aya mazi agira ikinyabutabire cya ‘antioxidants’ gituma umubiri ubasha guhangana n’ibishobora kuwangiza. Vitamine C nayo ibigiramo uruhare igatuma umubiri wawe uhora i bwana.

Aya mazi afasha mu gutakaza ibiro

Aya mazi kuyanywa gusa ntiwahita uvuga ko ibiro byawe bitangira kugabanyuka gutyo gusa, ariko nko kuyanywa mbere yo kurya utangira kumva uhaze mo gake, bigatuma urya ibiryo bike, ibyo bikagushyira ku murongo w’imiriwe yawe.

Ikindi kandi n’uko mu ndimu habamo ‘pectin fiber’ ituma ugabanya guhora wumva ushaka kurya.

Umwuka mwiza wo guhumeka

Wa mwuka mubi wo mu gitondo ubyutse wusezere! Indimu zifitemo ubushobozi bwo kwica bactéries ziba mu kanwa zituma haturuka umwuka mubi. Kunywa amazi y’indimu mu gitondo bituma umunsi wose uhorana umwuka mwiza.

Azamura imunyu ngungu ya potassium

Irengagize imineke! Indimu zigira uruhare mu kongera imyunyungungu ya potassium mu mubiri. Iyi myunyungungu igira uruhare mu gutera neza k’umutima, gukora neza kw’imikaya, no gukora neza kw’ibyiyumviro by’umubiri.

Aya mazi afasha mu gusukura umubiri

Amazi y’indimu agufasha mu gusukura umubiri wose, kuko atuma umuntu asohora umwanda mwinshi w’inkari bigatuma hari umwanda uva muri wowe kandi mu gihe gito.

Ikindi n’uko ‘acide citrique’ iba mu ndimu ituma umusemburo wa ‘enzyme’ n’igifu bikora neza.

Amazi y’indimu yongera imbaraga mu mubiri

Rekera kuzindukira ku ikawa buri gitondo ahubwo wimenyereze ikirahure cy’amazi y’indimu! Ni kenshi byagiye bigaragazwa ko amazi y’indimu agabanya umuhangayiko, umunaniro ndetse akanatuma ibyiyumviro by’umuntu birushaho kuba byiza.

Iyo umubiri ufite amazi ahagije na vitamine C, bituma wiremera imbaraga, bigatuma wumva wemye igihe cyose.

Ibyo wakenera kugira ngo ujye winywera aya mazi harimo indimu zitoshye, amazi ashobora kuba ari akazuyazi cyangwa akonje bitewe n’amahitamo yawe.

Ubihuriza ahantu hamwe ubundi ukabivanga, nyuma ukinywera ukaryoherwa. Ku bushake bwawe ushobora kongeramo agace ka tangwawizi, n’utubabi tw’umwenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter