Mukunde Fabiola wamenyekanye nka Mimi mu mwuga wo gufotora mu Mujyi wa Kigali, ni umukobwa ufata akanatunganya amafoto n’amashusho, wakabije inzozi zo mu bwana ariko ibyo abamuha akazi bamwizera nta nkuru.
Mu kiganiro ugiranye na Mukunde agaruka cyane ku byamuranze mu buto, birimo kwamamara mu muryango no mu nshuti nk’umuntu uzi gufotora nk’impano karemano.
Yakunze ifatwa ry’amashusho n’amafoto kuva kera bikamurangaza. Yagendanaga camera ya kera bitaga ‘Digitale’ ahahuriye abantu benshi agashimishwa no kubafotora, kandi ibyo yafashe bigakora ku mitima yabo.
Amaze gukura yahisemo kujya guhugurwa ku byerekeye gufotora kinyamwuga.
Nyuma yahawe akazi mu kigo cyifuzaga gukoresha umukobwa, anafashwa kongera ubumenyi, binamubera isoko yo gushinga studio yazafasha guteza imbere impano z’abiganjemo abagore.
Studio ye yayise ‘Women Studio’ benshi batekereza ko yagenewe abagore gusa, nyamara yakira buri wese ushaka serivisi z’amafoto n’amashusho cyangwa abashaka kwiga.
Mukunde yavuze ko yatangiranye ibikoresho bike cyane ariko mu bihe bitandukanye agenda azamura urwego.
Ati “Natangiriye kuri camera idahenze ariko yampa amashusho meza, nkora ibyo nshoboye. Leta yacu yahaye ijambo umwana w’umukobwa yatumye nkomeza guhatana ngenda nongera urwego.”
Mu ntangiriro Mukunde yahanganaga na byinshi birimo kuba abo mu muryango we baramucaga intege ko agiye mu mwuga uciriritse, n’abo agannye ngo bamuhe akazi babanza kutamugirira icyizere.
Kubera gufotora no gutunganya amafoto meza, Mimi yatangiye guhabwa ibiraka bikomeye birimo n’inama mpuzamahanga zitandukanye zabereye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
At“Igihe habaye inama ya ‘Women Deliver’ nabonye amafaranga menshi ntari niteze. Hari n’igihe natumiwe mu nama y’abagore yari yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame ninjiza agatubutse, na nyuma njya hanze y’igihugu gufotora muri gahunda za PSF, mbona ko uyu mwuga nta hantu utakugeza.”
Mukunde avuga ko yageze ku ntsinzi bitewe no kuba inyangamugayo, kwita ku bakiliya n’ibyo bakeneye bakabihabwa ku gihe no guhora ahanga ibishya.
Ati “Ushobora kutagira ibyo bikoresho byo mu rwego rwo hejuru, ariko nanone ukagira ubushobozi bwo kubikodesha ukabasha gufata amashusho meza wifuza anogeye abakiliya”.
Mukunde Fabiola washinze Women Tv ubu yishimira kuba umwe mu bikorera kuko yasanze bifasha umuntu gukabya inzozi ze.

Mukunde Fabiola asaba urubyiruko kwitinyuka rukihangira umurimo

Inzozi zo gufotora kinyamwuga yazigezeho

Yashinze ‘studio’ y’amafoto agamije no gufasha abagore n’abakobwa batinya uyu mwuga