Ubushakashatsi bwerekana ko abagabo 20-25% n’abagore 10-15% bashatse, bemera ko bagiye baryamana n’abandi bantu batari abo bashakanye nibura inshuro imwe.
Abagera kuri 68% by’abatuye Isi bo bemeza ko gucibwa inyuma byabateye kumva ko batazongera gukundwa burundu, banemeza ko byashyize mu kaga ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Inkuzu zivuga ngo “Abagabo baremanywe irari ry’ubusambanyi cyangwa ngo nta birenze kuba waryamana n’undi muntu mudakundana igihe bitabaye akamenyero”, ntekereza ko uzizi.
Mu bintu bigoye gukurura mu ntekerezo no kwiyumvisha harimo kubabarira umukunzi waguciye inyuma, ku bwo gutangira kumubona mu yindi sura cyangwa bikagusigamo akantu ko kwiyanga.
Gucibwa inyuma ni bimwe mu byangiza ibyiyumviro by’umuntu, ugasigara wibaza koko niba ukeneye kubabarira cyangwa kuva mu rukundo. Uretse no kwiyumva nk’uwasuzuguwe, ushobora kwireba ukiburira agaciro, ukumva ushobora kuba ugayitse imbere y’uwabikoze, bikaba ari yo ntandaro yo kugusimbuza abandi bagore cyangwa abagabo.
Gutanga andi mahirwe mu rukundo na byo bisa no kurwana urugamba utazi igihe ruzarangirira. Umutima ukwemeza ko yihebeye abandi, kwiyumvisha ukuntu utamunyuze n’ibindi bikakugora. Kurekura ukareka uwo mukunzi kubera iryo kosa yakoze na byo ntibisobanura ko watekanye cyangwa ukeye ku mutima.
Bisa nk’aho bibabaje byoroheje kuba umukunzi wawe yakwanga mu rukundo kurusha gusimbuzwa undi muntu kuko bisa n’ihangana.
Ikosa ariko ntirikosozwa irindi. Hari bamwe bafata abakunzi babo baryamanye n’abandi, bakabona kubabura bibabaje kuruta kubababarira. Biratangaje no kuba hari abantu baba bazi ko babaca inyuma kenshi, ariko bagahitamo kutagenda. Reka tubyite amahitamo.
Kubabarira umukunzi wagusuzuguje gutya biragoye ariko birashoboka, kuko kwisubiraho na byo byazahura umubano wanyu, dore ko bamwe bisobanura ko umubano mubi na wo watuma umuntu ararikira abandi.
Dore ibimenyetso byerekana ko kwiyunga bikunda:
Kwiyunga bishoboka igihe uwaguciye inyuma atabigize akamenyero, akaba yemera uruhare rwe rwo gukosa, yicuza kandi ababajwe n’icyaha, ndetse asaba imbabazi ko atazabyongera.
Abatanga imbabazi bagomba kwibaza ibi bibazo:
Ese ni ko bisanzwe? Yemera ikosa? Ese nzashobora kongera kumwizera? Yifuza guhindura imyitwarire? Imbabazi ugiye kumuha zivuye ku mutima? Uzashobora kutaganira ku makosa yakoze?
Urukundo ni urugendo ndetse ntirworoshye bitewe n’uburyo rwashimisha cyangwa rukababaza amarangamutima. Umukunzi wawe waguye muri iryo kosa ushobora kumubabarira aho kumutera imijugujugu nk’umwanzi. Igihe waciwe inyuma, koresha umutimanama wawe mu kubabarira cyangwa mu kuva mu rukundo.