Nihatekerezwa ku muco wo gusaba imbabazi, reka birangire wemeye ko amakosa atabura mu myitwarire y’umuntu, ariko kuyemera no kuyahindura bikaba umwanzuro utorohera buri wese.
Ubushakashatsi bwatangajwe n’ikinyamakuru cyibanda ku mahame y’ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika “Journal of Business Ethics” mu 2020, bwagaragaje ko abayobozi bemera ko bakosheje bakanasaba imbabazi batagaragara nk’ibigwari, ahubwo bagafatwa nk’abanyamwuga kurusha abahakana ibyo bakoze cyangwa bakabyemera ntibasabe imbabazi.
Mu muvuduko Isi yacu ikomeje kugenderaho, gusaba imbabazi no kwigira ku makosa ni intwaro ikomeye yagufasha kubana n’abandi neza.
Ese byakubayeho gukoserezwa n’umuntu ubibona neza, agahakana ibyo yakoze kandi wowe bikubabaza? Wigeze guhemukirwa n’umukoresha wawe yabiteguye akakwereka ko abizi ariko ntasabe imbabazi? Wigeze kwirengagiza inshingano zawe z’akazi, igihe umukoresha akweretse ikosa ukarakara kumurusha?
Ibyo byose bihoshwa no gusaba imbabazi ndetse no kwiyemeza kureka amakosa, ahubwo akaguhindukira amasomo.
Twigarukire mu bucuruzi tunatekereze ku makosa abukorerwamo ahurirwaho na benshi: Wenda umukiliya akugaruriye ibicuruzwa byawe bitujuje ubuziranenge uramwihindukanye wanga kumuhindurira, serivisi yawe ntinoze nk’uko abakiliya babikubwiye n’ibindi bijya gusa n’ibyo, ariko ukabyirengagiza. Gusaba imbabazi igihe cyose habonetse ikosa rihungabanya icyizere cy’abakiliya ku bucuruzi bwawe ni ingenzi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Harvard Business Review bugaragaza ko gusaba imbabazi byongera icyizere cy’abakiliya. Batanze urugero kuri Sosiyete y’Indege yo muri Amerika ya JetBlue Airways, yasabye imbabazi abakiliya mu 2007 ku bwo kutanoza serivisi yatangaga, nyuma yakwisubiraho abakiliya bakayigarukira.
Gusaba imbabazi bitera umuntu gutuza no kubaho mu mahoro. Muri make ni uburyo bwo kunoza umubano mu bandi, ku bwo kutifuza kuba ikibazo ku bandi ugasaba imbabazi.
Nusaba imbabazi uzumva ibitekerezo byawe bituje, wishimye muri wowe, ku buryo udaca ku bo wahemukiye bakureba nabi.
Mu gitabo cyanditswe na Amy Edmondson, yise The Fearless Organization , avuga ko abayobozi badaterwa ipfunwe no gukosa ahubwo bagakosora ayo makosa, batinyura abakozi babo gutanga ibitekerezo bizima, bikaba intandaro y’udushya n’iterambere.
Hari abayobozi batekereza ko bisebetse gusaba imbabazi umukozi ayobora, ahubwo ko gutsimbarara bituma bakomeza kumutinya! Icyo kiranyagisha kuko nta muntu unezezwa n’iyo myitwarire na gato.
Uwateye intambwe yo gusaba imbabazi ntumubona nk’umuswa ahubwo aguhindukira umunyabwenge imbere yawe, n’ubucuti bwanyu bukaryoha kurushaho. Kwemera amakosa byongerera icyizere abakozi bakakubona nk’umuntu ushishoza akagira n’ukuri.
Nugwa mu ikosa ntuzihebe ndetse nutekereza gusaba imbabazi ntuziyumve nk’umunyantege nke. Gusaba imbabazi ni uburyo bwo kwikunda ugakunda n’abandi, ni uburyo bwo gukuraho ingingimira ukazana umucyo.