Search
Close this search box.

Birashoboka kwibagirwa uwakurijije ugahogora?

Uburibwe n’agahinda yaguteye bibaye byinshi wihina mu gitanda urira ijoro ryose, ibikorwa bigufitiye inyungu za buri munsi nk’akazi birakunaniye kubera intimba, ibyiyumviro byawe bijemo agatotsi. Birakunda se kwibagirwa ibyo bihe?

Mu 2003, umushakashatsi Naomi Eisenberger yerekanye ko ububabare bw’amarangamutima budakwiye kwirengagizwa kuko bufite ingaruka nyinshi ku buzima bwo mu mutwe no ku mubiri.

Igisebe gishobora gukira ariko inkovu ntipfa gusibangana. Ibi ni ikigereranyo cy’uko wakwirengagiza ibyakubayeho ariko uburibwe byagusigiye bikagorana kubucika.

Abakuzengurutse bagendana intimba ndetse aberura bakavuga uko biyumva bo ni mbarwa. Gusa ni ikizamini gikomeye gushobora gusobanura imbamutima zijyanye n’agahinda kuko bisaba imbaraga z’umurengera.

Nubwo bitoroshye kwirengagiza ibyo bihe bibi bikunaniza ariko wakwibaza ngo nyuma ya byose ni nde uhomba?

Imibereho ya muntu igizwe n’impinduka nziza cyangwa mbi. Ibi bivuze ko usabwa kwisanisha n’ibihe urimo, ukabyakira aho gukangwa na byo.

Ushobora kwibaza niba koko usabwa kwibagirwa ibyakubabaje kugira ngo ukire ibikomere, gusa urishuka kuko byoroshye kwibagirwa ineza kurusha ibihe bikomeye.

Ntibyakorohera kwibagirwa ko wakomerekejwe n’umuntu mu rukundo kuko byinshi nk’izina ry’uwo muntu, amafoto, ubutumwa bugufi n’ibindi bimukwibutsa.

Birashoboka kandi ko buri munsi wakwiherera ukarira cyane mu gihe wibutse ababyeyi bakubyaye bakaguta, ugakurira mu kigo cy’imfubyi.

Naho se kuguriza amafaranga umuntu umwizeye akakwambura? Kugambanirwa n’uwo wabitsaga amabanga se? Gukura wihiringa ariko ukibona nk’umuhombyi n’umukene kandi utari umunebwe?

Isi iratubabaza ku rwego bamwe bahitamo kubirenza ingohe! Abakubabaje n’ibyakubabaje ntibyibagirana ukiriho niba koko byarakubabaje. Kugira umutima ukomeye na byo si ibya buri wese ku buryo wabana n’izo ngaruka, udahungabanye mu marangamutima.

Inama isumba izindi ni ukwakira ibibaye mu buzima bwawe, ukibwiza ukuri ku ntege nke ufite mu kubyakira kandi ugaharanira kwirinda amakosa yaguteza ibibazo byakwangiriza ubuzima.

Babarira abo bakubabaza umunsi ku wundi ku bw’umutekano ndetse wishakire ibyishimo n’amahoro by’umutima wawe. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Straight out of Twitter