Search
Close this search box.

Ibanga ryampinduriye imibereho

Ni urugendo rwanganishije ku kongera kumurikirwa n’imirasire y’Izuba nkabona umucyo, nyuma y’igihe kinini mbayeho mu rwijiji n’uruhuri rw’ibibazo mu muryango, aho inshuti numvaga mfite ari telefone yanjye naramukiragaho nkanirirwaho ndeba ndeba filime z’uruhererekane, umunsi ukarenga nkiri muri ibyo.

Mu rugendo rwo gusohoka muri iyi mibereho itaryoshye naje kubona indi nshuti itari ya telefone; ni umuguru wanjye w’inkweto za siporo, aho niyemeje gufata iminsi 30 yo kujya nkora umwitozo wo kugendagenda kuko nk’umunyeshuri wo muri kaminuza udafite amafaranga, sinari norohewe no gukomeza kwiyemeza kujya mfata ikawa ya buri munsi.

Ku ikubitiro mu cyumweru cya mbere nabaga meze nka kumwe bajya baserereza umuntu ngo aragenda nka roho mbi; nari meze nk’udafite icyerekezo mu mihanda, ariko nyuma y’igihe gito bya bintu natangiye kumva bifite injyana n’icyanga noneho buri gitondo gitangira kujya kimbera igihe cyo kunguka ikintu gishya.

Ubwo simvuze ku mbwa z’abaturanyi navuga ko nungutse nk’inshuti nshya zabaga zimokera umusubizo buri uko ntambutse.

Mu minsi mike kwa kugendagenda byatangiye kuvamo “jogging”, ijambo ntababeshye nabaga numva ntazakenera gukoresha bya nyabyo.

Ntibyahereye aho, nyuma y’amezi make impinduka zatangiye kwigaragaza, nkajya mbyukana imbaduko n’imbaraga, akanyamuneza kantaha ku maso no mu mutima na ya kawa navuga ngo yari yarambase ntangira kuyibagirwa.

 Muzi igitangaje kurushaho? Inshuti zanjye z’abantu noneho zatangiye kubyibonera!

Natangiye kujya mpura n’umuntu dusanzwe tumenyeranye yaba akinkubita amaso ati “ndabona warahindutse.” Bidatinze kandi ubwo natangiye kubona abayoboke banyiyungaho muri urwo rugendo rwanjye maze icyatangiye nk’imikino kiba gitangiye kuba ikintu cyagutse ng’aho kuri za Instagram ng’aho mu matsinda ya WhatsApp.

Byabaye ibintu bikora ku mutima cyane, nk’urubyiruko twisanga twarahindutse inshuti z’igitondo, tukagenda dusangizanya inama z’ubuzima, uturirimbo dukunda kumva, ari na ko turushaho kugenda dutegura izo gahunda zacu za ka siporo ko kugendagenda mu gitondo ndetse ubu byaragutse byarenze kuba umwitozo ngororangingo gusa, ahubwo byabaye nk’ibirori byo kwishimira umunsi mushya.

Ni ibirori bidufasha kwishimira umunsi mushya, amahirwe yo kuba inshuti n’isi yacu itoshye ndetse no kuba inshuti natwe ubwacu ndetse kuri njye nakubwira nti “baduka niba uryamye”, wihe intego y’aka ga siporo ko kugendagenda buri gitondo, ahari ubwo byampinduriye ubuzima nawe wabona bikungukiye.

Ubu buri gitondo mbyukira muri siporo kandi byaratangiye numva ntazabibasha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter